Kivu 24 News

Kivu 24 News All trends news about our Region, Congo 🇨🇩, Burundi 🇧🇮, Rwanda 🇷🇼, Uganda 🇺🇬, Kenya 🇰🇪
(1)

  🇷🇼:Uyumunsi hari pass-out y’abasirikare ba RDF Ino in-take yagarageje ubukaka bwa RDF.Bullet prof vest nshya, Night Vi...
15/04/2024

🇷🇼:Uyumunsi hari pass-out y’abasirikare ba RDF

Ino in-take yagarageje ubukaka bwa RDF.

Bullet prof vest nshya, Night Vision ndetse n’imbunda zigezweho

Tugaruke ku mbunda RDF yari ifite

Iyi ni imwe mu mbunda zihenda kwisoko kandi igezweho kubera uburyo ikoramo. Iyi igura ibihumbi $2,649.95 ubwo ni hafi miliyoni 3 z’amanyarwanda. Kandi biteye nibindi izana nabyo igenda irushaho guhenda.

Iyi mbunda yitwa Tavor TAR-21. Ikaba ikorwa na Israel.

Durability, precision nibindi biyigira imwe mu*imeze neza kwisi ya none.

Ziriya ga (gloves) bambaye si umurimbo.

RDF yagaragaje ko imaze kugira ibikoresho byinshi kandi bigezweho. Ziriya night vision tuzazigarukaho ubutaha.

GOMA MU MAZI ABIRAMu mujyi wa Goma hakomeje kugaragara abantu bitwaje intwaro bakomeza kurasa abasivire. Ibi bikomeje ku...
15/04/2024

GOMA MU MAZI ABIRA

Mu mujyi wa Goma hakomeje kugaragara abantu bitwaje intwaro bakomeza kurasa abasivire. Ibi bikomeje kugorana kuko biba buri munsi kandi bigahitana abantu benshi.

Ibi biri guterwa n'uko Tshilombo yahaye imbaraga Wazalendo imeze nk'Interahamwe. Ubu izo Wazalendo nizo zirirwa zirasa abasivile zikabafatanya na FARDC.

Abaturage bakomeje gusaba M23 gutabara kuko niyo yonyine bizeye.

🚨 AMAKURU MASHYA🚨Perezida w’Uburundi yihanangirije Amerika kutajya mu ntambara yo kurwanya Irani, kandi igitero icyo ari...
14/04/2024

🚨 AMAKURU MASHYA🚨

Perezida w’Uburundi yihanangirije Amerika kutajya mu ntambara yo kurwanya Irani, kandi igitero icyo ari cyo cyose cyagabwe kuri Irani BURUNDI kizahita kibisubiza ...!

11/04/2024

Igihugu cya CONGO ngo nta muyobozi n'umwe gifite.
Kuva tariki ya 07 Mata 2024, Perezida wa Repubulika ya Congo yaburiwe irengero, amakuru yibanga yemeza ko yaba arembeye mu Bitaro mu gihugu cy'Ububiligi. Aya makuru yo kubura kwa Perezida aza yiyongera ko inteko ishingamategeko ya Congo iherutse gutorwa itaratora abayobo bo kuyiyobora aba akaba aribo bakagombye kuba basimbura Perezida adahari. Ibi biriyongera ko Minisitiri w'Intebe uherutse gutoranywa na atararahira ndetse atarashyiraho gouvernement, ibi bikiyongeraho ko gouvernement yari isanzweho imaze ukwezi n'igice yaratanze imihoho ( Démission).

Ese iki gihugu kiragana hehe? Kiraba icyande? Ese aramutse apfuye muri iki gihe ( cyane ko binavugwa ko bishoboka cyane ) byagenda gute? Ikinyamakuru cyo mu Bubiligi 《 la libre de Belgique 》kiremeza ko nyuma yako kaga kose, AFC / M23 bo bakomeje gusatira gufata Umujyi wa Goma ni mugihe Umujyi wa SAKE wamaze kugotwa bidasubirwaho ndetse n'Ingabo za Congo n'abambari bazo bamaze kuwuta.

Umuryango wa Afurika y'amajyepfo, SADC, watangaje ko abasirikare batatu ba Tanzania bishwe n'igisasu cyarashwe mu birind...
08/04/2024

Umuryango wa Afurika y'amajyepfo, SADC, watangaje ko abasirikare batatu ba Tanzania bishwe n'igisasu cyarashwe mu birindiro byabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abandi batatu barakomereka. Hapfuye kandi undi umwe wa Afurika y'Epfo.

Aba basirikare ni abari mu butumwa bwa SADC muri RDC buzwi nka SAMIDRC.

