09/07/2023
Abakunda iby' isi Ntabwo babihaga;
Ba sogokuruza Na bo ntibahaze.
Abanga kwihana Muratubabaza.
Ko tubaburira, Mukiziba amatwi!
Ibi bibashuka, Nta kizarokoka,
Keretse abihannye, Yesu akabakiza
Iyisi izashira N'ibirimo byose ;
Inka n'imirima N'intooke n'inzoga.
Nta kizasigara Bizaba umuyonga
Ubwo isi izashira, Muzasigara he?
Twebwe abakijijwe turanezerewe
Guca muri iyisi, Dufite amahoro.
Mwami wacu Yesu, Turagushimira
Ko wadupfiriye, Ntituzarimbuke
Twakire neza ijambo ry’Imana mundirimbi ivuga ubutumwa bwiza.