102.3 KISS FM

102.3 KISS FM The official page for 102.3 KISS FM - Kigali's Number 1 Hit Music Station

This is the official page for 102.3 KISS FM, Kigali's Number 1 Hit Music Station.

Abahanzi Israel Mbonyi na Chriss Eazy biyongereye kuri The Ben, Alliah Cool, Producer Kozze ndetse na Muyoboke Alex, beg...
16/04/2024

Abahanzi Israel Mbonyi na Chriss Eazy biyongereye kuri The Ben, Alliah Cool, Producer Kozze ndetse na Muyoboke Alex, begukanye ibihembo mu bihembo bya 'East Africa Arts Entertainment Awards 2024'(EAEA2024) byatangiwe muri Kenya ku Cyumweru tariki 14 Mata 2024.

Chriss Eazy yegukanye igihembo cya "Best breakthrough act-Rwanda", nimugihe Indirimbo 'Nina Siri' ya Israel Mbonyi yegukanye igihembo cya "Best Gospel Single-East Africa".

16/04/2024

Ndi umugore, ndubatse, mfite umugabo n’abana 3. Mu rugo rwacu tumaze iminsi twugarijwe n’ibibazo by’amafaranga bidaturutse k’ubukene ahubwo biturutse ku madeni akarishye turi kwishyura yaba aya bank, ndetse n’andi umugabo wanjye yagiye afata atangishije inama yizeye ngo ko azayishyura bikananirana. Si amadeni gusa kuko no mu busanzwe arasesagura kuburyo amenshi murayo mafaranga yose yayakaga agiye kuyashyira mu mishinga ariko akayapfusha ubusa. Ntababeshye kubyakira byarananiye kuko buri dufaranga twose twinjije murugo tubanza gukuraho ayo kwishyura ideni. Mfite igitekerezo cyo kumusaba ko twahindura uburyo twasezeranye, tugasinya ivanguramutungo risesuye cyangwa ivangamutungo muhahano kugira ngo ejo cyangwa ejobundi hatazagira ikiba njye n’abana tukabura uko tubaho. Mungire inama y’uko nabimubwira kuko mfite ubwoba ko atazabyemera kandi njye mbona byadufasha kuruta gatanya.

15/04/2024

Ruhura Umutima

Muraho,nakundanye n'umukobwa imyaka 3...icyo gihe yaransuraga najye nkamusura iwacu bamuzi nawe iwabo banzi ariko turangije secondary naje kubura telephone icyumweru kimwe gusa,aho nayiboneye nahamagaye iwabo bahita bambwira ngo yarashatse narababaye ariko ntakintu nari kubikoraho kuko numwana womubakire...ubu ikibazo gihari nuko yageze aho arampamagara none ngo ntameranye neza numugabo ngo arashaka kuvayo aze kunsanga..ese mwemerere aze areke uwo yashatse?mubwo yagiye atavuze mubabarire?

✨ Ni umwe mu bahanzi bahora ku cyangwe! 🤗Ngo aherutse kwiba umukunzi w'abandi na Boyfriend bata ibishanga shn😂😁Ni nde ny...
15/04/2024

✨ Ni umwe mu bahanzi bahora ku cyangwe! 🤗Ngo aherutse kwiba umukunzi w'abandi na Boyfriend bata ibishanga shn😂😁

Ni nde nyiri uru rukweto?

And of course, the birthday king Mr.   is our   😍🕺
15/04/2024

And of course, the birthday king Mr. is our 😍🕺

15/04/2024

🤣🤣🤣😅😂Nguko uko yagiye i Buganda 🎶 🤣🤣

6am—10am

15/04/2024

In sports, where being the best is first prize, mentors play are vital. They provide more than just guidance; they are the masterminds behind victories, shaping raw talent into champions. The influence of a mentor extends beyond the playing field, as a good mentor also assists athletes in navigating bureaucratic obstacles and corrupt officials.

Abanyarwanda The Ben, Alliah Cool, Producer Kozze ndetse na Muyoboke Alex, begukanye ibihembo mu bihembo bya 'East Afric...
15/04/2024

Abanyarwanda The Ben, Alliah Cool, Producer Kozze ndetse na Muyoboke Alex, begukanye ibihembo mu bihembo bya 'East Africa Arts Entertainment Awards 2024'(EAEA2024) byatangiwe muri Kenya kuri iki Cyumweru tariki 14 Mata 2024.

Indirimbo Ni Forever ya The ben yabaye 'Best video of the Year East Africa', Alliah Cool yegukana icya 'Best film star of year East Africa'.

Ni mugihe Producer Kozze yegukanye icya " Audio producer of Excellence', Muyoboke Alex akegukana icya "Best manager of the Year East Africa".