 🇨🇩La rébellion du  ,"a atteint la périphérie nord de Sake (à une vingtaine de km à l'ouest de Goma)",précise la mission...
08/04/2024

🇨🇩La rébellion du ,"a atteint la périphérie nord de Sake (à une vingtaine de km à l'ouest de Goma)",précise la mission , qui ajoute que "d'autres éléments armés ont été repérés dans le parc national des Virunga et menacent de couper la route Goma-Sake" selon l'

Mpore   🕯🕯
07/04/2024

Mpore 🕯🕯

Niba usanzwe ukurikirana post maze iminsi nkora zijyanye na AFC/M23 nagaragaje ko M23 ifite surprise eshatu iteganyirije...
04/04/2024

Niba usanzwe ukurikirana post maze iminsi nkora zijyanye na AFC/M23 nagaragaje ko M23 ifite surprise eshatu iteganyirije abanyecongo ndetse n’amahanga. Nyuma yiminsi 4,

Surprise yambere mwayibonye! Nibariya basirikare AFC/M23 ifite. Hari abantu bavugaga ko bafungiye Bunagana gusa sibyo bari ahandi. Bari aho bita Cyanzu!

AFC/M23 hari ibyo iri gusaba leta zabo basirikare. Ni ibintu bitandukanye. Kumvikana nibinanirana, baza bereka itangazamakuru.

Ubwo hasigaye surprise ebyiri.

Nureba post nakoze mugitondo ushobora gukeka, cyangwa urebe post zakozwe muri iki cyumweru na President Bisimwa, Afande W***y Ngoma, Manzi W***y, ndetse nindi tweet yakozwe na deputy spokesperson wa M23, Dr Balinda Mugaba Oscar

Niba ukurikirana amakuru nubushishozi urahita ubona icyo izi post zose zihuriyeho! Mukomeze mubafatire iryiburyo ❤️

Uriya musore mwifoto urakeka ari kumwereka he?

Update zindi nagahoraho wowe gusa tugumane

Abasirikare benshi bo mu ngabo za Afurika y’Epfo Guverinoma y’iki gihugu yohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi y...
02/04/2024

Abasirikare benshi bo mu ngabo za Afurika y’Epfo Guverinoma y’iki gihugu yohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu cyumweru gishize bamanitse amaboko imbere y’umutwe wa M23 boherejwe kurwanya.
Ikinyamakuru National Security News dukesha iyi nkuru cyatangaje ko aba basirikare kuri ubu M23 ibafite nk’imfungwa z’intambara.

Umusirikare wo muri AFC/M23 twarimo tuganira hari amakuru runaka nifuzaga kumenya, gusa nawe yaje kumbaza ikibazo yitonz...
02/04/2024

Umusirikare wo muri AFC/M23 twarimo tuganira hari amakuru runaka nifuzaga kumenya, gusa nawe yaje kumbaza ikibazo yitonze ati;

Mbabarira nkubaze nabonye wenda wowe hari ibyo u*i bijyanye n’amateka ya région du Grands Lacs

Hano iwacu tumaze gufata Abarundi benshi kurugamba ndetse nabandi twarashe ntabara! Hari ubwo baza muri Eneo zacu kandi babizi ko duhari ukabona batwisutseho kandi bose uko baje tukabarasa cyangwa bagafatwa.

President wabo afite ayahe mateka? Kuki ubona asa nkushora abasirikare be muri Congo?

Nabuze icyo musubiza gusa ndamubwira nti;

Ngiye kuguha bimwe mubyo President Ndayishimiye aherutse kuvuga ubwo nawe ubihuze wenda uramenya uwo ariwe!

Mu minsi yashize yagize ati;

“Ehh yari yamaze no kumpa Proforuma yukuntu two kwemporuta isazi! Isazi zo korora rero originally.”

Nyuma yukwezi arongera ati;

“Nonese tuvuze duti murugamba rwo kugira isuku mu gihugu, umuntu wese dusavye azobona isazi ace ayica! Tugiye kurugamba rwo kwica isazi! Ibaze rero buri umwe agendanye ubuhiri bwo kwica isazi!

Nabwiye uyu muntu dutebya nti buriya President Ndayishimiye ntashaka ko abaturage bica isazi zose mugihugu agasigara ari wenyine u*ifite 😁 kubera nyine ya business asanzwe akora!”

Reka nanjye mbabaze! Impamvu Ndayishimiye ashora abasirikare be muri Congo hari uwaba ayizi? Kugeza aho batayo imwe itakaza abasirikare hafi yabose maze akazana indi ibasimbura!

Ubizi atubwire.

Ibinyamakuru bimwe biti “Kabila ntiyahunze ahubwo yagiye adasezeye”  Gusa ibi siko bimeze. Twagiye akantu kukandi; Mubus...
01/04/2024

Ibinyamakuru bimwe biti “Kabila ntiyahunze ahubwo yagiye adasezeye” Gusa ibi siko bimeze.

Twagiye akantu kukandi;

Mubusanzwe Joseph Kabila niwe washinze ishyaka PPRD (Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie) aha byari muri 2002.

