COUNTRY FM RADIO

COUNTRY FM RADIO Contact information, map and directions, contact form, opening hours, services, ratings, photos, videos and announcements from COUNTRY FM RADIO, Radio Station, Kamembe.

🚨Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yakebuye Umuyobozi w’Ishyaka rya Economic Freedom Fighters ...
04/02/2025

🚨Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yakebuye Umuyobozi w’Ishyaka rya Economic Freedom Fighters (EFF), Julius Malema, wibasiye Perezida Kagame na Yoweri Museveni wa Uganda, abashinja uruhare mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse no mu rupfu rw’abasirikare ba Afurika y’Epfo bayiguyemo.

✍️ Junior

Rusizi: Umugabo wibanaga mu nzu yasanzwe yarapfuye📻🎤 Umugabo witwaga Rubagumya Pacome w’imyaka 53 wibanaga mu nzu mu Kar...
04/02/2025

Rusizi: Umugabo wibanaga mu nzu yasanzwe yarapfuye📻🎤

Umugabo witwaga Rubagumya Pacome w’imyaka 53 wibanaga mu nzu mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Kamembe yayisanzwemo yarapfuye, nyuma yo kumara iminsi atagaragara.

Ni urupfu bitazwi neza igihe rwabereye gusa umurambo wa nyakwigendera wabonywe ku itariki 2 Gashyantare 2025, nyuma y’uko abaturanyi be bagize amakenga kubera kumara iminsi batamubona.

Bikekwa ko nyakwigendera yaba yarahitanywe n’uburwayi yari asanzwe afite..

✍️ Junior

🚨Abasirikare ba AFC/M23 zishe Col Alex Rugabisha, Umusirikare mukuru mu ngabo za Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo,...
04/02/2025

🚨Abasirikare ba AFC/M23 zishe Col Alex Rugabisha, Umusirikare mukuru mu ngabo za Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo, FARDC.📻🚨

Yapfiriye mu ntambara ikomeje guhanganisha Umutwe wa M23 na FARDC ifatanyije n’ihuriro ry’imirwe ya FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Wazalendo, Abarundi n’Abacanshuro muri Kivu y’Amajyepfo.

Ni amakuru yemejwe mu itangazo ryashyizwe hanze na Generali Majoro Sylvain Ekenge, Umuvugizi wa FARDC ku wa Gatandatu tariki ya 01 Gashyanga 2025.

✍️Junior

🚨M23 itaangaje 'agahenge'🎤🚨M23 itangaje agahenge nyuma y’imirwano 💥 yavuzwe mu mpera z’icyumweru mu gace kegereye ikibug...
03/02/2025

🚨M23 itaangaje 'agahenge'🎤🚨

M23 itangaje agahenge nyuma y’imirwano 💥 yavuzwe mu mpera z’icyumweru mu gace kegereye ikibuga cy'indege cya Kavumu. Ntibizwi niba aka gahenge M23 yakumvikanyeho na FARDC 🇨🇩

Hagati aho Tshisekedi na Kagame bashobora guhurira i Dar es Salaam muri 🇹🇿 ku wa gatandatu

✍️ Junior

AMAFOTO🚨📸Ndayishimiye Varisito yagiye mu masengesho muri Amerika==Varisito Ndayishimiye, Perezida w’u Burundi yerekeje m...
03/02/2025

AMAFOTO🚨📸Ndayishimiye Varisito yagiye mu masengesho muri Amerika
==
Varisito Ndayishimiye, Perezida w’u Burundi yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari kumwe n’umugore we, aho bagiye kwifatanya n’Abanyamerika mu masengesho yo gusabira icyo gihugu cy’igihangange ku Isi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 03 Gashyantare 2025, ni bwo Perezida Ndayishimiye na Angeline Ndayubaha bafashe rutemikirere ibajyana i Washington DC.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, Ntare Rushatsi, byanditse kuri X ko yitabiriye ayo masengesho azaba ku wa 5-6 Gashyantare, ku butumire bwa Amerika.

Abitabira ayo masengesho yo gusabira Amerika barimo abagize Guverinoma ya USA, abagize Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, n’abahagarariye ibihugu byabo mu bya Dipolomasi muri Washington.

Yitabirwa kandi n’abahagarariye Umuryango w’Abibumbye, n’abayobozi b’ubucuruzi muri Amerika no hanze yayo.

Hari amakuru avuga ko muri Amerika, Perezida Ndayishimiye azaganira n’abategetsi bakomeye hirya no hino ku Isi, aho azabagezaho uko igihugu cye kigeramiwe n’ubukene.

Byitezwe ko uyu mugabo ushuditse na Tshisekedi, azatakambira abo bategetsi kugira ngo bafatire u Rwanda ibihano, nk’uko amaze iminsi abisaba umuhisi n’umugenzi.

Ku wa 31 Mutarama 2025, Ndayishimiye yabwiye abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi ko niba nta gikozwe ku Rwanda, Akarere kose kazagira intambara.

