Uyu mukino uri gutambuka kuri Radio Isangano LIVE 104.9 FM
Umukino Karongi vs Rusizi urakomeje
Hatanzwe iminota 3 y'inyongera ku minota isanzwe y'umukino
Ku munota wa 42 w'igice cya kabiri cy'umukino
Rubengera 2 -Kimonyi 0
#Umurenge Kagame cup
Uyu mukino wa nyuma uri guhuza ikipe ya Rubengera(Karongi) na Kimonyi(Musanze)
Uri kubera kuri stade ya Rubavu
Ushobora kuba ukunda kurya inyama z’inka nk’abandi Banyawanda batari bake,ziri no mu zikoreshwa cyane nk'uko minisiteri y'Ubuhinzi n’ubworozi ibivuga. Ariko nyuma y'amezi atatu y’icukumbura twamaze dukora twasanze inyama zose urya zitari shyashya nk’uko ubitekereza.19h30
Ahagana saa 09h15 kuri iki iki Cyumweru imbere y’umusigiti mu kagari ka Kiniha mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi ,inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka.Amakuru dukesha abahageze bikimara kuba avuga ko iyi inkongi yaturutse mu macupa ya gas ateretse hanze yaturitse. Bikekwa ko ibishashi byavuye ahasudirirwa hafi yayo ari byo nyirabayazana.Ntawe uratangazwa waba wakomerekeyemo cyangwa yagize ikindi kibazo.Ubuyobozi bw’akagari bwo buvuga ko inkongi ishobora kuba yaturutse imbere mu nzu kuko amacupa ya gas yarimo ubusa.
Amashusho:Gervais
Ahagana saa 17h30 bisi itwara abagenzi ya kampani Ritco
yari ivuye i Kigali ijya i Rusizi yafashwe n'inkongi y'umuriro igeze mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi.Abagenzi barimo bashoboye kuvamo ariko yo iracyagurumana.Icyayiteye ntikiramenyekana.
Abaturage n'izindi nzego bagerageje kuzimya ariko birananirana.
Amakuru radiyo Isangano ifite avuga ko iyi bisi yarimo abagenzi 52.
Hashize isaha imwe iyi nkongi y'umuriro ifashe iyi bisi,ariko iracyagurumana.
Iyi nkuru turacyayikurikirana.
Mu kanya 20h40' ni ikiganiro Love Tonight kuri Radio Isangano 104.9 FM (www.radioisangano.com & app ya Radio Garden)
Bimwe mu byo twaguteguriye:
-Uburyo wakoresha ukigarurira umutima w’umukobwa n’ubwo mwaba muri benshi mumushaka
-Amakosa ashobora gukorwa n’abasore mu ntangiriro z’urukundo,bigatuma umukobwa abivamo
-Ibintu wakora bigatuma uwo mwashakanye ataguhararukwa
-Topic: Hari ubwo ababyeyi bahitiramo umwana uwo bakwiye kubana bagendeye ku mpamvu zabo bwite,nyamara rimwe na rimwe uwo baguhitiramo utamwiyumvamo.
Ese wowe baguhitiyiyemo uwo mugomba kubana wabyitwaramo ute?
-Ibintu 6 byafasha umuryango gushikama igihe kirekire
-Turanakomeza inkuru y’urukundo duherutse gutangira
Umuturage ku isonga,
Komeza ubane natwe.