Nkumuntu wabaye President wa Republika akaba ari Senateur ntabwo yemerewe kuva mugihugu atabivuze kugirango urugendo rwe rutegurwe anahabwe umutekano nkuko bigenwa nitegeko nshinga ya Congo. Ibi bituma anacungirwa hafi.

Ubwo abavugaga ngo ntiyatorotse ngo yagiye gusa bisanzwe hanze ntabwo ari byo kuko itegeko nshinga ntirimwemerera kugenda atabivuze.

Ikindi, Kabila nkumuntu wari President ntiyagaragaye muruhame cyane ngo agire icyo avuga yaba kuri Tshisekedi wamusimbuye cyangwa M23. Aka nako nakantu kingenzi cyane.

Ishyaka rya PPRD ryashizwe mu majwi ko ryifatanyije na AFC/M23.

Kabila ni umuntu ugifite abantu benshi bari muri leta ya Kinshasa kuva kuba politicien kugeza ku basirikare bakuru. Abenshi niwe wabazamuye muntera kugeza babaye aba General. Urumva ko agifite amaso ahantu hose.

Aba afite amakuru yose yibibera mu gihugu. Rero ntiyava mu gihugu gutyo gusa. Hari information yabonye (nabyo vuba bizajyaho umuco)

Ikibazo abantu benshi bibaza ni; Ese Kabila yazajya muri M23 agasanga abandi? Aha niho Bunagana izira.

Umwe mubavuga rikijyana uri muri Bunagana akaba akurikirana akanagira uruhare mu bibera mucyama cya AFC/M23 namubajije nti;

“Ese buriya Joseph Kabila aje mwamwakira?”

Nawe ati “Twe twakira umuntu wese uje atugana ntawe duheza. Umuntu wese urambiwe akarengane nivangura bya leta ya Kinshasa turamwakira. Rero ntawe duheza. Gusa dufite amahame tugenderaho”

Ntakindi yashatse kurenzaho kubyo namubajije.

Umugabo Katumbi ari kurindishwa ijisho na leta ya Kinshasa afite abamucungira hafi 24/24. Reka tube tumuretse gato gusa nawe mumushyire muri () ibyo Tshisekedi yamukoreye mwese murabizi umuntu we yishe akabeshya ko yirashe murabizi.

Tshisekedi ntamaze imyaka avuga ko yatewe na RDF? Ko M23 itabaho?

Iyo mvugo igiye kuzahinduka vuba. Iyi foto mwongere muyitegereze!

Abantu bakomoka kuri Gihanga Ngomi 100 wahanze u Rwanda, mbese bene Kanyarwanda, bahuza ibintu byinshi cyane. Ikindi buriya,

“Bakubita Imbwa Itaramoka”

Update yindi nimukanya

Rero ibintu Bigiye Gufata Indi Ntera.Abantu benshi bakomeje kuvuga ko Joseph Kabila yahunze Congo ngo akaba ari muri Uga...
31/03/2024

Rero ibintu Bigiye Gufata Indi Ntera.

Abantu benshi bakomeje kuvuga ko Joseph Kabila yahunze Congo ngo akaba ari muri Uganda.

Gusa ayo makuru siyo kuko uyu si ho aherereye. Guhunga yarahunze.

Hari abasirikare 6 baherutse gufatwa na M23 aho bita Gasengesi. Aho bakomoka niho Kabila ari kugeza ubu.

Muribuka ejo ko nababwiye ko M23 ifitiye Leta ya Kinshasa surprise? Ko ubu noneho bashobora kuvuga ibihugu bimwe bikabumva kandi mbere batarabumvaga?

Surprise yambere nabo basirikare 6. Kubarekura uko byagenda kose hari amasezerano agomba kubaho. AFC/M23 bakagira icyo basaba.

Muhuze ayo makuru! Kuko hari nizindi surprise 2 mutiteguye kumva niba muri muri bamwe bavuga ko M23 idafite icyo irwanira. Abasengeye cyangwa abasengera AFC/M23 Imana yumvise ugutaka kwanyu ✊🏿

Hari inkuru leta ya Kinshasa ititeguye kumva gusa banzumva vuba.

Hari ukuntu ubona amakuru ukanga kujya imu*i kuko abayaguhaye ntacyo baratangaza! Gusa mugomba kubimenya.

Source: Dr dash

 🇨🇩: Abasirikare ba South Africa (SADC) bohererejwe muri DRC bahangayikishijwe n'uko bituma muri toilet imwe ari 600.Mbi...
31/03/2024

🇨🇩: Abasirikare ba South Africa (SADC) bohererejwe muri DRC bahangayikishijwe n'uko bituma muri toilet imwe ari 600.

