TV1 Rwanda

TV1 Rwanda TV1 is the most popular private TV station in Rwanda. The most popular television in Rwanda
Videos on Demand (VoD): www.tv1.rw

We broadcast through three major distributors l

| At the heart of content |
| Feel it Live it Love it |
YouTube channel: Tv1 Rwanda
Tv1 aplication: Tv1 Prime

Mu gihe abanyeshuri bari mu byiciro by’abanyarwanda bifite ibyago byo kwibasirwa na Malariya, ikigo cy’igihugu cy’ubuzim...
22/04/2024

Mu gihe abanyeshuri bari mu byiciro by’abanyarwanda bifite ibyago byo kwibasirwa na Malariya, ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC kiravuga ko hashyizweho gahunda yo gutanga inzitiramibu mu bigo byose byigamo abanyeshuri bacumbikirwa mu guhashya iyo ndwara.

Mu murenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi hari abakorera mu isoko riciriritse  riri ahazwi nko ku kibuga cya Kabasanza...
22/04/2024

Mu murenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi hari abakorera mu isoko riciriritse riri ahazwi nko ku kibuga cya Kabasanza basaba ko iryo soko Leta yaribubakira kuko aho bakorera ari ku gasozi bikabateza ibihombo bya hato na hato cyane cyane iyo imvura yaguye.

Senateri Dusingizemungu avuga ko ari icyuho gikomeye kuba nta hantu wabona ibiganiro byo mu Rugwiro agasaba ko byo n’ama...
22/04/2024

Senateri Dusingizemungu avuga ko ari icyuho gikomeye kuba nta hantu wabona ibiganiro byo mu Rugwiro agasaba ko byo n’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu byashyirwa mu nyandiko akantu ku kandi bidaciwe hejuru.

21/04/2024

𝗧𝗛𝗘 𝗣𝗢𝗪𝗘𝗥 𝗢𝗙 𝗣𝗥𝗢𝗣𝗛𝗘𝗖𝗬 with Prophet Elvis Mbonye

Tuganire: Ese birashoboka ko umuntu udakijijwe ashobora kukubera inshuti nziza kurusha mwene so muhorana mu nzu y’Imana ...
21/04/2024

Tuganire: Ese birashoboka ko umuntu udakijijwe ashobora kukubera inshuti nziza kurusha mwene so muhorana mu nzu y’Imana musengana?

Dukurikire mu kiganiro The Gospel Vibe kuva saa 08h00' kuri TV1.

𝗧𝗛𝗘 𝗣𝗢𝗪𝗘𝗥 𝗢𝗙 𝗣𝗥𝗢𝗣𝗛𝗘𝗖𝗬. Prophet Elvis Mbonye in an epic broadcast Sunday 21st April 2024 at 7pm on TV1.
20/04/2024

𝗧𝗛𝗘 𝗣𝗢𝗪𝗘𝗥 𝗢𝗙 𝗣𝗥𝗢𝗣𝗛𝗘𝗖𝗬. Prophet Elvis Mbonye in an epic broadcast Sunday 21st April 2024 at 7pm on TV1.

Mu gihe indwara ya Maralia iri mu zitwara ubuzima bw’abantu benshi ku Isi, kuri ubu abaturage barashimira uruhare rw’aba...
20/04/2024

Mu gihe indwara ya Maralia iri mu zitwara ubuzima bw’abantu benshi ku Isi, kuri ubu abaturage barashimira uruhare rw’abajyanama b’ubuzima babafasha kubavura Maralia ku rwego rw’imidugudu bitabaye ngombwa ko bakora ingendo bajya kwivuza ku bigo nderabuzima.

Bamwe mu bageze mu zabukuru baravuga ko batabona uburyo bwihariye bwo gutanga ibitekerezo no kugaragaza ibibazo bibugari...
20/04/2024

Bamwe mu bageze mu zabukuru baravuga ko batabona uburyo bwihariye bwo gutanga ibitekerezo no kugaragaza ibibazo bibugarije nk'ubukene, bityo bagasaba ko Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, yakihutisha gushyiraho komite z'abageze mu zabukuru.

Kubera imvura nyinshi yateye umugezi wa Nyabarongo kuzura, umuhanda Muhanga-Ngororero wabaye ufunze by'agateganyo, abawu...
20/04/2024

Kubera imvura nyinshi yateye umugezi wa Nyabarongo kuzura, umuhanda Muhanga-Ngororero wabaye ufunze by'agateganyo, abawukoresha bagirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Mukamira-Ngororero.

