Dutere ijisho muri Sitade Amahoro iri kunagurwa izaba iteye amabengeza niyuzura.
Umuhanzi Ishimwe Prince “Da Rest” yasohoye Indirimbo ya mbere kuri Ep ye yise “Death and Depression” ivuga ku gahinda n’urupfu.
Iyi Ep iri kuri Website ye www.darest.rw kuyumva bisaba kwishyura asaga ibihumbi 50FRW. Uyu muhanzi avuga ko yanditse izindi ndirimbo zigaruka ku buzima bw’abantu ashyira hanze mu gihe cya vuba.
CG (Rtd) Gasana Emmanuel ubwo yasohorwaga mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare, aho yatangiye kuburana ku bujurire bwe. Yagejejwe ku rukiko yambaye umwambaro uranga abantu bafunze.
Gasana, aregwa ibyaha bibiri ari byo gusaba no kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa mu nyungu ze bwite, ibyaha yaburanye ahakana.
Karibu mu Isi y’urukundo, ubufasha bw’ibyiyumviro, ubuzima bwo mu mutwe n’umuryango mu rugendo rwo kwimenya, gukira no guhinduka.
Bana natwe mubushakashatsi bugaruka ku byiyumviro bya muntu, hamwe n’abahanga mu mibanire
Ntugacikwe na love therapy buri wa 2 ndetse no kuwa 4 , Twige Tumenye, Dusobanukirwe!
Ku wa Gatanu, tariki ya 18 Ugushyingo 2023, ni bwo abanyamuryango ba Rayon Sports bahuriye mu Nteko Rusange isanzwe iba buri mwaka.
Yitabiriwe na Komite Nyobozi ya Murera, abahagarariye ama-Fun Clubs 43 yemewe, abakuriye komite ngenzuzi na komite nkemurampaka.
Bamwe mu bahanzi batandukanye ndetse n’abanyamakuru bari babukereye mu Gitaramo #iBweranganzo cyabereye muri Camp Kigali cyateguwe na Chorale Christus Regnant.
Umuhanzi Masamba Intore yafashije Josh kuririmba indirimbo Yesu Ndagukunda mu gitaramo cya Chorale Christus Regnant.
Muri Camp Kigali hari kubera igitaramo cya Chorale Christus Regnant yo mu idini Gatulika.
Abarimo Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi ku mazina ya Bruce Melodie bitabiriye ibiriro bya Mutesi Jolly wabaye nyampinga w'u Rwanda mu 2016, yishimiye ko yujuje imyaka 27 y’amavuko.
Nyuma y’uko Umusekirite wo kubitaro bya Nyarugenge akubise umurwaza, abivuriza n’abarwariye muri ibi bitaro barasaba ko iyi mikorere yahinduka.
Bamwe mu baturage bo muri @rubavudistrict mu murenge wa Nyamyumba bashinja mugenzi wabo guhindura urugo rwe urusengero.
#10Sports
Uheruka kunywa Amazi ryari? Ntugacikwe n’ikiganiro cy’imikino kuri Rado10 &TV10, kuva ku wa mbere kugeza ku wa Gatandatu.
Mu gihe hari abyeyi bavuga ko muri iki gihe bigoye kurinda umwana w’Umukobwa ahanini ngo biterwa n’uko basigaye bitwara uko bishakiye.
Muri aya masaha Perezida #Kagame ari kwakira indahiro z’abacamanza n’Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Bright Day : Mwifuze amata adafunguye ariryo jambo ry'Imana ribasha kudukuza tukagera kukigero cya Kirisito.
Uruhare rw’Urubyiruko muri Gahunda ya GerayoAmahoro na TunyweLess za Leta.
Urubyiruko rurasabwa iki? Ni uwuhe Musanzu watanga muri ubu bukangurambaga?
Umuvugizi wa Polisi , ACP Boniface Rutikanga avuga ko Icyaha cyo gukomeretsa ku bushake gituruka ku businzi cyane.
Uhereye i bumoso uwa Kane ni Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi wa #Tanzania Hon. Dr. Mwigulu Lameck Nchemba Madelu, umufana ukomeye wa Yanga, yishimiye insinzi mu buryo budasanzwe nyuma y’uko ikipe ye itsinze mucyeba Simba SC 5-1.
Turi mukiganiro #TheLinkUp kuri TV10, aho turi kuganira n’Umuvugizi wa Polisi , ACP Boniface Rutikanga.
Perezida #Kagame yitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ‘Norrsken Kigali House’, Ishami rya Afurika y’Iburasirazuba ry’Ikigo cyo muri #Suède gisanzwe gifasha ba rwiyemezamirimo bafite imishinga y’ikoranabuhanga yakemura bimwe mu bibazo byugarije Isi.
Agace k’ijwi ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umugizi wa Guverinoma y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Ugushyingo 2023, Minisitiri Biruta asubiza uwari uhagarariye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wongeye kuzamura ibirego by’ibinyoma ko u Rwanda rufite ukuboko mu bibazo biri mu burasirazuba bwa Congo.
Muri iri jwi, Dr Biruta avuga
ko ibirego by’ibihimbano byakunze gucurwa na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokorasi ya Congo “bimaze kuba akamenyero mu nama zose mpuzamahanga, ko Guverinoma ya DRC yiyemeje kwegeka ku Rwanda ugutsindwa kw’imiyoborere y’intege nke iranga iki Gihugu cyiyemeje kwegeka ku bandi ibibazo byacyo.”
Bright Day : Iyo dushinga ikirenga aho Yesu ashinguye tugera kure ariko iyo ari mu birenge by’undi muntu tugarukira hafi.
Hari abaturage bo mu Murenge wa Murundi muri KayonzaDistrict bavuga ko bahawe ubutaka na Leta ariko kuri ubu bukaba buhingwa n’abakomeye.
#Impamo
Hari abaturage bavuga ko inzengo z'ibanze zibahoza ku nkeke kubera ko bavuganye n'itangazamakuru. Hari abaganiriye na TV10 bavuga bakangishwa gufungwa no guhabwa ibindi bihano.
Kubera iki bamwe mu bayobozi banga ko abaturage bavugana n'itangazamakuru? Ese mubona ubwisanzure bw'itangazamakuru mu Rwanda buhari?
Bright Day : Kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.
#Impamo
Tugeze mu mwanya w’Amakuru mu kinyarwanda kuri TV10, Ikaze!
#Impamo
Turi kugukanira ku bushakashatsi bwa RGB aho Umutekano n’ituze ry’abaturage byagize amanota ya mbere 93.63% , Ubwisanzure bw’itangazamakuru bugira 75.43%.
Hari impunzi zabaga mu nkambi ya Nkamira zimaze iminsi igera ku 9 zirara ku biro by'imirenge itandukanye ngo kuko zasanganywe Indangamuntu z'u Rwanda maze zirukanwa mu nkambi.
Abaganiriye na RadioTv10 bavuga ko kugeza ubu ngo ntabufasha barahabwa none ngo inzara igiye kubicira ku murenge.
Abantu bambaye imyambaro y’Igisirikare cya #Uganda ( UPDF), bitwaje intwaro binjiye mu Iduka mu karere ka Kyenjojo biba asaga Miliyoni 25Shs.
Guhera tariki ya 01 Ugushyingo 2023, kuri TV10, turatangira kukugezaho ikiganiro gishya cyitwa “Impamo”.
Ni ikiganiro kizajya gitangira Saa 18:00-21:00. Kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatandatu, aho muzajya mubana na Igiraneza Abdullah, Umutoni Witness ndetse n’Umusesenguzi Karegeya Omar.