17/08/2022
Umugani wa Nyangufi na bakuru be II
Nuko basesera muri iryo shyamba. Iryo shyamba ryari inzitane ku buryo nta muntu washoboraga kubona undi iyo yabaga amusizeho nk’intambwe icumi. Ubwo ariko nyina wa ba bana yasaga n’uwaciye kuko yari azi ibyari bigiye kubabaho kandi adashoboye kubakiza cyangwa ngo ababurire.
Binjira mu ishyamba nibwo Nyangufi atangiye kunaga twa tubuye aho se abanyujije barinda bagera mu ishyamba hagati.
Se atangira gutema ibiti no kubisatura, yereka abana be hirya gato aho barunda imyase. Nuko abana batangira gutunda inkwi bazirunda no gushaka imigozi yo ku*ihambira. Uko bazitunda bazirunda, ni ko se na nyina bakomezaga gucengera mu ishyamba hirya kugira ngo babone uburyo bwo kubibeta no gusubira imuhira.
Abana bakomeza kurunda inkwi, bigeze aho baza gukebuka aho ababyeyi babo bari, ntibagira n’umwe babona. Nuko batangira guhamagara se na nyina bataka cyane… Ngo bitabwe na nde? Abana batangira kugira ubwoba bwinshi, batangira kurira bakeka ko inyamaswa zaba zabaririye ababyeyi none nabo zikaba zigiye kubarya.Bari bihebye basigaye mu kangaratete.
Ariko Nyangufi akomeza kubihorera, bakomeza gusakuza barira kuko yari yizeye inzira iza kubasubiza imuhira kandi akaba azi neza ibyo ababyeyi babo bari bamaze kubakorera. Bigeze aho, abwira bakuru be abahumuriza ati:«Bavandimwe, mwigira ubwoba, data na mama badusize hano baritahira, ariko muhumure ndabageza imuhira munkurikire gusa!» Nuko abajya imbere, bakurikira ha handi yagiye anaga utubuye bagiye kubona babona bageze imuhira.
Bakuru be batangira bavuga bamushimagiza bati:«Uri akagabo sha!» Naho we kubera ko yitondaga cyane, kandi akamenya no kwiyoroshya, mbese ntashake ko hari umenya ko azi ubwenge, arababwira ati:«Si jye, ahubwo ni amahirwe tugize koko!» Abivuga amwenyura! Abana ntibahereyeko binjira mu nzu bagumye ku muryango bumva ibyo ababyeyi babo bavuga.
Ubwo umugabo n’umugore we bakigera imuhira, umuntu ukomeye cyane kuri uwo musozi, yari yabishyuye amafaranga yari abamazemo igihe kirekire. Uwo mwenda ntibari bakiwutekereza bari barakuyeyo amaso. Ayo mafaranga ntiyari abakijije, ariko bamaze kuyabona, bararanezerwa cyane kuko inzara yari imaze kubarembya. Ako kanya umugabo yohereza umugore kugura inyama. Kubera ko bari bamaze iminsi batarya, umugore agura inyama nyinshi ku buryo abantu babiri batashoboraga ku*irya ngo bazimare. Ngo: “Inyota ntindi igufunguza iyo utari bumare!”
Nuko umugore arateka amaze guhisha bararya, birabasegeka. Inyama zose zisigarira aho, dore ko udaheruka kurya niyo abibonye atabishobora. Bamaze kwegura amabondo, wa mugore aravuga ati:«Ba bana bacu iyo baba aha, baba bariye izi nyama zisigaye kandi zari kubahaza ndetse zigasigara. Mbese nk’ubu abo banyagwa bari hehe? Yewe uwapfa kunyereka Nyangufi!» Ubwo yungamo ati:«Sinakubwiye ko tu*icuza hanyuma! Nk’ubu aba bana bamerewe bate muri rya shyamba? U*iko uri inyamaswa mu zindi, wowe watinyutse kujugunya urubyaro rwawe kariya kageni ! Ese nk’ubu niba bakiriho baratuvuga iki? Rero nanjye niba bakiriho! Naruha mama naruha !»
Bigeze aho umugabo ntiyaba agishoboye kwihanganira ayo magambo y’umugore, kuko yakomezaga kumuhamya icyaha ngo ni we washatse ko bata abana babo mu ishyamba. Niko kumubwira amucyaha ati:«Niwongera kuvuga ayo magambo ndagukubita!»
Umugore akomeza kurira ahamagara abana be avuga ati:«Abana banjye weee! abana banjye weee !» Ageze aho sinzi uko yaje kuvuga cyane ati:«Abana banjye bari he weee !» Abana uko bakabaye ku muryango bavugira icyarimwe bati:«Erega turi hano!» Nuko nyina ashiguka ubwo yiruka afite ubwuzu bwinshi ajya ku muryango, maze aherako akingura, akimara kubabona, abahoberera icyarimwe ababwira ati:«Mbega ukuntu nishimiye kongera kubabona! Ndabireba murananiwe cyane, kandi inzara yabishe rwose!» Maze abwira Nyangufi ati:«Mbega umusatsi wawe ni uko wahindutse! Ngwino ngusokoze.»
