Muhazi Yacu

Muhazi Yacu Amakuru aturuka Iburasirazuba | News from an Eastern Region perspective |Email: [email protected]
(3)

Gahunda ya kabiri y’icyerekezo Guverinoma yihaye (  ) yitezweho kuba igisubizo by’umwihariko ku bahinzi n’aborozi bo mu ...
11/09/2024

Gahunda ya kabiri y’icyerekezo Guverinoma yihaye ( ) yitezweho kuba igisubizo by’umwihariko ku bahinzi n’aborozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba kubera ibikorwaremezo bagiye kwegerezwa mu myaka itanu iri imbere.

Gahunda ya kabiri y’icyerekezo Guverinoma yihaye (NST2) yitezweho kuba igisubizo by’umwihariko ku bahinzi n’aborozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba kubera ibikorwaremezo bagiye kwegerezwa mu myak…

Imirimo yo kubaka ahazajya hakusanyirizwa ibisigazwa by'ibikoresho by'ikoranabuhanga muri Nyagatare District  irarimbany...
11/09/2024

Imirimo yo kubaka ahazajya hakusanyirizwa ibisigazwa by'ibikoresho by'ikoranabuhanga muri Nyagatare District irarimbanyije, aho iki cyanya kiri munsi y'agakiriro ka Nyagatare.

Ubusanzwe ibi bikoresho bikusanyirizwa ku mudugudu bikaba bizajya bizanwa muri iki cyanya.

Buri mwaka mu Rwanda haboneka toni ziri hagati y’icumi na 15 z’ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga kandi ibikusanywa biri munsi 10% byabyo.

Kuri uyu wa Mbere, abakandida senateri biyamamariza kuzahagararira Amashuri Makuru na Kaminuza bya Leta, bagejeje imigab...
09/09/2024

Kuri uyu wa Mbere, abakandida senateri biyamamariza kuzahagararira Amashuri Makuru na Kaminuza bya Leta, bagejeje imigabo n'imigambi ku nteko itora ya Kaminuza y' u Rwanda/ Ishami rya Nyagatare. Aba bakandida ni Prof. Evariste Ntakirutimana, Assoc. Prof. Telesphore Ngarambe, na Assoc. Prof. Anne Marie Kagwesagye.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage Murekatete Juliet wabakiriye, yasabye abagize inteko itora kumva neza imigabo n'imigambi yabo bakazatora umwe uzabagirira akamaro.

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’abikorera PSF mu Ntara y’Iburasirazuba burashima Akarere ka Rwamagana kabahaye ubutaka buzashyir...
05/09/2024

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’abikorera PSF mu Ntara y’Iburasirazuba burashima Akarere ka Rwamagana kabahaye ubutaka buzashyirwamo icyanya cyihariye cyizajya kiberamo imurikagurisha[Expo] yo ku rwego rw’Intara, biteganyijwe ko kizaba cyamaze kuzura mu myaka ibiri; kizatuma hazajya hakorwa Expo 2 mu mwaka.

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’abikorera PSF mu Ntara y’Iburasirazuba burashima Akarere ka Rwamagana kabahaye ubutaka buzashyirwamo icyanya cyihariye cyizajya kiberamo imurikagurisha[Expo] yo ku rwego rw&…

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda Eric W. Kneedler yasuye Nyagatare District agirana ibiganiro n'Ubuy...
05/09/2024

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda Eric W. Kneedler yasuye Nyagatare District agirana ibiganiro n'Ubuyobozi bigamije kurandura Malaria. Nyuma yifatanya n'abaturage b'Umudugudu wa Gakoma muri Karangazi mu gikorwa cyo gutangiza gahunda yo gutera imiti yica imibu.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence avuga ko buri Munyarwanda akwiye kuba yanditse mu gitabo cy’iranga...
28/08/2024

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence avuga ko buri Munyarwanda akwiye kuba yanditse mu gitabo cy’irangamimerere kandi yumva akamaro kabyo; kuko kutajya muri iyi gahunda ari ukwibuza amahirwe ndetse no gutuma igenamigambi Igihugu gikora ridashingira ku mibare ya nyayo.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence avuga ko buri Munyarwanda akwiye kuba yanditse mu gitabo cy’irangamimerere kandi yumva akamaro kabyo; kuko kutajya muri iyi gahunda ari ukwibuz…

Kuri uyu wa Kane,mu Murenge wa Nyamugari niho ku rwego rw'Akarere ka Kirehe hatangirijwe ku mugaragaro igikorwa cyo gute...
22/08/2024

Kuri uyu wa Kane,mu Murenge wa Nyamugari niho ku rwego rw'Akarere ka Kirehe hatangirijwe ku mugaragaro igikorwa cyo gutera umuti wica umubu utera Malaria mu nzu, abaturage basabwa gukomeza kwirinda Malaria, no gukurikiza amabwiriza n’inama bahabwa kugira ngo bagire ubuzima bwiza.