19/04/2024

➡️UMUGABO ARAVUGWAHO GUCA UGUTWI UNDI MUGABO WARI UMUFASHE AMUSAMBANYIRIZA UMUGORE.
➡️ABACURUZI BACIRIRITSE BABANGAMIWE N’UMUSORO BADAFITIYE UBUSHOBOZI.

Amakuru kuri TV1 ni mu kanya saa 20:30. Ntimucikwe

Ruhango-Kabagari: RIB yafunze umugabo wajyanye  mu gihuru umugore wa  mugenzi we kumusambanya afashwe aca umugabo w'uwo ...
19/04/2024

Ruhango-Kabagari: RIB yafunze umugabo wajyanye mu gihuru umugore wa mugenzi we kumusambanya afashwe aca umugabo w'uwo mugore igice cy'ugutwi. TV1 yasize abaturage bagishakisha igice cy'uko gutwi batarakibona.

Mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge hari abaturage bakomeje gutaka ikibazo cy’umutekano muke ahanini ushing...
19/04/2024

Mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge hari abaturage bakomeje gutaka ikibazo cy’umutekano muke ahanini ushingiye ku bwambuzi n’ubugizi bwa nabi bakorerwa n’amabandi mu mayira atandukanye, bityo bakifuza ko inzego zibishinzwe, zashyiramo imbaraga bigacika.

Abahinzi bo mu murenge wa Ruhango ho mu karere ka Rutsiro baravuga ko nkongwa ikomeje kubangiriza ibigori bahinze ku bur...
19/04/2024

Abahinzi bo mu murenge wa Ruhango ho mu karere ka Rutsiro baravuga ko nkongwa ikomeje kubangiriza ibigori bahinze ku buryo ngo n’imiti bahawe ntacyo ibafasha mu kuyihashya.

Abaturiye umuhanda Rugobagoba-Mukunguri wo mu karere ka Kamonyi babangamiwe nuko hari ba nyiri ibinyabiziga bahitamo kub...
19/04/2024

Abaturiye umuhanda Rugobagoba-Mukunguri wo mu karere ka Kamonyi babangamiwe nuko hari ba nyiri ibinyabiziga bahitamo kubinyuza mu ngo zabo ngo bitangirika kubera gutinya kubinyuza muri uwo muhanda bahora basaba Leta ko yawubakorera.

Hari abaturage bo mu murenge wa Rilima ho mu karere ka Bugesera batabariza umugabo umaze iminsi afungiye muri Kasho nyum...
19/04/2024

Hari abaturage bo mu murenge wa Rilima ho mu karere ka Bugesera batabariza umugabo umaze iminsi afungiye muri Kasho nyuma yuko yari akomeje gukurikirana ikibazo cy’inka z’abo bita abakomeye zamwangirije ibikorwa by’ubuhinzi.

Hari abatujwe mu mudugudu wa Migina akagari ka Gihira umurenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi  bavuga ko batewe im...
18/04/2024

Hari abatujwe mu mudugudu wa Migina akagari ka Gihira umurenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi bavuga ko batewe impungenge no kuba inzu babamo batazifitiye ibyangombwa rimwe na rimwe bikababera inzitizi yo kwiteza imbere.

Mu murenge wa Kabarondo ho mu karere ka Kayonza hari umusaza uvuga ko imyaka igiye kuba 6 inka yahawe muri Girinka ipfuy...
18/04/2024

Mu murenge wa Kabarondo ho mu karere ka Kayonza hari umusaza uvuga ko imyaka igiye kuba 6 inka yahawe muri Girinka ipfuye ariko amafaranga yavuye mu nyama zagurishijwe atarayahabwa cyangwa ngo ashumbushwe indi nka.

Mu murenge wa Mushonyi ho mu karere ka Rutsiro hari abaturage bashinja ikigo  kubima amazi kuko bamaze amezi 8 bishyize ...
18/04/2024

Mu murenge wa Mushonyi ho mu karere ka Rutsiro hari abaturage bashinja ikigo kubima amazi kuko bamaze amezi 8 bishyize hamwe bakurura amazi mu ngo zabo none nta mazi bahawe kuri ubu bakaba bakomeje kuvoma amazi y’ibirohwa .

Mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo hibutswe abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, basaba abafite amakuru y'ah...
18/04/2024

Mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo hibutswe abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, basaba abafite amakuru y'ahari abatarashyingurwa kuyatanga bagashyingurwa mu cyubahiro by’umwihariko ab’imiryango igera kuri 63 yazimye.