📸 AMAFOTO 📸 Bwa mbere i Goma hakozwe igikorwa cyo gusukura uyu Mujyi, mu cyiswe 'Salongo' ibisa neza n'icyo twakwita 'Um...
02/02/2025

📸 AMAFOTO 📸

Bwa mbere i Goma hakozwe igikorwa cyo gusukura uyu Mujyi, mu cyiswe 'Salongo' ibisa neza n'icyo twakwita 'Umuganda' usanzwe ukorwa mu Rwanda.

Ibi byabaye ejo kuwa Gatandatu, ubwo abarimo Corneille Nangaa na Bernard Bisimwa bari mu bayobozi b'Umutwe wa M23 bifatanyaga n'abaturage babereka urugero rwiza ku baturage ba Goma muri icyo gikorwa.

yacu

🚨AKUMIRO KARAGWIRA🚨Umugore utwite yasanze ikiganza cyishushanyije ku nda ye nyuma yo gukubita umuzimu mu nzoziAbantu bak...
31/01/2025

🚨AKUMIRO KARAGWIRA🚨
Umugore utwite yasanze ikiganza cyishushanyije ku nda ye nyuma yo gukubita umuzimu mu nzozi

Abantu bakunze kuvuga ko abazimu babaho ndetse ko n’amarozi abaho, ariko ibi ntibivugwaho rumwe kuko hari abavuga ko bitabaho. Bavuga ko uwapfuye adashobora kugaruka ku isi. Nyamara umugore wo muri Liberia avuga ko yakubise umuzimu mu nzozi, yabyuka agasanga ikiganza cyuzuyeho amaraso cyishushanyije ku nda ye.

✍️Junior

🚨📸MUZE TUJYANE I GOMA TUREBE UKO UBUZIMA BUMEZE 🚨Mu mujyi wa Goma, abarwanyi b’umutwe  wa M23 ni bo bari mu mihanda itan...
30/01/2025

🚨📸MUZE TUJYANE I GOMA TUREBE UKO UBUZIMA BUMEZE 🚨
Mu mujyi wa Goma, abarwanyi b’umutwe wa M23 ni bo bari mu mihanda itandukanye bagenzura umutekano w’abaturage ku buryo bukomeye. N’ubwo ituze risa n’iryagarutse mu mujyi wa Goma, mu mihanda minini hagaragara cyane ibisigarira by’imirwano, birimo impuzankano za gisirikare, amasasu, amacupa y’inzoga byuzuyemo.

Ku rundi ruhande, bimwe mu bikorwa biracyafunze kuko abaturage bategereje kureba icyo uyu mutwe wa M23 ubafitiye. Amazi, amashanyarazi na interineti biri mu bibabangamiye basaba ko hagira icyakorwa n’umutwe wa M23 wigaruriye umujyi wabo kugira ngo ubuzima bubashe gukomeza nk’ibisanzwe.

✍️ JUNIOR

🚨𝐀𝐌𝐀𝐅𝐎𝐓𝐎📸Abarwanyi ba M23 nibo bari kugenzura umupaka nyuma y'aho imirwano ihagaze mu Mujyi wa Goma✍️ Junior
29/01/2025

🚨𝐀𝐌𝐀𝐅𝐎𝐓𝐎📸

Abarwanyi ba M23 nibo bari kugenzura umupaka nyuma y'aho imirwano ihagaze mu Mujyi wa Goma

✍️ Junior

🚨AMAKURU MASHYA🚨Perezida wa DR Congo, Félix Tshisekedi, yazamuye mu ntera Général de Brigade Somo Kakule Evariste, ahabw...
29/01/2025

🚨AMAKURU MASHYA🚨

Perezida wa DR Congo, Félix Tshisekedi, yazamuye mu ntera Général de Brigade Somo Kakule Evariste, ahabwa ipeti rya Général Major, amuha inshingano zo kuyobora Intara ya Kivu y' Amajyaruguru.

Asimbuye Général Major Peter Cirimwami Nkuba wapfuye tariki 24 Mutarama 2025 aguye ku rugamba.

Général Major Somo Kakule Evariste yabarizwaga mu ngabo zidasanzwe za FARDC ndetse yarwanye na M23 mu mirwano yaberaga mu bice bya Kanyabayonga.

Agiye kuyobora Kivu y' Amajyaruguru ubu igenzurwa na M23 ku kigero cya 60%.

✍️Junior

🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐀𝐆𝐄𝐙𝐖𝐄𝐇𝐎🚨Abacanshuro barwanaga ku ruhande rwa RDC, baherutse kwishyikiriza Monusco, bava mu ntambara iri kubera...
29/01/2025

🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐀𝐆𝐄𝐙𝐖𝐄𝐇𝐎🚨
Abacanshuro barwanaga ku ruhande rwa RDC, baherutse kwishyikiriza Monusco, bava mu ntambara iri kubera i Goma. Amakuru atugeraho avuga ko bashobora kuza kunyura mu Rwanda bava i Goma nk’uko byagenze ku bandi bakozi ba Loni bagera hafi ku 2000 baherutse guhabwa inzira n’u Rwanda.