Mbibutsako M23 yatangiye kubagabanya batakiri 600

yatangaje ko ntakindi gisigaye arugufata

Inkuru irambuye mukanya

Ejo bundi nababwiye ko M23 izatungura leta ya Kinshasa ndetse na Africa muri rusange. Ntabwo barabitangaza gusa hari aga...
30/03/2024

Ejo bundi nababwiye ko M23 izatungura leta ya Kinshasa ndetse na Africa muri rusange. Ntabwo barabitangaza gusa hari agashya baherutse gukora nibatabigira ubwiru.

Muri operation iherutse ahantu bita Gasengesi hafi ujya kwegera i mu Gunga bafashe mateka abasirikare bigihugu ntari buvuge mugihe M23 itarabitangaza.

Niba ukurikirana ibibera muri Kivu urahita umenya abaribo.

Aba bantu baje muri Congo bigize aba commando gusa abasore ba M23 barabarashe ubwo bashakaga kuza muri Eneo zabo.

Abafashwe si umwe, si babiri, si batatu, si bane yewe sina batanu. Bararenga. Ubu bari mu biganza bya M23.

Leta yabo ubanza yatangiye ibiganiro na M23. M23 icyo nayisaba nukubereka itangazamakuru. Nifuza ko M23 yatanga ubusabe ko bagenzi babo bava muri Congo cyangwa aba bafashwe bakabagira!🤷🏾‍♂️ nubundi bita M23 umutwe witerabwoba.

Nugukoresha abafashwe bakerekwa itanganzamakuru ubundi bagasaba leta yabo Isi yose ibireba ko bakura abasirikare babo bose muri Congo, ndeste n’abaturage bicyo gihugu bakamenya ko abasirikare babo bafunzwe wenda bashyira igitutu kuri leta yabo ikavama abasirikare babo bose muri Congo

Ubundi M23 igakemura ibibazo byumutekano muke muri kariya gace.

Abasirikare ba M23 bagize uruhare mugufata mateka aba basirikare nukuri bazabahe ishimwe.🙏🏾

M23 yaratashye iri iwabo. Uzajya abasanga iwabo ibintu nibibiri. Icyambere bazamufata bamufunge.

Gusa natagira ayo mahirwe azacyurwa iwabo mwisanduka.

Source: Dr Dash

Narinzi ko ndibwandike kuri Operation yo kurasa izi modoka za SADC gusa hari andi makuru menshi mutari mu*i!Niba utazi i...
30/03/2024

Narinzi ko ndibwandike kuri Operation yo kurasa izi modoka za SADC gusa hari andi makuru menshi mutari mu*i!

Niba utazi imbunda yitwa 12 caliber Anti air craft hamwe na Machine gun banze ushake ayo makuru kuri internet ubundi ukomeze usome.

M23 nayo yize amayeri nkayi Nkotanyi 😁 ntibavuga bakora operation bicecekeye! Rero hari abantu benshi baba bashaka kumenya uko byifashe. Hari abafite benewabo kurugamba hari nabashaka gutaha iwabo baba bakurikira amakuru bucece.

Imodoka naberetse kare zarashwe na M23 muri operation itari igoranye cyane. Amata yinyange ari mu modoka nayo afite icyo avuze.

Ubundi M23 iri mu nkengero za Sake, imisozi yose iri strategic barayi genzura rero FARDC na coalition yose bakora ibitero bya hato na hato byo kwigizayo M23 no kufungura umuhanda wa Minova - Sake - Goma gusa byarananiranye. Intare zabaye intare.

SADC igire itya izane strategy nshya yo gucengera mubice bigenzurwa na M23

Izi modoka niko zarashwe. Ntabwo njya muri detail cyane gusa izi modoka zarashwe nimbunda yitwa 12 caliber Anti air craft hamwe na Machine gun
Nureba imyenge y’imodoka urabona 12 caliber ndetse na Machine gun. Iyi 12 caliber nimbi cyane kuko ishobora guhanura indege. Ibaze rero iyo yarashe imodoka uko bigenda!

M23 ya charginze kuri SADC nabambari babo bagwa imishwaro. Urebe imodoka impande yarashwemo. Imbere, inyuma ndetse no kuruhande. Abari mu modoka simbagarukaho namwe amaso abihere niyo myobo iri kumudoka.

Iki gitero cyaje gikurikira icyo SADC yari yapanze aho bita Kanyabayonga gusa M23 ikora strategy idasanzwe birangira SADC ihunze. Itwara ibifaru byabo nibindi.

Ubu tuvugana M23 nyuma yo kurasa izimodoka ubu bafashe aho bita Cyitso
muri Masisi ni centre uvuye sake ukomeza Goma.

Abayobozi ba M23 nibava muri Kiwanja andi makuru yisumbuyeho ndaza kuyabaha.

Ntabwo Abacongomani bavuga ikinyarwanda bazatega amajosi ngo FDLR na Wazalendo babateme. Nanjye sinzarebera ijwi ryanjye nzarirangurura rigere kure. Aluta Continua ✊🏿

29/03/2024

🇨🇩: Police ijyiye kujya ikoresha drones mu kurwanya abashoferi ba taxi voiture bakora kinyeshyamba.