Huye-Mukura: Kuri uyu wa Kane hagaragaye  umurambo w'umusore  mu muhanda bikekwa ko yishwe n'abatahise bemenyekana .Abam...
18/04/2024

Huye-Mukura: Kuri uyu wa Kane hagaragaye umurambo w'umusore mu muhanda bikekwa ko yishwe n'abatahise bemenyekana .Abamuzi bavuze ko yari asanzwe ari umujura utobora inzu z'abaturage akanambura abahisi n'abagenzi.

Mu murenge wa Mukamira ho mu karere ka Nyabihu hari abaturage babangamiwe n’urugomo rukorwa n’abasore  bishoye mu biyoby...
18/04/2024

Mu murenge wa Mukamira ho mu karere ka Nyabihu hari abaturage babangamiwe n’urugomo rukorwa n’abasore bishoye mu biyobyabwenge bagahohotera abaturage babategeye mu nzira zitandukanye ku manywa y’ihangu .

Abaturiye n’abahahira mu isoko rya Gashyushya riherereye mu murenge wa Rugalika mu karere ka Kamonyi  barasaba ubuyobozi...
18/04/2024

Abaturiye n’abahahira mu isoko rya Gashyushya riherereye mu murenge wa Rugalika mu karere ka Kamonyi barasaba ubuyobozi kubafasha bagahashya abasore babacucura utwabo ku munsi w’isoko bakoresheje umukino w’amahirwe uzwi nka Kazungu analala.

Mu murenge wa Rusenge ho mu karere ka Nyaruguru inkangu yaridukiye ku nzu yari iryamyemo abantu batanu, batatu muri bo b...
18/04/2024

Mu murenge wa Rusenge ho mu karere ka Nyaruguru inkangu yaridukiye ku nzu yari iryamyemo abantu batanu, batatu muri bo bahita bapfa.

17/04/2024
Umukecuru witwa MUKAMANA Rachel wo mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi arasaba abagiraneza  kumufasha kuvuza um...
17/04/2024

Umukecuru witwa MUKAMANA Rachel wo mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi arasaba abagiraneza kumufasha kuvuza umwuzukuru we ugejeje imyaka icyenda y’amavuko atarabasha guhaguruka no kuvuga. Tel: 0780978866

Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Kabarondo ho mu karere ka Kayonza baranenga bagenzi babo batundisha abana babo ibiyoby...
17/04/2024

Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Kabarondo ho mu karere ka Kayonza baranenga bagenzi babo batundisha abana babo ibiyobyabwenge kuko ngo uwo mwana aba ashobora kuzakura na we yumva ko ari ko kazi kazamubeshaho.

Hari abaturage bo mu bice bitandukanye by'akareer ka Nyaruguru bavuga ko kuba hari ibishanga bidatunganyije ari kimwe mu...
17/04/2024

Hari abaturage bo mu bice bitandukanye by'akareer ka Nyaruguru bavuga ko kuba hari ibishanga bidatunganyije ari kimwe mu bigituma umusaruro w'ubuhinzi utaragera ahashimishije ngo kuko hari igice kinini usanga kidahingwa bigatuma batabasha kwihaza mu biribwa.

Hari abaturage mu murenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi bavuga ko babangamiwe no kuba bamaze igihe kirekire ubuhahira...
17/04/2024

Hari abaturage mu murenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi bavuga ko babangamiwe no kuba bamaze igihe kirekire ubuhahiranire bwarahagaze nyuma yuko ikiraro bari bafite gitwawe n'amazi.

Mu murenge wa Burega ho mu karere ka Rulindo abaturage baratabariza umudugudu watujwemo abaturage batishoboye uri guseny...
16/04/2024

Mu murenge wa Burega ho mu karere ka Rulindo abaturage baratabariza umudugudu watujwemo abaturage batishoboye uri gusenyuka ngo bitewe nuko bamwe mu batujwe muri uwo mudugudu bataye inzu bahawe bakajya kwibera ahandi kuko ngo bahatujwe bishoboye.

Address

KG 598 Street
Kigali

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when TV1 Rwanda posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Business

Send a message to TV1 Rwanda:

Videos

Share

At the Heart of the Content

The idea of starting TV1 was brought out by the members of the company after analyzing the extent at which our country is developing within different sectors such as Agriculture, Education, Hospitality, Sport, …, we figured out that the broadcasting sector remains dormant comparing to others. So, basing on our broadcasting experience, we therefore wanted to support our country at this development journey.

Nearby media companies