Nyuma y 'imyaka 30 abimukira ba bimwe mu bihugu byo muri Afurika baracyumva ko kwambuka inyanja bajya Iburayi ari bwo buryo bwo guhindura imibereho yabo neza, mu gihe hari ababona ko ari ugushyira ubuzima bwabo mu kaga. Kuva muri 1994, abagera ku bihumbi 230 bageze ku birwa bya Canary, byo muri Esipanye ibyatumye Ministiri w'intebe waho ajya kuganira n'abayobozi b'ibihugu bakomokamo, ibyo we abona ari ikibazo kibahangayikishije.
Muri Kongo, impunzi ifite umwana wakize ubush*ta bw’inkende wanakoraga akazi ko kudandaza amasabune n’amandazi kuri ubu aragaragara nk’uhawe akato kuko nta baguzi bakimugana.
Abanyafurika baba mu Budage baravuga ko nyuma y'ihohoterwa bakorewe muri iki gihugu kubera inkomoka yabo, bifuza guhindura imyumvire y'abazungu bigatuma babaho badafite ubwoba. Omar Diallo, umunyagineya wahohotewe imyaka ine ishize, yiyimeje kuzamura imibereho y'abimukira baba mu Budage kuburyo ntawe uzicuza impamvu ari mu Budage.
Ejo kuwa gatatu, i Paris mu Bufaransa habaye ibirori byo gufungura imikino Olempike y'ababana n'ubumuga. Ku nshuro ya mbere ibirori bifungura iyi mikino byabereye ku ngoro ya Perezida w'Ubufaransa, Emmanuel Macron n'ahandi hitwa Place de la Concorde. Iyi mikino ibaye nyuma y'ibyumweru bike, n'ubundi aha mu Bufaransa hasojwe indi mikino nk'iyi ariko yo y'abatabana n'ubumuga.
Generali Brice Nguema wahiritse ubutegetsi muri Gabon, kuri uyu wa mbere yiteguye kwizihiza umwaka ayoboye igihugu. Uyu yasezeranye ko azasubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivili binyuze mu nzira y’amatora umwaka utaha.
Abashinjacyaha bo muri Kongo basabiye igihano cy’urupfu abantu 50 barimo abanyamerika 3 ku cyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi ku ya 19 y’ukwezi kwa gatanu. Uwunganira abaregwa yavuze ko aka ari akarengane.
Kongo: Ubush*ta bw’Inkende Buhangayikishije Abahanga mu bya Siyansi
Muri Kongo ho, abahanga mu bya siyansi bari mu bushakashatsi ku cyorezo cy’ubush*ta bw’inkende bavuze ko virusi yacyo ihidagurika byihuse kurusha uko byakekwaga kandi mu duce impuguke zidafite uburyo n’ibikoresho zo guhangana n’iki cyorezo.
Icyorezo cy’ubush*ta bw’inkende kiriyongera mu Burundi aho kimaze kugera mu turere tw’ubuzima turenze icya kabiri cy’uturere twose turi mu gihugu. Abaganga baravuga ko iyi ari indwara isaba kwitabwaho ku buryo bwihutirwa. Gusa bakavuga ko hari impungenge ziterwa n’uko iyi ndwara ikiri nsha kandi abakora mu nzego z’ubuzima badafite ubumenyi buhagije bwo kuyivura, ku bw’ibyo bakavuga ko abantu bakwiye gukangurirwa n’ibyayo.
Ubukene kw'Isonga ry'Ibihatira Abimukira Gushyira Ubuzima Bwabo mu Kaga Bambuka Inyanja
Visi Perezida w’Amerika, Kamala Harris, yahamagariye abanyamerika kwanga amacakubiri ashingiye kuri politiki bagafatanyiriza hamwe gutegura icyo yise “icyerekezo gishya.” Ibi Madamu Harris yabigarutseho ku mugoroba w’uyu wa kane ubwo yemeraga ku mugaragaro guhagararira ishyaka rye ry’Abademokarate nka kandida perezida.
Itangazo rihuriweho n’abari mu biganiro by’amahoro bibera mu Busuwisi, ku ntambara yo muri Sudani riravuga ko impande zombi zishyamiranye zemeranijwe gutanga inzira inyuzwamo imfashanyo.
