28/12/2025
Ku wa Gatandatu, Gen Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w'Intebe w'u Burundi, yimuriwe mu bitaro byigenga bya Kira biherereye i Bujumbura nyuma y'amezi abiri avurirwa i Gitega.
Kuva Gen Bunyoni yakoherezwa muri ibi bitaro, umutekano wabyo wakajijwe kugira ngo adacika kuko yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo umugambi wo kugirira nabi Perezida Evariste Ndayishimiye.
Gen Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva mu 2020 kugeza mu 2022 yimuriwe mu bitaro byigenga bya Kira i Bujumbura ku wa 27 Ukuboza 2025 nyuma y’amezi abiri avurirwa mu Ntara ya Gitega.