Sakaza Rwanda

Sakaza Rwanda AMAKURU AGEZWEHO KANDI YIZEWE

IMYIDAGADURO, IMIKINO, POLITIKE NANDI MENSHI.. SAKAZA TURABAKUNDA ♥️

Abasirikare ba M23 bagaragaye barinze umupaka wa la cornishe uhuza u Rwanda na RDC.
29/01/2025

Abasirikare ba M23 bagaragaye barinze umupaka wa la cornishe uhuza u Rwanda na RDC.

The Ben ahataniye ibihembo bitanu muri TanzaniaThe Ben ni umwe mu Banyarwanda bahataniye ibihembo byinshi mu bihembo bya...
29/01/2025

The Ben ahataniye ibihembo bitanu muri Tanzania

The Ben ni umwe mu Banyarwanda bahataniye ibihembo byinshi mu bihembo bya East African Entertainment Awards bitangirwa muri Tanzania, aho ahataniye ibigera kuri bitanu.

Harimo icy'umuhanzi mwiza w'umwaka mu Rwanda, Indirimbo y'umwaka yakunzwe mu Rwanda (Plenty), Indirimbo y'umwaka yagize amashusho amashusho meza mu Rwanda (True Love), Indirimbo y'umwaka yakoranye n'undi muhanzi mu Rwanda (Best Friend ft Bwiza) na Continental Best African Artist.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryashyize ahagaragara urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi bazifashishwa mu m...
29/01/2025

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryashyize ahagaragara urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi bazifashishwa mu mikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, Amavubi y’Abagore afitanye na Misiri tariki ya 21 na 25 Gashyantare 2025.

🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐀𝐆𝐄𝐙𝐖𝐄𝐇𝐎🚨Abacanshuro barwanaga ku ruhande rwa RDC, baherutse kwishyikiriza Monusco, bava mu ntambara iri kubera...
29/01/2025

🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐀𝐆𝐄𝐙𝐖𝐄𝐇𝐎🚨

Abacanshuro barwanaga ku ruhande rwa RDC, baherutse kwishyikiriza Monusco, bava mu ntambara iri kubera i Goma. Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko bashobora kuza kunyura mu Rwanda bava i Goma nk’uko byagenze ku bandi bakozi ba Loni bagera hafi ku 2000 baherutse guhabwa inzira n’u Rwanda.

🚨 𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔: Kamanyinya katumye yitwikira inzu yarihagaze miliyoni 30Umuturage witwa Nshimiyimana Emmanuel, wo mu Karere k...
15/01/2025

🚨 𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔: Kamanyinya katumye yitwikira inzu yarihagaze miliyoni 30

Umuturage witwa Nshimiyimana Emmanuel, wo mu Karere ka Rubavu, yatwitse inzu ye yabanagamo n’uwo bashakanye biturutse ku makimbirane nyuma yo kunywa inzoga agasinda.

Byabaye kuwa 13 Mutarama 2025, bibera mu Mudugudu wa Ngugu, mu Kagari ka Byahi, mu Murenge wa Rubavu.

Umugore we ahamya ko Nshimiyimana yakoze ibi, abitewe no kunywa ibisindisha, icyakora akavuga ko babanye mu makimbirane ariko yaje gusemburwa n’ibyo yanyoye umunsi wose.

Yoon Suk Yeol yabaye Perezida wa mbere wa Koreya y’Epfo utawe muri yombi ari ku butegetsi, ubu Yoon arimo guhatwa ibibaz...
15/01/2025

Yoon Suk Yeol yabaye Perezida wa mbere wa Koreya y’Epfo utawe muri yombi ari ku butegetsi, ubu Yoon arimo guhatwa ibibazo mu kigo gikora iperereza kuri ruswa kizwi nka CIO (Corruption Investigation Office).

Claudine DeLucco Uwanyiligira wayoboye Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, kuva mu 2013 yitabye Imana.
15/01/2025

Claudine DeLucco Uwanyiligira wayoboye Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, kuva mu 2013 yitabye Imana.

  Djibril Ouattara Yari yaguzwe na JS Kabylie mu kwezi kwa 8 umwaka ushize. Mu mikino 11 akinnye muri Algeria yatsinze i...
15/01/2025



Djibril Ouattara Yari yaguzwe na JS Kabylie mu kwezi kwa 8 umwaka ushize.

Mu mikino 11 akinnye muri Algeria yatsinze igitego 1 gusa.

Abafana botsa igitutu ubuyobozi basaba kumwirukana, bagashaka undi mukinnyi ukomeye kuko uyu musore wo muri Burkina Faso atari yabemeje.

Transfer Market imuha agaciro ka €350K…

Uyu musore ni muto ku myaka 25 yabaye umukinnyi mwiza muri Morocco anatwara Confederation Cup na RS Berkane.

APR FC yatsinze ibitego 18 gusa mu mikino 15 ibanza ya RPL ikaba imikino yo kwishyura yongeyemo abakinnyi 3 bataha izamu.

Djibril Ouattara amaze gukinira ikipe ya Burkina Faso imikino 15 ayitsindira ibitego 2.