Amaze kumusokoza, ahamagara abana arabagaburira barya banezerewe ariko se yabuze aho yakwirwa. Hashize akanya yikura mu isoni ati:«Mwari mwagiye he mwa bigoryi mwe? Ubonye igihe twabashakiye tukababura, tukarinda twiyizira twibwira ngo mwatashye?» Abana bacisha make, bakomeza kurya bafite umunezero. Noneho batangira kubatekerereza uko bagize ubwoba basigaye muri rya shyamba bonyine. Icyaje kuba kibi ni uko ibyo byishimo byashiranye na ya mafaranga. Ntibyateye kabiri ya mafaranga amaze gushira, ababyeyi bongera guta abana babo mu ishyamba ariko noneho mu rya kure cyane
babyeyi bakomeje kwibaza uko bazagenza abo bana birabashobera. Bukeye bongera kwigira inama yo kongera kubata mu ishyamba ariko noneho mu ishyamba ry’ingati. Iyo nama bayijyaga bibwira ko nta we ubumva nyamara Nyangufi byose yarabyumvaga. Amaze kumva ubwo bugambanyi aribwira ati:«Imana yankijije urwa mbere izankiza n’urwa kabiri!» Aryama ataryamye… Mu museso wa kare azinduka agira ngo ajye gushaka twa tubuye. Ageze ku rugi asanga ruradadiye, abura uko abigenza arahindukira.
Ntibyatinda umugabo abyutsa umugore we n’abana ati:«Mubyuke tujye gushaka inkwi.» Asa n’uwihanangiriza abana ati:«Muramenye ntimwongere kwigira indangare nk’ubushize.» Abana barabyuka barihumura barangije nyina abaha agatsima ko kwica isari.
Nyangufi ake ntiyakarya ahubwo aratekereza ati:«Ubwo nabuze twa tubuye, uwakoresha uyu mutsima nkagenda nywumanyurira mu nzira data ari butunyuzemo, nazatuma dushobora kugaruka.» Nuko awushyira mu gafuka arinumira.
Ubwo ababyeyi na bo baba bamaze kwitegura, bashyira nzira baragenda ariko noneho banyura indi nzira. Bakigera mu ishyamba, Nyangufi afata umutsima we atangira kugenda awumanyurira mu nzira se abanyujijemo barinda barigera rwagati ha handi se yashakaga kongera kubasiga.
Bamaze kurigeramo ababyeyi baza kurabukwa akarari k’ahantu h’icokori. Sinzi uko bongeye kureba abana ku jijo maze bicoka muri ka karari, maze bisubirira imuhira. Abana basigara muri rya shyamba.
Abana babuze ababyeyi babo, bagira ubwoba cyane kubera ko bari basigaye bonyine muri iryo shyamba. Nyangufi we ariko ntibyamukura umutima kuko yari yizeye inzira iza kubasubiza imuhira. Nuko abwira bakuru be ati:«Nimuhumure munkurikire gusa, ndabereka inzira igera imuhira.» Abajya imbere yizeye kuyoborwa na wa mutsima ariko ntakamenye ko inyoni zawiririye! Amara umwanya ashaka aho yagiye awunaga arahabura na we atangira kugira ubwoba ariko abihisha bakuru be.
Bazerera iryo shyamba ryose, uko bagenda bakarushaho kuyoba no kuryinjiramo. Igicuku kimaze kuniha, haza umuyaga batigeze bumva aho bavukiye, noneho kubera umwijima, barushaho gukuka umutima. Inyamaswa zabikanga zikagenda zinyuranamo hirya no hino. Bakumva inkubi y’umuyaga bakagira ngo ni impyisi zihuma zije kubarya. Ubwoba burabica noneho ntibaba bagitinyuka no kuvugana. Ntibyatinda imvura iragwa, imbeho irabica, intoki zihinduka ibinya. Inkuba zirakubita abana bagwa igihumure, batambuka bakagwirirana mu byondo, bajya kubona bakabona bagarutse aho bavuye. Mbega akaga!
Nuko Nyangufi aribaza, asanga bakora ubusa, niko kurira igiti ngo arebe ko hari icyo yarabukwa imusozi. Ageze mu bushorishori bwacyo, areba hirya no hino maze arabukwa urumuri runyenyeretsa hakurya y’iryo shyamba. Aherako aramanuka. Ageze hasi rwa rumuri ntiyongera kurubona; biramubabaza cyane yumva bimuciye intege.
Umuhungu mu*ima ajya imbere bapfa kugenda. Hashize umwanya babona basohotse mu ishyamba hafi ya rwa rumuri. Nuko bakomeza kuyobagurika barugana kugeza igihe bagereye ku nzu rwarimo. Iyo nzu ikaba iy’igisimba cyitwa Nyamuryabana ariko umugore wacyo akaba umuntu!