Live - Day four of the Democratic Party National Convention in Chicago
Inama rukokoma y’Abademokrate yari imaze iminsi ine ibera mu gisagara ca Chicago co muri Reta ya Illinois ihera uno munsi. Kurikira ijambo rya visi prezida wa Amerika Kamala Harris
Nyuma y'uko Donald Trump wahoze ari perezida arusimbutse mu kwezi gushize aho yarashwe ari mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuba Perezida, ejo kuwa gatatu yongeye kugaragara hanze mu bikorwa byo kwiyamamaza. Yiyamamarije ahitwa Asheboro muri Leta ya Karolina ya ruguru. Ku bijyanye n'umutekano w'igihugu aranenga bikomeye Visi Perezida Kamala Harris bazahangana mu matora yo mu mpera z'uyu mwaka.
Abanyapalestina bafite ubwenegihugu bw’Amerika bari mu bigaragambiriza i Chicago ahabera inama rukokoma y’ishyaka ry’abademokarate. Aba bavuze ko ubutegetsi bwa Perezida Biden ntacyo bwakoze ngo intambara ishyamiranyije Isirayeli na Hamas ihagarare. Ku bw’ibyo bakumvikanisha ko batazitabira amatora azaba mu mpera z’uyu mwaka kandi ijwi ryabo ribara. Abashyigikiye Isirayeli bo, bavuga ko uzatorwa mu matora y’umukuru w’iguhugu hano muri Amerika akwiye gukora ibishoboka byose agakomeza gufasha Isirayeli kugeza umutwe wa Hamas uranduwe ku isi burundu.
Ministiri w’ubuzima muri Sudani Haitham Mohamed Ibrahim yatangaje ko icyorezo cya Korera kimaze guhitana abantu 28 naho abagera hafi kuri 600 banduye kuva mu kwezi kwa karindwi, kandi uburyo bwo kubitaho bukomeje kuba ingume.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu, Guverineri wa Leta ya Minnesota Tim Walz yemeye kandidatire y’ishyaka ry’abademokarate kuba visi perezida mu gihe Kamala Harris yatsinda amatora y’umukuru w’igihugu yo kuya 5 y’ukwezi kwa 11 uyu mwaka.
Walz yashimiye abitabiriye inama rukokoma y’abademokarate ibera i Chicago, haba abariyo n'abakurikira ibihabera bari mu ngo zabo, kuba bazanye ibyishimo muri aya matora yahinduwe na kandidatire ya Visi Perezida Kamala Harris wiyamamariza kuba perezida.
Walz yakomeje abwira abitabiriye iyi nama ko impamvu ibateranije ari imwe kandi nziza yo gukunda igihugu. Abademokarate bateraniye i Chicago bizeye ko bazashingira ku mbaraga Harris yazanye mu kwezi gushize ubwo yabonaga itike yo guhagararira ishyaka rye mu matora.
Walz yavuze kandi ko aho yavukiye muri Leta ya Nebraska, abana biga bahabwa amafunguro ya mu gitondo no ku manywa ku ishuli.
Ku munsi wa gatatu w’inama rukokoma y’abademokarate ibera mu mujyi wa Chicago muri Leta ya Illinois, Bill Clinton wabaye perezida w’Amerika yagejeje ijambo kubayitabiriye. Clinton yabaye nkushaka gusetsa abari muri iyi nama. Ati mu minsi ibiri ishize nujuje imyaka 78 kandi ni njye mugabo mukuru mu muryango wacu, ati n’ubwo bimeze gutyo Donald Trump aranduta. Mu ijwi rye rituje, yashatse kumvikanisha ko Donald Trump nawe wigeze kuba perezida kandi wiyamamariza kongera kuyobora Amerika ashaje ku rugero rw’uko atari akwiye kuba yifuza kongera kuba perezida.
Day 3 of Democratic National Convention
Ijambo rya Guvereneri wa reta ya Minnesota akaba na kandida visi perezida Tim Walz mu nama rukokoma y’Abademokrate
Day 3 of Democratic National Convention
Inama rusangi y’abademokarate ibera mu gisagara ca Chicago muri Reta ya Illinois igeze ku munsi wa gatatu. Abatandukanye babandanya gushikiriza amajambo. Muri kano kanya, mu bariko bavuga amajambo, harimwo Bill Clinton yabaye prezida wa 42 wa Amerika, na Nancy Pelosi yahoze ari umukuru w’inama nshingamateka ya Amerika.