Ubu buryo kandi buzafasha mu guhangana n'umubyigano w'imodoka (embouteillage), nk'uko Komiseri w'ishami wungirije, Blaise Mbula Kilimbalimba, abitangaza.

Benshi bagira bati: Colonel Bahati baramurashe turabizi. Yarishwe. Erega njyewe mfite umuntu wanjye uri muri M23 umpa am...
29/03/2024

Benshi bagira bati: Colonel Bahati baramurashe turabizi. Yarishwe. Erega njyewe mfite umuntu wanjye uri muri M23 umpa amakuru. Umwana wa mukuru wanjye nawe arimo kandi urumva ari kuri terre ampa amakuru.

Aya niyo magambo uzumvana abigira inararibonye mubibera muri Kivu zombi. Abenshi bibereye Canada, America ndetse n’iburayi.

Bamwe bakomoka muri Congo ariko bakaba bafite urwango nishyari kuri leta y’u Rwanda kubera ubujiji bwabo. Abo bose nibo bakwiza ibihuha.

Nguwo Colonel Bahati Ernesto.

Ubushize nakoze post mvuga ko akiriho arimu*ima ameze neza abo bantu barasakuza cyane ngo ni propaganda. Abo bose ni imbohe za leta yivangura ya Kinshasa.

Uyumunsi Colonel Bahati Ernesto yari Kiwanja kumwe nabandi bayobozi.

Mukanya ndabaha inkuru irambuye iherekejwe na video
Kora

 🇨🇩:Sake yabaye nk’ubutayu kubera intambara z’urudaca: Umuvugizi wa Sosiyete Sivili
29/03/2024

🇨🇩:Sake yabaye nk’ubutayu kubera intambara z’urudaca: Umuvugizi wa Sosiyete Sivili

 🇨🇩:Aba basirikare ba AFC/M23 kubisukira ninko kwiyahura. Bamaze kwiyongera, imyitozo bamaze kuyibona kubwinshi. Bambuye...
28/03/2024

🇨🇩:Aba basirikare ba AFC/M23 kubisukira ninko kwiyahura. Bamaze kwiyongera, imyitozo bamaze kuyibona kubwinshi. Bambuye Congo nabambari babo intwaro nyinshi rero kubasanga aho bari! Ni ukwiyahura.

Abasirikare ba SADC baza bigize aba commando dore ko munyandiko bigaragara ko bazi kurwana yewe nibikoresho babifite kubwinshi.

SADC inyibutsa abasirikare ba Mobutu uko baje mu Rwanda gufasha Habyarimana bafite ibikoresho nimyitozo ihambaye. Gusa inkotanyi zabakubise ikibatsi cyumuriro bakizwa namaguru. Kandi icyo gihe twari fufite amacumu, amabuye ndetse n’imbunda ntoya cyane.

Nubona imyobo iri ku modoka, naho iri! Biraguha ishusho yuko byari byifashe. Abanyafrica Yepfo bazagira ihungabana ridasanzwe.

Imana iri kumwe nubwoko bwayo ✊🏿 ntabwo bazajya batega ijosi ngo FDLR ize iteme. Oya. Nukwirwanaho mpaka uburenganzira bwabo babubonye.

Ntegereje kuvugana numuvugizi wa M23 nkahuza amakuru mfite nakuye kuri frontline, nayo ari bumpe ubundi twinjire nyirizina muri iyi operation.

Ngizo ingano zu 🇧🇮 BURUNDI mumyambaro yingabo za 🇨🇩 CONGO ubwo zari zimaze kugwa muri ambush, iyi ambush yahitanye ingab...
27/03/2024

Ngizo ingano zu 🇧🇮 BURUNDI mumyambaro yingabo za 🇨🇩 CONGO ubwo zari zimaze kugwa muri ambush, iyi ambush yahitanye ingabo nyinshi zu BURUNDI azindi nyinshi ziba inkomere,

 🇨🇩:Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangaje ko ngo hari abasirikare b’u Rwanda n’ab...
27/03/2024

🇨🇩:Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangaje ko ngo hari abasirikare b’u Rwanda n’abarwanyi ba M23 bacyishyikirije kuri uyu wa Gatatu.niko cyirikwigamba

 : “Nushaka unyice” (Kill me if you want) she’s heard saying, in Kinyarwanda. A Tutsi woman is stripped naked, taunted a...
26/03/2024

: “Nushaka unyice” (Kill me if you want) she’s heard saying, in Kinyarwanda.

A Tutsi woman is stripped naked, taunted and molested by a mob, including Police and Army in Goma, Eastern DRC..

The body of a Tutsi woman has always been a source of fantasies in this region and one of the causes of genocide against the Tutsi.