15/04/2024

Data afite abagore batatu. Uwa 1 ni mama bafitanye abana 4 nkaba imfura muribo, uwa 2 nta mwana bafitanye, naho uwa 3 ari nawe muto kandi mushya muri bo bafitanye umwana 1. Muri bose, umugore wa 2 niwe utitabwaho nk’abandi biturutse ku kuba papa yaramutaye ubwo yashakaga umushya, maze biramubabaza cyane ndetse kugeza ubu kubyakira byaramunaniye. Byose byamubagaho ntiyasibaga kubimbwira ababaye, nkamuba hafi nkanamugira inama cyane ko muruta no mu myaka. Twagezaho tuba incuti zidasanzwe, hari nubwo ajya ambwira ko kumuba hafi byatumye yongera kumwenyura no kwigira ikizere cy’ejo hazaza. Ntababeshye nsigaye mukunda kuburyo mba numva twashakana tukubaka umuryango mushya ariko nkagira imbogamizi imwe, yo gutinya amakimbirane azavuka muri uyu mwanzuro ngiye gufata. Nindamuka mbikoze, data hamwe n’umuryango wose sinzabakira ariko nanone natekereza ikibatsi cy’urukundo mukunda nkumva ntagikwiye kunyitambika. Mungire inama hato ntafata umwanzuro utariwo nkazabyicuza iteka.

Mukanya 1pm, Antoinette araza kuganira na Honorable Marie Alice KAYUMBA UWERA ku “Uruhare rw'ikigega FARG nyuma ya Jenos...
12/04/2024

Mukanya 1pm, Antoinette araza kuganira na Honorable Marie Alice KAYUMBA UWERA ku “Uruhare rw'ikigega FARG nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”

12/04/2024

🕯️UBUHAMYA💔

Ibikomere bitagaragara inyuma,byasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi kuri Diane wabyawe ku mubyeyi wafashwe ku ngufu n‘uwayikoze.💔

Mukanya 1pm, Antoinette  araza kuganira na Valérie Mukabayire wahoze ari umuyobozi w'umuryango w’Abapfakazi ba Jenoside ...
11/04/2024

Mukanya 1pm, Antoinette araza kuganira na Valérie Mukabayire wahoze ari umuyobozi w'umuryango w’Abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (AVEGA-Agahozo).

Ni ikiganiro kiraba kigaruka kuri uyu muryango mu buzima bw’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

10/04/2024

🕯️UBUHAMYA 💔

Afite imyaka 15 mugihe Abatutsi batotezwaga '1973’, yafashwe kungufu kugeza ataye ubwenge yumva atakiri UMUNTU. Mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi nabwo barongeye.💔💔

Bamuteye indwara,bamutera inda ariko umwana we aramubyara....💔

10/04/2024

"AERG ni Umuryango , ni urugwiro,ni Ubuzima...NI BYOSE."-Akamaro ka Famille za AERG na GAERG mu komora ibikomere abana bato nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

& Fidele Nsengiyaremye

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) wasabye Abayisilamu kwirinda ibikorwa by’imyidagaduro n’ibirori kuri uyu munsi m...
10/04/2024

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) wasabye Abayisilamu kwirinda ibikorwa by’imyidagaduro n’ibirori kuri uyu munsi mu Rwanda n'ahandi ku Isi yose basoje igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan ariko bigahurirana n’icyumweru cyo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubusanzwe umunsi wa Eid al-Fitr uba ari umunsi w’ibyishimo ku bayisilamu baba basoje igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan , bagakora ibirori by’ubusabane.

Umunyamakuru Sandrine Isheja Butera yasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda guharanira ko kubaho kwabo k...
09/04/2024

Umunyamakuru Sandrine Isheja Butera yasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda guharanira ko kubaho kwabo kuba uk’umumaro.

Ni mubutumwa yanyujije kumbugankoranyambaga ze yibuka uko yari agiye kwicwa n'Interahamwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko Imana igakinga ukubuko.

Butera wari ufite imyaka itanu hafi itandatu yibutse ukuntu yari wenyine abandi bo mu muryango we nabo bari ukwabo. N'uko aza kugera kuri bariyeri yari yuzuyeho Interahamwe iyitwaga Bosco imukubita umugeri mu gatuza iramuhonyora.

Ati "Amponyora nk’uhonyora ikinyenzi, maze afata umuhoro arawuzamura ati ‘Ni wowe wari usigaye muri Kabeza, …’

Butera yashimye Nyagasani wongereye iminsi yo kubaho abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati " kandi reka kubaho kwacu kube uk’umumaro.’’