✍️Junior

🚨AMAKURU YACU MUGITONDO🚨Uwase Innocent usanzwe ari DASSO mu Karere ka Gatsibo utuye mu Murenge wa Muhura arakekwaho kwic...
29/01/2025

🚨AMAKURU YACU MUGITONDO🚨
Uwase Innocent usanzwe ari DASSO mu Karere ka Gatsibo utuye mu Murenge wa Muhura arakekwaho kwica umwana we akamuta mu musarane,bikaba byaramenyekanye nyuma yo kugirana amakimbirane na mushiki we, ubu ari gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.
Abaturage bo mu Kagali ka Mafu mu Murenge wa Muhura bavuga ko umuturanyi wabo yaba yarishe umwana we wari ufite imyaka 6 warererwaga kwa nyirakuru.

✍️JUNIOR

🚨I Kinshasa: Abaturage bateye Ambasade zirimo n’iy’u Rwanda🚨 Abatuye mu mujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demo...
28/01/2025

🚨I Kinshasa: Abaturage bateye Ambasade zirimo n’iy’u Rwanda🚨

Abatuye mu mujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bateye Ambasade z’ibihugu bitandukanye, babishinja gushyigikira umutwe witwaje intwaro wa M23.

Ibi bikorwa by’urugomo byabaye nyuma y’aho abarwanyi ba M23 kuri uyu wa 27 Mutarama 2025, bafashe umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ambasade zatewe zirimo iy’u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uganda, Kenya n’u Bufaransa. Abaturage bagerageje kutwika inyubako zikoreramo, bakoresheje amapine.

🚨Abasirikare batatu ba FARDC barimo umwe ufite ipeti rya Lieutenant n’undi ufite Sous Lieutenant bamaze guhungira mu mu ...
28/01/2025

🚨Abasirikare batatu ba FARDC barimo umwe ufite ipeti rya Lieutenant n’undi ufite Sous Lieutenant bamaze guhungira mu mu Rwanda, nyuma yo gutsindwa urugamba bari bahanganyemo n’Umutwe wa M23.

Bakigera mu Rwanda, bashyizwe hamwe n’abandi bagenzi babo 113 ba FARDC, bahunze ku wa Mbere.



✍️ Junior

📸AMAFOTO YA NONAHA🚨🚨Umuvugizi wurwego rwa Gisirikare wa AFC/M23 Lt. Col. W***y Ngoma, yagaragaye ari ku Kibuga cy’Indege...
28/01/2025

📸AMAFOTO YA NONAHA🚨🚨

Umuvugizi wurwego rwa Gisirikare wa AFC/M23 Lt. Col. W***y Ngoma, yagaragaye ari ku Kibuga cy’Indege cya Goma, ashimangira ko ubu kiri mu maboko yabo mu buryo bwuzuye.

🚨AMAKURU ARAMUTSE AVUGWA : Bamwe mu bari mu mujyi wa Goma baratangaza ko kuva mu ijoro ryacyeye kugeza mu gitondo cyo ku...
28/01/2025

🚨AMAKURU ARAMUTSE AVUGWA :
Bamwe mu bari mu mujyi wa Goma baratangaza ko kuva mu ijoro ryacyeye kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri hatakiri kumvikana amasasu menshi nko ku wa mbere, ni nyuma y'imirwano yabaye ku wa mbere cyane cyane mu burasirazuba bw'uyu mujyi.

Biracyagoye kumenya neza ibice bigenzurwa n'ingabo za leta zigihanganye n'umutwe wa M23 winjiye mu mujyi wa Goma ugatangaza ko wawufashe.

Igisirikare cya Uruguay gifite ingabo ziri mu butumwa bwa MONUSCO cyasohoye itangazo rivuga ko "nyuma y'umuhate wa MONUSCO, impande ziri kurwana zumvikanye agahenge", zivuga ko ako gahenge katangiye kubahirizwa saa moya z'ijoro i Goma.

MONUSCO, ingabo za leta, cyangwa M23 ntacyo baratangaza kuri ibi bivugwa n'ingabo za Uruguay.



✍️Junior

🚨AMAKURU: Perezida wa Congo-Kinshasa Félix Antoine Tshisekedi wa yateye utwatsi ubutumire bwa Perezida WilliamsbRuto wa ...
27/01/2025

🚨AMAKURU:
Perezida wa Congo-Kinshasa Félix Antoine Tshisekedi wa yateye utwatsi ubutumire bwa Perezida WilliamsbRuto wa Kenya bwo kwitabira inama idasanzwe ya EAC iteganyijwe kubera i Dar Es Salaam muri Tanzania yo kwiga ku kibazo cy'intambara ya M23 na FARDC.


✍️ Junior

🚨BreakingNews🚨Igisirikare cy’uburundi cyohereje Bataillon 16 kurinda umujyi wa Bukavu
27/01/2025

🚨BreakingNews🚨

Igisirikare cy’uburundi cyohereje Bataillon 16 kurinda umujyi wa Bukavu



Address

Kamembe

Website

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when COUNTRY FM RADIO posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Videos

Share

Category