Somebody needs to put an end to this!!!

RWANDA SPECIAL FORCE 🇷🇼
25/03/2024

RWANDA SPECIAL FORCE 🇷🇼

Zari zarabazengereje hamwe n’abaturage gusa barazirashe muri Operation itari isanzwe.Abasirikare ba AFC/M23 bakoze opera...
24/03/2024

Zari zarabazengereje hamwe n’abaturage gusa barazirashe muri Operation itari isanzwe.

Abasirikare ba AFC/M23 bakoze operation idasanzwe yatumye barasa imodoka z’intambara zajyaga zibamishaho ibi bombe.

Mu mezi yashize mwabonye ama video yizi modoka zirimo zirasuka ibisasu byinshi ku misozi ya Sake ahari M23 n’abaturage

Uyumunsi basore ba M23 barashe BM-21 zigera kuri 2.(izi modoka zirahenda cyane kandi ni nziza kurugamba)

Ibi byabereye muri Sake hafi no kugapando aho bita Gasengesi Ujya kwegera Mugunga.

Andi makuru arambuye AFC/M23 bashobora kuza kuyatanga

Bibaye byiza amafoto nayo baza kuyisohorera.

Intare za Sarambwe zaratashye umuntu wese ubasanze iwabo agashaka kubarwanya ntibimugwa neza.

Iyo modoka mubona niyo bita BM-21

Abasirikare ba RDF hari umunsi bari bagiye muri Operation mugace ko muri Mozambique. Bateguye operation neza barayiboza....
24/03/2024

Abasirikare ba RDF hari umunsi bari bagiye muri Operation mugace ko muri Mozambique. Bateguye operation neza barayiboza.

Buri gitero RDF igiye gukora baritegura bihagije bahera kuri intelligence. Ntahantu na hamwe bagaba igitero batabaje gukusanya intelligence information. Ibi babikura kuri President Kagame. Ntagitero yigeze agaba mubizima bwe atabanje kohereza intasi.

Ibi bigabanya ibyago byo gupfusha abasirikare ndetse na mission igakorwa neza mbese ikagera kuntego yayo. (Iyi technique yayigishije abasirikare ba RDF)

Muri Mozambique rero abasirikare bagiye muri operation phase one kugenzura inzira nibindi kugirango batazagorwa n’igitero.

Bari munzira baje kugwa muri ambush (bivugwa ko hari umwe mu basirikare ba Mozambique wagambanye, gusa this information is not verified)

Baguye muri ambush imodoka yari imbere yari bulletproof mbese amasasu yose babarashe ntacyo yatwaye abasirikare ba RDF. Bavuye mu mamodoka bikinga ahantu. Ibyihebe byari byinshi cyane bigera nko kuri 120. Abasirikare ba RDF na FADM bari bake nka 20.

Abasirikare bamaze kwikinga batumijeho umusada. Mbibutseko umusirikare wa RDF uri muri Mission buri uko avuye muri Camp (Idifensi 😁) agenda nkugiye kurwana na batayo. Aba afite ibikoresho bihagije.

Rero mbere yuko umusada uza hari abasirikare bari ahantu hatari ubwihisho bwiza. Barimo baraswaho amasasu menshi. Kubera amahugurwa bahawe, byabaye ngombwa ko birwanaho.

Amasasu ubwo yari menshi za rocket bazirasa aho bari bari bafashe umwanzuro wo kuhava. Umwe mu basirikare ba RDF yabwiye abo bari kumwe bose ko bagomba guhindura ubwihisho dore ko umusada wari mu nzira kandi nabo bagomba kwirwanaho kugeza umusada uje.

Uwo musirikare yarebye bagenzi be babanyarwanda ababwira slogan imwe yatumye batinyuka bakagira akanyabugabo moral ikagaruka maze umwe asigara akora snipering mugihe abandi bagiye ahari ubwihisho bwiza.

Iyi slogan reka nyibigishe kubatayizi kuko burya hari igihe ubu*ima bugorana ibibazo bikaza gusa ujye wibuka ko uri umunyarwanda kandi umunyarwanda arwana kugeza kumwuka wanyuma.
Abanyarwanda twanyuze mubigoye kandi tubinyuramo duhatana.

Uyu musirikare yarebye bagenzi be ati

Ndi umusirikare w’u Rwanda
Umwanzi w’u Rwanda ntazifuze guhura nanjye kuko;

Nzamuhashya
Nzamurwanya
Nzamurasa
Nzamutesha Intego ye

Iki Gihugu Nicya Data, Sogokuru Aha Nimuhira.

Nubwo batari mu Rwanda, ubundi aho RDF ikandagije ikirenge hahinduka imuhira maze bakazana ibyiza bakuye mu Rwanda. Amahoro, umuganda, ubupfura ndetse nitsinzi.

