Perezida wa Kongo Kinshasa Felix tshisekedi yanenze abatavuga rumwe nawe ndetse n’abanyamadini bahora banenga ibintu kugera ubwo banaca intege ingabo za leta bihaganye na M23 mu burasirazuva bw’igihugu avuga ko ari abanzi b’igihugu.
🎥BURUNDI🎥
Abaturage mu byaro by’intara ya Gitega bateye umugongo amavuriro asanzwe ya leta bagana abavuzi gakondo babavurisha ubufindo kubera ubukene bwo kutabasha kwishyura amavuriro asanzwe.
🎥AMASHUSHO:Israel MBONYI yasubije ku bimaze iminsi bivugwa ko yateye inda.
umuhanzi Mbonyicyambu Israel, wamenyekanye nka Mbonyi uherutse gukora ikigataramo cyujuje Bk Arena,yaganiriye n'itangazamakuru nyuma y'igitaramo.
Kimwe mubyo uyu musore yabajijwe ni ugutanga umucyo ku bimaze iminsi bimuvugwaho ku mbuga nkoranyambaga ko yaba yarateye inda.mu gisubizo cye yavuze ko igihe kizagaragaza ukuri.
Abayobozi ba minisiteri ya siporo batanze ubutumwa bwo Gushyigikira Amavubi.
Minisitiri wa siporo,Nelly MUKAZAYIRE n'umunyamabanga Rwego NGARAMBE basabye abanyarwanda kuza gushyigikira ikipe y'Igihugu Amavubi kumunsi w'ejo.
Agaseke k'amakuru agezweho mu karere 27.12.2024
Perezida wa @official_rayonsports yakuyeho urujijo ku bavuga ko abakinnyi:Aruna Moussa Majaliwa na Aziz Bassane bashobora kuba bafitanye ibibazo n'ikipe ashimangira ko ari abakinnyi bayo.
Perezifa wa @official_rayonsports yakuriye inzira ku murima Munyakazi Sadate wahoze ayiyobora kuko nta muperezida wishyuza ibyo yakoreye iyi kipe.
yashimangiye kandi ko nta biganiro bazagirana bigaruka ku bijyanye n'amafaranga yavuga ko iyi Kipe imufitiye.
Ibi yabitangarije kuri Flash Fm mu Kiganiro #programumufana ubwo yari abajijwe ibijyanye no kwishyura imyenda iyi kipe ifite.
🎤:@uwiringiyimanapeter
🎥:AMASHUSHO🎥
Israel Mbonyi umaze imyaka 10 akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana yashyize umucyo ku myambarire y'itsinda rimufasha ku rubyiniro yagaragaye mu gitaramo uyu muhanzi yakoreye muri BK Arena ku mugoroba wa tariki 25.12.2024
muri iki gitaramo itsinda riherekeza uyu muhanzi ryagaragaye mu myambaro ibereye ijisho yiganjemo umweru ikunze kwambwarwa n'abo mu burasirazuba bwo hagati biganjemo abasengera mu idini ya Islam.
uyu muhanzi yasobanuye ko iyi myambaro atari umwihariko kandi ko bahisemo kuwukoresha kuko bashakaga ibisa neza kandi ko ari ibintu bisanzwe.
AGASEKE K'AMAKURU AGEZWEHO MU KARERE KUWA 26.012.2024
AGASEKE K'AMAKURU AGEZWEHO MU KARERE 26.05.2024
#AGASEKE
#AMAKURU
#AKARERE
#EAC
Mu mujyi wa Kigali abantu mu ngeri zitandukanye baravuga ko umunsi mukuru wa Noheri ugeze ibiciro bihanitse ugereranije no mu minsi yahise.
aba barabivuga bashingiye kubiribwa byiganjemo inyama,imyambaro n’ibindi.icyakora hakaba n’abagaragaza ko n’ubukene butoroheye abanyakigali.
ni mugihe kandi BNR iherutse gutangaza ko itumbagira ry’ibiciro rizanakomeza mu mwaka wa 2025,ariko k’umuvuduko udakabije
Mwebwe aho iwanyu Noheli isanze muhagaze mute?
🔴Agaseke k'amakuru agezweho mu karere kuwa 24.12.2024
Imirwano ikomeye hagati y'ingabo za leta FARDC n'umutwe wa M23 yakomeje ubukana mu marembo y'umujyi wa Goma