06/11/2020
:
.
Part 7:
```````````
Ubushize twari tugeze aho Edmond na Vanessa bari bari kuganirira maze bagatungurwa no kubona Fiston inshuti ya FELIX irimo kubafotora.
Ibuka kubanza gukora kuri iyi page aho hejuru no hasi . Utazacikwa ubutaha.
Turakomeje n'inkuru yacu...........................................................................................................................
Edmond: Ubwo nanone nkimara kubona Fiston Ari kudufotora mpita mbona FELIX hirya ye. Twahuje amaso ngundiye Vanessa. Ntakubeshye nahise mpinda umushyitsi bikabije. Gusa icyo ntamenye ni uko Vanessa yari yantanze kumubona.
Natunguwe no kumva Vanessa ahamagaye Felix na Fiston ngo baze aho turi.
Nawe urabyumva uko nabaye.
Ibaze kubona umuntu wagutumye afite umujinya aje agusanga kandi ibyo yakubwiye utabikoze!
Nahise mba nk'imbeba ibonye Ipusi imbere yayo.
Ubwo nyine bombi baraje. Vanessa amfata ku rutugu abwira Fiston ngo ngaho rero fata amafoto yose ushaka tugiye gukora positeri nyinshi.
Felix icyo gihe yahekenyaga amenyo kuburyo nagiraga ngo ni imashini isya.
Ubwo yahise ansoma ati " Fotora" arangije nanone arahindukira amera nk'umfungura ibipesu by'ishati nanone abwira Fiston ngo Afotore.
Usibye kakantu kakigabo katiburira numva nakwiyirukira. Kuko Felix ni umugome birenze urugero.
Ubwo Vanessa yahise ahamagara Felix nawe aramwitaba.
Natangajwe n'amagambo yamubwiye numva.
Bwari bwo bwa mbere mbonye intwari y'igitsina gore.
Ubwo Vanessa yahise abwira Felix ati"
Felix, ndakubaha cyane. Yewe uri n'umusore mwiza w'ibigango. Muri make so yaribyaye. Ikindi muri n'abakire cyane.
Kandi ndabizi ko unshaka. "
Ubwo nahise ntangira gutekereza niba Vanessa agiye kunkatira gusa nibuka ibihe tumaranye niishyiramo agatege nti arankunda ntiyabikora.
Yakomeje kumubwira ati " Gusa rero Felix uko utakwambara mu kirenge k'iburyo rumwe muri izo nkweto nziza wambaye za godasi ngo wambare i bumoso Rugabire, mbese nyine nk'uko buri nkweto igira iyayo bijyanye.
Ngewe urukweto rujyanye nange ntabwo ari Felix nkuko wabitekereza ko uri ibogari, umwana wa Komanda ko akwiye umukowa Wa Jenerali n'umucuruzikazi w'umunyemari mbese nyine Amafaranga kwa Mafaranga, icyubahiro Kwa cyubahiro.
Reka nkubwire usibye ko nyine ibyo tubona ko ari byiza, ariko nabo bavutse bambaye ubusa kandi barira nkuko n'abo twita abakene bigenda."
Erega maye ubwo nabaye nkureba agafilimi keza ko kwihaniza.
Yarakomeje (Vanessa) ati" Rero Felix uhereye uyu munota ubimenye neza. Inkweto yange ni umusore w'umuhanga, wicisha bugufi utiyemera nka Felix, Utarata ibigango nka Felix.
Umusore ufite ikerekezo cy'ubuzima bwe atazakura ku babyeyi be nk'umunebwe ahubwo uzakofesha amaboko ye.
Umusore udahata Urukundo ahubwo Urutera mu murima mwiza akarwitaho rugakura. Udahubuka nka Felix.
UdatereTesha impano nziza ahubwo wita ku mutima w'uwo ashaka.
Uwo uberanye kandi ukwiranye nange Vanessa ni EDMOND."
Nkubwije ukuri numvise nasimbukira hejuru nkaserwbura nk'ikipe itsinze. Numvise nabaye ikijeya.
Arakomeza ati " Gusa rero Felix ntubifate nko kugutera indo nkuko benshi babivuga. Ahubwo ndagira ngo wige ibyangombwa mu buzima. Umenye icyo gukunda no gukundwa aricyo. Maze uzashake nawe inkweto yawe. Kandi nurongora uzantumire nge na sherinwange Tuzagutwerera mu bushobozi bwacu.
Yahise ahamagara Fiston ati" Fiston, ayo mafoto wadufashe uzagense uyahanaguze inshuro ebyiri. Amwe uzayampere Boss wawe Felix. Maze rero Felix numara kuyafata azakubere igitabo kikwigisha gukunda.
Nawe Fiston azakubere urwibutso rw'ubwenge buke bugutera kujya kubangamira abakundana maze bitume ugira ubwenge."
Yahise yunama atora ya envelop ayihereza Felix ati" Wakoze kungurira impano nziza. Ariko izo Edmond ampa ntaho zihuriye n'izawe ngo bitume mbika izo."
Ntakubeshye naratangaye cyane.
Gusa icyambabaje ntazibagirwa ni uko nagiye kubona nkabona Felix n'ibibaraga byinshi asatiye Vanessa ako kanya ahita................................................................................................
Tuzahure ubutaha.
Ibuka gukora kuri iyi page.
Ndetse usangize iyi nkuru inshuti zawe niba yakuryoheye. Uduhe n'igitekerezo.
Ugize ikibazo kihariye cyangwa ushaka kuduha ubufasha watubona kuri telefone.
+250 787 890 715
Ni inkuru mutegurirwa kandi mukandikirwa na
Igaca kuri .