Harison music yafashije Abid cruz Ndahindurwa ku ndirimbo ye nshya yise 'Arankunda' ifungura amarembo ku bahanzi bashya ...
14/01/2025

Harison music yafashije Abid cruz Ndahindurwa ku ndirimbo ye nshya yise 'Arankunda' ifungura amarembo ku bahanzi bashya muri gospel

Kompanyi ya Harison Music yiyemeje gufasha abanyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma yo guhuriza abahanzi barimo Niyo Bosco, Abid Cruz Ndahindurwa, Sutcliffe na Diana Ella mu ndirimbo Bise “Ubu ndera”, yongeye kugarukana n’umuramyi Abid Cruz Ndahindurwa mu ndirimbo shya yise “Arankunda“ yamaze gushyira hanze.

Indirimbo “Arankunda” ya Abid Cruz Ndahindurwa yakorewe na Harison Music, igaruka ku butumwa buhumuriza abari mu bihe bigoye, mu bihe by'amajye no mu bihe bishaririye ko batagomba kugira ubwoba kuko Data adahindurwa n'ibihe kandi ko abakunda.

Iyi ndirimbo yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na producer Loader, mu gihe amashusho yayo yayobowe ndetse atunganywa Fayzo Pro.

Byiringiro Lague wasinya amasezerano y’umwaka n’igice muri Police FC avuye muri Sandviken IF yo muri Sweden yatangiye im...
14/01/2025

Byiringiro Lague wasinya amasezerano y’umwaka n’igice muri Police FC avuye muri Sandviken IF yo muri Sweden yatangiye imyitozo.

🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yahuye na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Sheikh ...
14/01/2025

🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yahuye na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Sheikh Mohamed bin Zayed al Nahyan, baganira ku bufatanye bw’u Rwanda na UAE.

Perezida Kagame ari muri UAE, aho yitabiriye inama ya ‘Abu Dhabi Sustainability Week’ igamije kurebera hamwe uburyo bwo kongera ubufatanye mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.

Mu gihe tombola CHAN itegerejwe ku munsi wejo hasohotse amakuru avuga ko u Rwanda rwakongerwa mubihugu bizakira bitewe n...
14/01/2025

Mu gihe tombola CHAN itegerejwe ku munsi wejo hasohotse amakuru avuga ko u Rwanda rwakongerwa mubihugu bizakira bitewe n'uko Kenya ikomeje kubigendamo gake.

Stade Amahoro iri mu zigezweho muri Afurika y’Iburasirazuba, yashyizwemo ibikoresho by’ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire “Video Assistant Referee- VAR”.

Radio ya Karenzi yakaniye, Allan Ruberwa na Keza Cedro nabo ngo hasigaye ibiganiro bya nyuma. Iyi Radio wayivugaho iki?
14/01/2025

Radio ya Karenzi yakaniye, Allan Ruberwa na Keza Cedro nabo ngo hasigaye ibiganiro bya nyuma.

Iyi Radio wayivugaho iki?

Pep Guardiola, umutoza wa Manchester City, yatandukanye n’umugore we, Cristina Serra, nyuma y’imyaka irenga 30 bari bama...
14/01/2025

Pep Guardiola, umutoza wa Manchester City, yatandukanye n’umugore we, Cristina Serra, nyuma y’imyaka irenga 30 bari bamaranye. Iyi nkuru yatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru cyo muri Esipanye, “El Periódico”, ivuga ko bafashe iki cyemezo mu Ukuboza 2024, bakabimenyesha inshuti zabo za hafi gusa, kandi bakomeza kubana mu bwumvikane n’ubucuti. 

Guardiola na Serra bahuye bwa mbere mu 1994, bashyingiranwa mu 2014, kandi bafitanye abana batatu: Maria, Marius, na Valentina. Mu myaka yashize, babaga mu mijyi itandukanye kubera imirimo yabo; Guardiola akorera i Manchester, mu gihe Serra yabaga hagati ya Barcelona na Londres, aho yitaga ku bucuruzi bwe bw’imideli.

MISS RWANDA 2015🇷🇼♥️🇷🇼
13/01/2025

MISS RWANDA 2015

🇷🇼♥️🇷🇼

13/01/2025
Abanya-Nigeria 2 Godwin Odibo na Chidiebere Nwobodo bamaze gutandukana na APR FC. Biravugwa ko ikipe yabahaye imishahara...
13/01/2025

Abanya-Nigeria 2 Godwin Odibo na Chidiebere Nwobodo bamaze gutandukana na APR FC.

Biravugwa ko ikipe yabahaye imishahara y'amezi 6 kugira ngo batandukane, byumvikane ko ntazindi manza bizateza.

Ibiganiro byo gutandukana byabanje kugorana abakinnyi badashaka kugenda ariko ubu ntakibazo bafite nyuma yo gucakira ifaranga.

🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨Niyonzima Haruna yatangiye gukora imyitozo muri AS Kigali aheruka kwerekezamo ku nshuro ya gatatu.
13/01/2025

🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨

Niyonzima Haruna yatangiye gukora imyitozo muri AS Kigali aheruka kwerekezamo ku nshuro ya gatatu.

Address

Kigali

Website

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Sakaza Rwanda posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Videos

Share