05/03/2021
IVUGURURA N'UBUGOROZI BIRAKENEWE
••••••••••••••••••••••••••••••••••••••••••••••••••
Abakristo bagomba kwitegura ibigiye kwaduka ku isi bidatinze bimeze nk‟ umuraba utunguranye. Kandi uwo mwiteguro bakawukora bīgana Ijambo ry‟ Imana umwete, bīhātira kugira imibereho ihwanye n‟ amahame yaryo … Imana iraduhamagarira ivugurura n‟ubugorozi.–Prophètes et Rois, p.475; Prophets and Kings, p. 626.
Icyo dukeneye kuruta ibindi kandi cyīhutirwa mu makene yacu yose ni ivugurura ryo kubaha Imana nyakuri muri twe. Umurimo wacu w‟ ibanze ni uwo kurishakashaka. –Review and Herald, March 22, 1887.
Igihe cyarageze ngo ubugorozi nyakuri bubeho. Ubwo ubu bugorozi buzaba bubutangiye, Umwuka w‟ amasengesho uzakoresha buri mwizera, maze urandure amacakubiri n‟intambara mu itorero. –Témoignages, vol. 3, p. 303; Testimonies, vol. 8, p. 251.
Ivugurura n‟ubugorozi bigomba kubaho biyobowe n‟Umwuka Wera. Ivugurura n‟ubugorozi ni ibintu bibiri bitandukanye. risobanuye guhinduka mushya mu mibereho y‟iby‟Umwuka, ikanguka ry‟imbaraga z‟intekerezo n‟iz‟umutima, ni ukuzūka uva mu rupfu rw‟iby‟Umwuka.
Naho busobanura kōngera gusubizaho gahunda, ihinduka ryo mu bitekerezo no mu nyigisho, akamenyero n‟ibikorwa. Ubugorozi ntibuzēra imbuto nziza zo gukiranuka butomatanye neza n‟ivugurura ry‟iby‟Umwuka.
Ivugurura n‟ ubugorozi bigomba gusohoza umurimo wabyo byagenewe, nyamara kugira ngo biwusohoze
bigomba gukorera hamwe. –Review and Herald, February 25, 1902.
Mbese Ibyanditswe Byera ntibiturarikira umurimo urushijeho kubonera no kwera kuruta uwo twigeze tubona kugeza ubu ?...
Imana iri guhamagara abiteguye kwemerera Umwuka Wera akabayobora, ngo bayobore abantu ku murimo w‟ubugorozi nyakuri.
Ndabona akaga imbere yacu, kandi Nyagasani arahamagara abakozi be ngo bajye mu rugamba. Ubu buri mutima wose ugomba guhagarara mu kwiyegurira Imana kwimbitse kandi kudakebakeba kuruta uko byahoze mu myaka yashize… Vuba aha, mu gihe cya nijoro nakangaranijwe cyane no guhishūrirwa ipica y‟ibiteye ubwoba.
Byāsaga nk‟aho hariho inkūbīri ikomeye –ari wo murimo w‟ivugururawajyaga mbere mu birere byose. Ubwoko bwacu bwajyaga mbere bwerekeza ku rugamba, bwitaba ihamagara ry‟Imana. –General Conference Bulletin, 1913, p. 34.
Mu mayerekwa ya nijoro, nanyujijwe imbere inkūbīri ikomeye y‟ubugorozi mu bwoko bw‟Imana. Benshi bāhīmbazaga Imana, abarwayi barakijijwe, kandi ibindi bitangaza byarakozwe… Habonetse abantu amagana n‟ibihumbi basūra imiryango, kandi bakababumburira Ijambo ry‟Imana.
Imitima yemejwe n‟imbaraga y‟Umwuka Wera, kandi umwuka wo kwīhana nyakuri waragaragaye. Impande zose amarembo yakingukiraga iyamamazwa ry‟ukuri.
Isi yasaga n‟iyamurikiwe n‟umucyo w‟ijuru. Abana b‟Imana nyakuri kandi biyoroheje bakiriye imigisha ikomeye y‟Imana. Numvise amajwi yo gushīma no guhīmbāza, kandi byasaga n‟ubugorozi twabonye mu wa 1844. [1909] –Témoignages, vol. 3, p. 411 ; Testimonies, vol. 9, p. 126.
Ubugorozi burakenewe bidasubirwaho mu bwoko bw‟Imana. Uko Itorero rimeze ubu bitera kwibaza ngo « Iri ni ryo mu by‟ukuri rigihagarariye wa wundi watanze ubugingo bwe ku bwacu ? » –Témoignages, vol. 1, p. 459 ; Testimonies, vol. 3, p. 474.
Igihe Itorero rizaba ritakigayirwa ubunenganenzi n‟ubunebwe, Umwuka Wera azigaragaza mu buryo bwuzuye. Imbaraga yo mu ijuru izīgaragaza. Itorero rizabona gukora kw‟imigambi y‟Uwiteka Nyiringabo.
Umucyo w‟ukuri uzarabagiranisha imirasire ikomeye, kandi nk‟uko byabaye mu gihe cy‟intumwa, imitima myinshi izazibukira ibinyoma, ihindukirire ukuri. Isi izamurikirwa n‟ubwiza bw‟Uwiteka. –Témoignages, vol. 3, p. 369 ; Testimonies, vol. 9, p. 46.