Isano.com

Isano.com Amakuru y'iyobokamana,ubuzima,,wabisanga hano. ABAROMA 10:9

Isano.com ni urubuga rufite intego yo kwamamaza ubwami bw'Imana no gukangurira abantu agakiza tubonera muri Yesu Kristo.

26/10/2017

IJAMBO RY'UMUNSI
------------------------------------

1 Tesalonike 5:16-24
[16]Mwishime iteka,
[17]musenge ubudasiba,
[18]mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu.
[19]Ntimukazimye Umwuka w'Imana
[20]kandi ntimugahinyure ibihanurwa,
[21]ahubwo mugerageze byose mugundire ibyiza,
[22]mwirinde igisa n'ikibi cyose.
[23]Imana y'amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n'umwuka wanyu, n'ubugingo n'umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza.
[24]Ibahamagara ni iyo kwizerwa, no kubikora izabikora.....amen..
Ubuzima tubayemo dusenge kd twiyirize ubusa... Impamvu yo gusenga nukugirango tubeho duhagaze twemye dutsinda imitego ya satani nibigusha...kd nsabasabiye ngo ibyishimo numunezero bituruka kuri KRISTO bibe bisaze muri mwe.... Imana Ibahe umugisha

12/10/2017

Kuba umugaragu wanjye ugakungura imiryango ya Yakobo,ukagarura abisrael bacitse ku icumu,ibyo ntibihagije.Ahubwo nzaguha kuba umucyo wo kuvira amahanga,kugira ngo agakiza kanjye kagere ku mpera y'isi.Yes 49.6
Imana ibona ko kuba umugaragu wayo gusa bidahagije ahubwo ishaka ko tuba n,umucyo uvira amahanga ngo abantu bose bakizwe
Benedata nshuti, hari ubwo umuntu aba mu itorero akora imirimo myinshi itandukanye nk'umukozi w'Imana ariko bikagarukira byose aho mu itorero hanze yaho badashobora kumutandukanya n,abandi bose. Uyu munsi Imana yacu iri kutubwira ko ibyo bidahagije ahubwo dukwiye gusohoka aho tukaba umucyo uvira amahanga kugira ngo abantu bose bakizwe.Yesu nawe yabigarutseho muri Matayo 5.14 aho yabwiraga intumwa ze n'abigishwa be bose ko bakwiye kuba umucyo w'isi kdi umurikira umuntu wese ndetse yababujije gutwikira urumuri rwabo kko bidakwiye ko umuntu acana itabaza yarangiza akaritwikira hanyuma rero asoza abasaba ko umucyo wabo ukwiriye kubonekera imbere y'abantu bose ngo abantu bahimbaze data wo mu ijuru.Murakoze ndabifuriza kuba umucyo uvira amahanga mwese.

25/08/2016

uefa champion league
A1. # PSG
2.ARSENAL
3.FC BASEL
4.LUDOGORETS
B1. # BENEFICA
2.NAPOLI
3.DYNAMO KIEVE
4.BESKITAS
C1. # BARCELONA
2.MAN CITY
3.B MONCHENGLADBACH
4.CELTIC
D1. # BAYERNMUNICH
2.ATLETICO MADRID
3.PSV
4.FC LUSTOV
E1. # CSKMOSCOW
2.BAYERN LEVERKUSEN
3.TOTTENHUM
4.AS MONACO
F1. # REALMADRID
2.B DORTMUND
3.SPORTING CP
4.RGWALSAV
G1. # LEICESTER
2.FC PORTO
3.CLUB BRUGE
4.FC COPENHAGEN
H1. # JUVENTUS
2.SEVILLA
3.LYON
4.DYNAMO ZAGREB

13/05/2016

Sobanukirwa ibijyanye n’ibirango by’amapeti y’igisirikare cy’u Rwanda, ibyiciro byayo n’uko arutana.
——————————————-

