20/12/2024
TANGA IBITEKEREZO MU MAKURU YA NONE TALIKI 20/12/2024
1. Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yashimye u Rwanda kuba rwarabashije gutsinda icyorezo cya Maburg, by’umwihariko perezida wa Republika Paul Kagame ku bw’imiyoborere ye myiza n’uruhare agira mu gushaka ibisubizo ku byorezo bibangamira ubuzima bw’abaturage
2. Abagize ihuriro ry’inteko ishinga amategeko rikumira Jenoside, ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi, basanga ibiganiro ku bumwe n’ubudaheranwa bikwiye gukorwa kenshi mu gihugu kandi hakibandwa cyane ku bibangamiye ubumwe bw’abanyarwanda
3.Urubyiruko rwo mu karere ka Rusizi ruvuga ko guhabwa ibiganiro by’ubumumwe n’ubudaheranwa mu buryo buhoraho byarufasha gusobanukirwa amateka y’igihugu no kugira ubunararibonye buhagije mu guhangana n’ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu.
Hanze y’urwanda
1. Kuri uyu wa gatanu urukiko rwa gisirikare mu burusiya rwakatiye igifungo cy’imyaka 16 umunyaUkraine wo mu gace ka Lugansk kigaruriwe n’uburusiya , rumaze kumuhamya icyaha cy’ubugambanyi yakoraga mu nyungu za Ukraine