09/04/2024

"Jenoside yakorewe Abatutsi yarahagaritswe ariko haracyariho urugamba rw'iterambere. Urwo rugamba kugirango tururwane neza (urubyiruko) ni uko tugomba kuba maso ntiturangazwe n'umunezero uhari ahubwo tugire ishyaka ryo gusingira ibindi..." - Nsengiyaremye Fidèle ( Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa GAERG)

Ntucikwe n'ikiganiro Antoinette aribugirane na Fidele Nsengiyaremye ndetse Rulinda Frank baturutse muri GAERG, ku " Uruh...
09/04/2024

Ntucikwe n'ikiganiro Antoinette aribugirane na Fidele Nsengiyaremye ndetse Rulinda Frank baturutse muri GAERG, ku " Uruhare rwa Famille za AERG na GAERG mu komora ibikomere abana bato nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994"

08/04/2024

Ubutumwa bw'Umunyamakuru Romario Felix Gakuba ku rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

🕯️

08/04/2024

Uyu munsi na baganiriye n’umunyamakuru Romario Felix Gakuba warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari wenyine mu muryango we.

Mubyo yatuganirijeho birimo bimwe mubimufasha Kwibuka yiyubaka n’ubwo bitaba byoroshye.

1.Kudaheranwa n'gahinda
2.Kumva ko ushoboye ntawe ukwiye gutegera amaboko (Imwe mu ndagagaciro Se ataricwa yamutoje)
3.Gushaka ubuzima ukamenya icyo ushaka kandi ugakura amaboko mu mufuka ugakora.

🕯️

Umuhanzikazi uri mu bakomeye mu birwa bya Réunion Sega"El , yifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside ...
08/04/2024

Umuhanzikazi uri mu bakomeye mu birwa bya Réunion Sega"El , yifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yifashije imbugankoranyamabaga ze Sega"El yavuze ko muri ibi bihe u Rwanda n'Isi bari azirikana Abanyarwanda ndetse anasaba buri muntu ‘gusengera amahoro, ihumure n’ubwiyunge’.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah abinyujije ku rubuga rwa X, yasaby...
07/04/2024

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah abinyujije ku rubuga rwa X, yasabye urubyiruko gukomezanya muri ibi bihe u Rwanda n’Isi bari kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Dutangiye icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni icyumweru benshi basubira mu mateka bikabatera ibikomere, bakigunga, bamwe bakanarwara. Mujye mubazanya uko mwiriwe, mujyane kwibuka mukomezanye. Dukomezanye twese.”

Mu kiganiro aherutse kugirana na RTV  cyagarutse ku myitwarire ikwiyekuranga Abanyarwanda mu gihe hibukwa ku nshuro ya 3...
07/04/2024

Mu kiganiro aherutse kugirana na RTV cyagarutse ku myitwarire ikwiye
kuranga Abanyarwanda mu gihe hibukwa ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yumvikanishije ko mu myaka 30 ishize, hari urubyiruko rwinshi usanga badaha ubumere bungana Jenoside yakorewe Abatutsi, abibibutsa ko bagomba kubifata mu buremere bwabyo.

Yibukije kandi na buri muntu wese ukoresha imbuga nkoranyambaga kwitondera ibyo atangaza kuri Jenoside yifashishije murandasi, kuko bishobora kumuviramo gukoramo ibyaha.

Ati" Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari ikintu cyo gukinisha, si ikintu cyo gukerensa, si icyo gukinaho ikinamico. Si icyo no kuganiraho ku mbuga
nkoranyambaga uko wishakiye. "

ACP Rutikanga yasabye buri wese kwirinda imvugo zisesereza, izibiba inzangano, izipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se izikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, zaba zivugiwe mu biganiro bisanzwe cyangwa ku mbuga nkoranyambaga kimwe n’indi myitwarire yaba igamije gutiza umurindi urwango n’amacakubiri.

07/04/2024

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bacana urumuri rw’icyizere cyerekana ahazaza h’Abanyarwanda ruzamara iminsi ijana yo kwibuka.

Abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu, abahagarariye ibihugu n'Imiryango Mpuzamahanga, baje kwifatanya n'u Rwanda kwibuka k...
07/04/2024

Abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu, abahagarariye ibihugu n'Imiryango Mpuzamahanga, baje kwifatanya n'u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 , bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

  🩶🇷🇼🕯️
06/04/2024

🩶🇷🇼🕯️

Address

KK 10 Avenue
Kigali

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when 102.3 KISS FM posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Business

Send a message to 102.3 KISS FM:

Videos

Share

Category


Other Radio Stations in Kigali

Show All