Afande amaze kuvuga iyi slogan bagize akanyabugabo bose baboneza hahandi hari ubwihisho bwiza. Sniper arabarinda bageze hahandi nabo barinda sniper wari wasigaye asanga abandi.

Umusada waraje gusa usanga RDF imaze guhitana ibyihebe bigera kuri 14. Ntamusirikare w’u Rwanda wahasize ubu*ima.
Nyuma yiki gitero bahinduye strategy yuko bazajya bakorana nabandi bantu kandi kuva ubwo nta ambush barongera kugwamo.

Ujye nawe ushaka akantu kagutera akanyabugabo mugihe wumva ubu*ima bwanze.

Komeza uhatane kuko kuba umunyarwanda ni umugisha ubwabyo. Umuvumo ukujyaho iyo ushaka gusagarira abanyamugisha (Abanyarwanda) niyo mpamvu ntamuntu numwe warwanyije Abanyarwanda ngo agire amahoro.

Amahitamo ni ayawe. Urashaka umugisha? Bana n’abanyarwanda. Urashaka umuvumo? Rwanya Abanyarwanda.

Ngayo nguko.

Hagati aho ndashaka kubajyana Bunagana nkabasangiza ikiganiro nagiranye numwe mu basirikare ba AFC/M23. Intare ya Sarambwe.

 🇷🇼: Inama y'Igihugu y'Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu/PL yemeje ko  Ishyaka PL rizashyigikira Nyak...
24/03/2024

🇷🇼: Inama y'Igihugu y'Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu/PL yemeje ko Ishyaka PL rizashyigikira Nyakubahwa mu matora y'Umukuru w'Igihugu muri Nyakanga 2024.

 🇷🇼: Abakombozi bose, abagize   bose bemeje ko  ariwe mukandida wabo kuwa 15/07/2024.Amashyaka amwe ya politeque muri   ...
24/03/2024

🇷🇼: Abakombozi bose, abagize bose bemeje ko ariwe mukandida wabo kuwa 15/07/2024.

Amashyaka amwe ya politeque muri yatangiye guha amajwi umukandinda wishyaka riri kubutegetsi PAUL Kagame! Bifuza ko yayobora u indi Manda iri mbere

President Paul Kagame hari umunsi yarakaye cyane yenda gutera amakofe Afande James Kabarebe hamwe na Afande Albert Muras...
23/03/2024

President Paul Kagame hari umunsi yarakaye cyane yenda gutera amakofe Afande James Kabarebe hamwe na Afande Albert Murasira.

Buriya nibyiza kumenya amateka y’igihugu cyacu kuko buri chapter hari icyo yakwigisha.

Cyera muri Leta ya Habyarimana abasirikare bagiraga icyo bitaga kurasa umwaka. Saa sita zijoro kuri Bonane abasirikare barasaga urufaya rwamasasu ngo bari kwica umwaka ushaje, n’uyumunsi muri Congo nahandi barabikora.

Nyuma yo Genocide Yakorewe Abatutsi gahunda ya RPF yari iyo guhuza Abanyarwanda bari baratatanye, ubwoba ari bwose, agahinda ari kenshi kubaka leta yubumwe niyo yari intego. Nimuri ubwo buryo ingabo zatsinzwe za FAR zahawe amahirwe abatarakoze ibyaha byaba ibya genocide cyangwa ibindi bashizwe mungabo za RPA.

Uti (Rtd) General Kabarebe na (Rtd) Maj General murasira umusaza yarabateye imigeri n’ibipfusi bazira iki?

Afande Albert Murasira yahoze ari umusirikare Wa ex-FAR nyuma yaje muri RPA muri yagahunda yokwinjira abasirikare 1500 bahoze ari aba Ex-FAR muri RPA.(nyuma haje kwinjira abasirikare Barenga 36000 bahoze ari aba Ex-FAR) Afande Murasira kwinjira muri RPA byari mu kubozo 1994 mu matariki 30, nyuma yaho gaho hahise haba Bonane maze abasirikare benshi barasa umwaka wa 1.01.1995.

General majoro Paul Kagame byaramurakaje cyane, nkigihugu kikiva muri genocide abantu batangiye gutuza amasasu yaracecetse none ngo abantu barashe umwaka??

Yahise atumizaho Afande James Kabarebe wari commander wa Republican guard (abajepe) kujyenda agafata abarashe bose akabamuzanira.
Icyo gihe Afande kabarebe yaragiye n’abandi basirikare bafata abarashe bose, urumva ntamusirikare ubeshya, u*iko warashe uri garagaza! Kujitambua nkuko abasirikare babivuga.😁

Abasirikare bose bafashwe bajyanwe camp Kigali, mubajyanwe harimo na Afande Murasira
General Majoro Paul Kagame yahise ajya Camp Kigali atangira kubahana gacye gacye byagisirikare nawe urabyumva! Ati “mwabajingamwe murarasa igihugu kikivamo Genocide? Tugifite urugamba tutarasoza mu majyaruguru y’igihugu?” Yababwiraga anabatera amakofi macye macye yayandi nyinye Afande agutera n’igiswahili cyinshi munaganira urabyumva nawe Afande iyo yarakaye.

