📹AMASHUSHO📹
Ubwo Perezida Paul Kagame yari ageze kuri Komisiyo y'Igihugu y'Amatora agiye gutanga Kandidatire ye ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu.
Yari aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame ndetse n'Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi Amb. Gasamagera Wellars.
📹AMASHUSHO📹
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu igice cyo hejuru cya @KigaliMarriott Hotel cyagaragaye gicumbaho umwotsi mwinshi bikekwa ko cyaba cyafashwe n'inkongi y'umuriro.
#Rwanda
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, Perezida wa Isiraheli Isaac Herzog, yageze i Kigali aho yaje kwifatanya n'u #Rwanda mu gutangiza icyumweru cy'Icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi #Kwibuka30 .
🚨AMASHUSHO🚨
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye abagabo batatu bamburaga abantu mu Mujyi wa Kigali babakangisha inzoka bifashishaga mu bupfumu.
Abo ni Kayitare Joseph, Mutajiri Kikara Innocent na Mazimpaka Bernard bakurikiranyweho ibyaha birimo gutunga no gukoresha inyamaswa zo mu gasozi bifashisha mu cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Bizezaga abantu ko bafite imbaraga zidasanzwe zibafasha kugaruza ibyabo byibwe cyangwa kubavura indwara zitandukanye.
Bafungiye kuri Station za RIB za Nyamirambo na Nyarugenge kandi ntabwo ari ubwa mbere bafungiwe bene ibi byaha.
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwasabye abantu bashakanye by'umwihariko abasezeranye ivangamutungo risesuye kutihanganira abo bashakanye bakoresha umutungo mu buryo butumvikanyweho.
Basabwe kubimenyesha Unzego z'ibanze n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha mu gihe bikabije.
Kurikira ubutumwa bwa Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB.
Impunzi z'Abanyekongo zicumbikiwe mu Nkambi ya Nyabiheke yo mu Karere ka Gatsibo n'iya Mahama mu Karere ka Kirehe zazindukiye mu myigaragambyo yamagana ubwicanyi bukomeje gukorerwa Abatutsi bavuga Ikinyarwanda, Abanyamulenge n'Abahema mu Burasirazuba bwa RDC.
Ni byo koko twahuye n’ibibazo, n’izindi mbogamizi nk’umwuzure no guta agaciro kw’ifaranga byatewe n’ibibera ahandi ku Isi, ariko twashyizeho ingamba zo guhangana na byo.
"Dukomeje kandi guhangana n’umutekano muke mu Karere kacu no ku mipaka n’ibindi bihugu. Ndagira ngo mbabwire ko dushobora kwihanganira kunengwa no kuvugwa nabi uko byaba bingana kose nubwo akenshi biba bidafite ishingiro.
Twe tuzakomeza gukora ibikenewe kugira ngo Abanyarwanda bahore batekanye uko byagenda kose, kandi u Rwanda ruzakomeza gukora uko dushoboye, mu bushobozi bwacu, gufasha abavandimwe bacu ahandi muri Afurika mu kugarura no gusigasira amahoro n’umutekano." https://imvahonshya.co.rw/ubutumwa-bwa-perezida-kagame-busoza-umwaka/
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Perezida wa Repubulika y’u #Rwanda Paul Kagame, yifatanyije na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nayhan, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antoinio Guterres n’abandi bayobozi baturutse mu bice bitandukanye by’Isi, mu itangizwa ry’Inama ya 28 ya Loni yiga ku mihindagurikire y’ibihe #COP28.
Umuhanzi nyarwanda @BruceMelodie yazamuye ibendera ry'u #Rwanda mu gitaramo yahuriyemo n'Umuhanzi Shaggy cyabereye muri Texas muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.
📷AMASHUSHO📷
Perezida wa Repubulika y'u #Rwanda @PaulKagame yifatanyije n'abandi bayobozi mu Nama y'Ubukungu ihuza Afurika na Saudi Arabia iteraniye i Riyadh.
Ni inama irimo kwiga ku kurushaho kwimakaza ubutwererane.
U #Rwanda ni urugero rwiza rw’Iterambere kunIsi yose. Niba wumva Igifaransa kurikira iyo videwo.
U #Rwanda ni urugero rwiza rw’Iterambere kunIsi yose. Niba wumva Igifaransa kurikira iyo videwo.
Ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali kuri Sitasiyo y’ibikomoka kuri Peteroli, ahazwi nko kuri ESPACE, hibasiwe n’inkongi y’umuriro ikomeye.
Ubutabazi burakomeje.
🚨AMAKURU MASHYA🚨
Ikipe y'igihugu y'abagabo muri volleyball imaze kugera ku kibuga cya Cairo indoor complex gukina umukino wa kabiri mu itsinda D mu gikombe cya Afurika cya volleyball, ugiye kubahuza n'igihugu cya Gambia.
Uyu mukino uratangira mukanya saa Tanu za Kigali. #Rwanda
Perezida Kagame avuga ku bayobozi bashya ba Minisiteri y’Urubyiruko: “Bari mu rwego rw’urubyiruko kugira ngo bigaragaze ko abagomba gufata inshingano hakiri kare batagomba kuba ari abo mu myaka nk’iyacu ahubwo n’abatoya bagomba kubibyirukiramo bakabikuriramo, ni byo biduha icyizere ejo hazaza ko buri wese uko tugenda hari abagenda bagera ikirenge mu cyacu, ni byiza rero ko byagira iyo ntera.”
Perezida Kagame avuga ku bayobozi bahawe inshingano muri Guverinoma bakiri bato: “Bari mu rwego rw’urubyiruko kugira ngo bigaragaze ko abagomba gufata inshingano hakiri kare batagomba kuba ari abo mu myaka nk’iyacu ahubwo n’abatoya bagomba kubibyirukiramo bakabikuriramo, ni byo biduha icyizere ejo hazaza ko buri wese uko tugenda hari abagenda bagera ikirenge mu cyacu, ni byiza rero ko byagira iyo ntera.”
Indege ya mbere ya RwandAir yageze i Paris mu Bufaransa.