11/02/2022
Ku itariki imwe ukwezi kumwe ariko imyaka itandukanye:
Iyo Mandela yafunguriweho, niyo Whitney Houston yapfuyeho
Ku ifoto: Nelson Mandela na Whitney Houston i Pretoria muri Africa y'Epfo mu 1994
Guinness World Records ivuga ko ari we mugore wahawe ibihembo byinshi mu bandi bahanzi bose b’abagore, ni umuhanzi wa mbere kopi za muzika ye zaguzwe kurusha abandi bose ku isi.
Ku myaka 19 gusa yari yatangiye kuririmba nk’uwabigize umwuga afite inzu ya muzika akoreramo, hari hashize igihe impano ye igaragariye muri korali zo mu rusengero.
Indirimbo ze zarakunzwe bitangaje kuko kugeza ubu ni we muhanzi wenyine wagize indirimbo zirindwi zikurikiranya ziza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe cyane muri Amerika, US Billboard Hot 100, hagati ya 1985 na 1988.
Mu 1998 ni we wari umuhanzi ukomeye cyane wari utegerejwe muri concert rurangiranwa yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 ya Nelson Mandela yabereye kuri Wembley Stadium i Londres.
Muri uwo mwaka nyuma yo kwamamara bikomeye cyane kw’indirimbo ye “My Love Is Your Love”, yasinye amasezerano ya miliyoni $100 n’inzu itunganya muzika Arista Records, igiciro kiri hejuru cyane icyo gihe ku bahanzi.
Kuva mu 2000 yatangiye kugira ibibazo ku giti cye, akica gahunda zose, agasubika ibitaramo.
Biza kumenyakana ko yasaritswe n’ibiyobyabwenge yashowemo n’umugabo we Bobby Brown.
Yahuye n’ingorane zinyuranye, ajya mu manza, ndetse mu 2007 atandukana na Bobby Brown.
Yagarutse muri muzika ariko akomeza kugorwa no gukoresha ibiyobyabwenge, mu 2011 yagiye mu nzu zifasha abo byasaritse ari nako akomeza kugerageza kongera kugarura izina rye muri muzika.
Tariki 09/02/2012 yagiye ku rubyiniro gufatanya n’umuhanzi w’indirimbo ziririmbirwa Imana witwa Kelly Price i Hollywood muri California baririmba indirimbo "Jesus Loves Me".
Aho nibwo bwa nyuma yabonetse aririmbira abantu, kuko hashize iminsi ibiri ku itariki 11/02 bamusanze mu rwogero (bathtub/ baignoire) y’icyumba cya Beverly Hilton Hotel byarangiye.
Polisi yatangaje ko yishwe no kurohama mu mazi bivuye ku gukoresha co***ne n’uburwayi bw’umutima.
Indirimbo ye ya nyuma ni iyitwa "Celebrate" yari amaze igihe gito ari gukorana na Jordin Sparks, yasohotse mu kwezi kwa gatanu 2012.
Abahanzi batandukanye bemeje ko Whitney Houston yababereye urugero muri muzika muri bo harimo; Mariah Carey, Toni Braxton, Lady Gaga, Christina Aguilera, Jessica Simpson, Nelly Furtado, Kelly Clarkson, Britney Spears, Ciara, P!nk, Robin Thicke,na Ariana Grande.
Ni iyihe ndirimbo ya Whitney Houston wakunze kurusha izindi?
Photo/Reuters