Murabo yabazaga impamvu barashe harimo na Afande Murasira, akigera kuri Afande Murasira yisobanuye ko we atarashe ko hashize umunsi umwe yivanze mungabo za RPA.
Yagize ati “Afande rwose njye sinarashe ntanimbunda barampa njye ndi EX-FAR”
General majoro Paul Kagame yahise agira umujinya aramubwira ati “wamujinga we urambwira ko uri Ex FAR? Ntasoni? Uri ingabo yigihugu ntago uri ex FAR uri kimwe nkabandi bose mwese muri Ingabo z’igihugu”

Ako kanya Afande Kabarebe yongoreye General majoro Paul Kagame ati “uyu ni ex-FAR ubanza atarashe”
President Kagame yaramumereye nabi ubwo Afande Kabarebe aritaza.
Icyo gihe Gen. Majoro Paul Kagame yabasobanuriye ko bose bari mubwato bumwe kuko bose n’ingabo z’igihugu. Niba umwe yarashe ubwo bose barabiryozwa kuko n’ingabo z’igihugu zabikoze.

Ibi bikimara kuba hashize igihe Maj General Paul Kagame yashakaga umuntu waza gukora mu biro bye ibijyanye na planning dore ko yari vice president akanaba ministiri w’ingabo, ako kanya bamubwiye Afande Murasira Icyo gihe wari second lieutenant bati yagakora neza dore yanigishaga muri kaminuza, azi umubare nibindi, ako kanya ntakubaza kabiri ati mumuzane. Afande murasira ahita atangira gukora planning mungabo z’igihugu atyo.

Rimwe nzashaka Afande James Kabarebe mubaze amateka menshi nkaya kuko Afande ni inzu y’ibitabo gusa gusa ✊🏿 nkumwanditsi ngomba kuzabyandika. And I know Its just a matter of time.

Source: Dr Dash

 🇷🇼:Iyi foto warusanzwe uyizi wenda! Ariko se kariya kantu bari kwereka President Kagame u*i icyo gakora? Cyangwa u*i ng...
22/03/2024

🇷🇼:Iyi foto warusanzwe uyizi wenda! Ariko se kariya kantu bari kwereka President Kagame u*i icyo gakora? Cyangwa u*i ngo bari kureba film iriya akaba ari antenne bari gukoresha 😁

Sasa kariya gakoresho bakita Narda IDA signals direction finding system

Iriya Narda IDA ikora ibintu byinshi harimo nko gutanga itumanaho ahantu hagera muri kilometero 100.
Harimo securing communication (kurinda itumanaho ryawe) kuburyo ntawakumva ibyo muvugana kumurongo wanyu,
Harimo kandi kumenya izindi frequence ziri muntera ya kilometero zegera ku 100

Harimo gucunga imipaka (Signal monitoring for border protection) Nibindi byinshi bijyanye nitumanaho.

Ikintu gitangaje ntari bugarukeho ni kariya kantu kari inyuma ku modoka 😬😬😬 kariya bakita SIGINT (Signals intelligence)

Ijambo intelligence ubwo ntubyumva? Hari ubwo iyo SIGINT ishyirwa kuri drone cyangwa indege ubundi igakora ubutasi buri kurwego rwo hejuru!

Mwibaze ibintu nkibi RDF kuba yarabyerekanye kandi tu*i ko itajya yerekana ibikoresho byayo. Ibaze izindi SIGINT baterekana uko zimeze 🥶

Burya ibikoresho bya gisirikare si imbunda gusa. Isi tugezemo communication niyo yambere. Iyi communication niya 2016 uretse ko nuyumunsi ikora gusa ubu RDF bafite ibijyanye nigihe Ndavuga 2023

Mujye muryama, mukore, mwidagadure mu rwababyaye kuko rurarinzwe. Ruradadiye 🔐 uzaza neza tuzamwakira kuko tu*i kwakira abantu naho uzashaka kuza arwana, gahunda niyayindi 📌+🎈= pfuuuuu.

Amakuru nkaya nakagaruka

“Aha muvuga ngo ubu*ima burazimbye? Twaragiye muri America abahungu twari kumwe baja mu kabare Heinekn bayigura amadolar...
21/03/2024

“Aha muvuga ngo ubu*ima burazimbye? Twaragiye muri America abahungu twari kumwe baja mu kabare Heinekn bayigura amadolari 4, jewe ikaziye nayiguze amadolari 6 ibiryo naritekeye mbishira muri furigo”

-President Ndayishimiye

Address

Kigali

Website

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Kivu 24 News posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Business

Send a message to Kivu 24 News:

Videos

Share



You may also like