Muri iyi nkuru, turabagezaho ibisobanuro by’aya mapeti duhereye ku ipeti rito dufite mu Rwanda, kugeza ku rinini.
Amazina y’amapeti y’ibisirikare bitandukanye ku isi, ubusanzwe aba ahuye ariko hakabaho umwihariko mu bijyanye n’ibirango bimwe na bimwe, cyane ko nko mu Rwanda usanga hari abasirikare bakuru bafite amapeti arimo ikirangantego cy’igihugu. Muri iyi nkuru, turabagezaho amapeti y’igisirikare cy’u Rwanda tuyakubiye mu byiciro.
Ubusanzwe ibyiciro bikuru by’amapeti y’ingabo z’u Rwanda ni bibiri, ariko buri cyiciro nacyo kikagenda kibamo ibyiciro bito. Ibyo byiciro binini, ni icy’abasirikare bo mu rwego rwa ofisiye (Officers) ndetse n’icyiciro cyo mu rwego rw’abatari ofisife. Mu cyiciro cy’abasirikare batari abofisiye, amapeti yabo aba agaragara mu buso bw’ibara ry’umukara, mu gihe abofisiye bose amapeti yabo aba agaragara mu buso bw’icyatsi cy’ibara rya gisirikare bakunda kwita "Vert militaire".
ICYICIRO CYA MBERE : ABASIRIKARE BATO
Ubusanzwe abasirikare bato, ari nabo rwego rwa mbere ; haba harimo ipeti rya mbere abasirikare bato baheraho, ariko abafite iri peti nta kirango cy’ipeti ryabo kibaho, ahubwo bahabwa izina rya "Private" hakongerwaho izina ryabo.
Irindi peti ribarizwa mu basirikare bato, ni irya Corporal, rigaragazwa n’ikirango cy’inyuguti ebyeri za ’V’.
ICYICIRO CYA KABIRI : ABA SOUS OFFICIERS
Icyiciro cy’abasirikare bitwa mu rurimi rw’igifaransa aba "Sous-Officiers", gitangirira ku musirikare ufite ipeti rya Sergeant, iri rikagaragazwa n’ikirango cy’inyuguti eshatu za ’V’. Ipeti rikurikiraho ni irya Staff Sergeant, rigaragazwa n’ikirango kimeze nk’icy’ipeti rya Sergeant ariko rikiyongeraho akarango gafite ishusho nk’iy’umwashi kajya hejuru.
Nyuma y’iri peti, hakurikiraho ipeti rya Sergeant Major, umusirikare urifite akaba yambara ikirango kirimo akarongo kamwe gasa n’agatambitse. Nyuma y’uyu haza ufite ipeti rya Warrant Officer II, uyu akaba agaragazwa n’ikirango cy’uturongo tubiri dutambitse, hanyuma agakurikirwa n’ufite ikirango cy’uturongo dutatu dutambitse, uyu akaba yitwa Warrant Officer I.
ICYICIRO CYA GATATU : JUNIOR OFFICERS (ABOFISIYE BATO)
Iyo ugeze muri iki cyiciro, uba watangiye kujya mu basirikare bo mu rwego rwa ofisiye. Uretse kuba umusirikare ugeze muri uru rwego ahita anatangira kwambara amapeti ari mu birango biri mu buso bw’ibara ry’icyatsi cya gisirikare, anatangira kwambara amapeti ye ku mpande zombi, urw’iburyo n’urw’ibumoso, bivuga ko ibyo aba yambaye ku rutugu rumwe bigaragara no ku rundi rutugu, mu gihe abatari abofisiye bo bambara amapeti yabo ku ruhande rumwe gusa. Ibirango by’amapeti y’abasirikare bo kuri uru rwego byose, bigaragara mu nyenyeri, ariko izi nyenyeri zikaba nazo ari izo mu rwego rwa mbere, kuko hari izindi nyenyeri zo mu rwego rwo hejuru tuza kubona hasi.
Ipeti rya mbere mu bofisiye bato (Junior Officers), ni Second Lieutenant rikaba rirangwa n’inyenyeri imwe. Iri peti rikurikirwa n’irya Lieutenant rirangwa n’inyenyeri ebyeri, hanyuma irya gatatu rikaba irya Captain rirangwa n’inyenyeri eshatu.
ICYICIRO CYA KANE : SENIOR OFFICERS (ABOFISIYE BAKURU)
Umusirikare ugeze mu cyiciro cy’abofisiye bakuru, ahita atangira kubona ipeti ririmo ikirango cy’ikirangantego cy’igihugu. Iki cyiciro kandi nacyo kibamo ibirango by’inyenyeri ariko nazo zo ku rwego rwa mbere nk’izo twabonye mu bofisiye bato.
Ipeti rya mbere muri iki cyiciro, ni irya Major, rirangwa n’ikirango cy’ikirangantego. Iri peti rikurikirwa n’irya Lieutenant Colonel rirangwa n’ikirango cy’ikirangantego cy’igihugu, kongeraho inyenyeri imwe. Ipeti rikurikiraho ari naryo rikuru muri iki cyiciro, ni irya Colonel rirangwa n’ikirango cy’ikirangantego hamwe n’inyenyeri ebyeri.
ICYICIRO CYA GATANU : GENERAL OFFICERS (ABAJENERALI)
Umusirikare ugeze mu cyiciro cy’abajenerali, aba ageze mu cyiciro gikomeye cyane mu gisirikare. Muri iki cyiciro, amapeti arangwa n’ibirango bitandukanye n’ibyo mu bindi byiciro. Inyenyeri z’abasirikare bari muri iki cyiciro ziba zihariye, zishashagirana kandi zitandukanye n’izo mu rwego rwa mbere twabonye haruguru.
Ipeti rito mu cyiciro cy’abajenerali, ni irya Brigadier General rirangwa n’ikirangantego, inyenyeri imwe ndetse n’ishusho y’intwaro. Iri peti rikurikirwa na Major General uba yambaye ipeti ririho ikirangantego cy’igihugu, inyenyeri ebyeri ndetse n’ishusho y’intwaro. Iri naryo rikurikirwa na Lieutenant General, umusirikare ufite iri peti akaba yambara ikirangantego cy’igihugu, inyenyeri eshatu ndetse n’ishusho y’intwaro. Ipeti rya nyuma muri iki cyiciro, ni rya General, bamwe bakunda kwita "Full General", iri rikaba rirangwa n’ikirangantego cy’igihugu, inyenyeri enye ndetse n’ishusho y’intwaro.

Address

Gasabo-Kimironko
Kigali

Telephone

727990289

Products

Amakuru

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Isano.com posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Business

Send a message to Isano.com:

Share

Nearby media companies



You may also like