Abaturage bivurizaga ku ivuriro ry'ibanze rya Gakagati no ku kigo nderabuzima cya Bugaragara mu Murenge wa Rwimiyaga Nya...
21/08/2024

Abaturage bivurizaga ku ivuriro ry'ibanze rya Gakagati no ku kigo nderabuzima cya Bugaragara mu Murenge wa Rwimiyaga Nyagatare District barishimira ko bari kubakirwa inzu ebyiri z'ababyeyi zizabafasha kubonera serivisi z'ubuzima hafi, zikaba zizuzura muri uyu mwaka.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Einat Weiss yijeje kugira uruhare mu kurangiza imbogamizi zerekeye ishyirwaho rya sisitem...
15/08/2024

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Einat Weiss yijeje kugira uruhare mu kurangiza imbogamizi zerekeye ishyirwaho rya sisiteme ikomeye yo gukwirakwiza umuriro ukoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’ubuhinzi n’ubworozi bikorerwa mu mushinga Gabiro Agribusiness Hub.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Einat Weiss yijeje kugira uruhare mu kurangiza imbogamizi zerekeye ishyirwaho rya sisiteme ikomeye yo gukwirakwiza umuriro ukoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’…

Abaturage barasabwa kuzitabira Expo y'Intara y'Iburasirazuba izaba kuva ku wa 17 Kanama kugeza ku ya 03 Nzeri 2024 ihish...
13/08/2024

Abaturage barasabwa kuzitabira Expo y'Intara y'Iburasirazuba izaba kuva ku wa 17 Kanama kugeza ku ya 03 Nzeri 2024 ihishe byinshi birimo ibiciro bizagabanywa, korohereza abazitabira Expo kuko kwinjira ari amafaranga 300Frw, imyidagaduro nayo ntiyasigaye,
by'umwihariko hazamurikirwa ibiva mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri Eastern Province Rwanda.

Ibi ni bimwe mu byatangajwe na Perezida wa PSF mu Ntara y'Iburasirazuba Nkurunziza Jean de Dieu mu kiganiro n'abanyamakuru; biteganyijwe ko izitabirwa n'abamurika basaga 300 barimo Abanyarwanda n'abanyamahanga.

Kuri iki Cyumweru, saa Cyenda z’amanywa, muri Sitade Amahoro, wateganyijwe umuhango wo kwakira indahiro ya Perezida wa R...
11/08/2024

Kuri iki Cyumweru, saa Cyenda z’amanywa, muri Sitade Amahoro, wateganyijwe umuhango wo kwakira indahiro ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Kagame Paul, urahirira kuyobora Igihugu muri manda y’imyaka itanu; nyuma yo gutsinda amatora yabaye tariki 14-15/07/2024 n’amajwi 99.18%.

Ku rwego rw'Akarere ka Gatsibo,ibirori byo kwizihiza umunsi w'  byabereye mu Murenge wa Kabarore. Muri ibi birori Ubuyob...
02/08/2024

Ku rwego rw'Akarere ka Gatsibo,ibirori byo kwizihiza umunsi w' byabereye mu Murenge wa Kabarore. Muri ibi birori Ubuyobozi bwa GatsiboDistrict bwifatanyije n’abaturage gutaha ku mugaragaro ibiro by’Akagari ka Karenge byuzuye bitwaye Miliyoni 29 FRw.

Ku kibuga cya Runyinya mu Murenge wa Tabagwe, hari kwizihirizwa   ku rwego rwa Nyagatare District . Bimwe mu byo abatura...
02/08/2024

Ku kibuga cya Runyinya mu Murenge wa Tabagwe, hari kwizihirizwa ku rwego rwa Nyagatare District . Bimwe mu byo abaturage bo muri uyu murenge bishimira ni ukwibumbira mu makoperative agera kuri 22, bakaba bakora amasabune, amavuta y'inka, ibiseke ndetse banorora inzuki.

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB) cyakuyeho akato kari kamaze iminsi karashyiriweho ama...
30/07/2024

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB) cyakuyeho akato kari kamaze iminsi karashyiriweho amatungo yo mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare kubera indwara y'Uburenge.

Mu nkengero z’ikiyaga cya Muhazi mu Murenge wa Murambi wo mu Karere ka Gatsibo, hari kubakwa uruganda rw’amazi rukaba ru...
30/07/2024

Mu nkengero z’ikiyaga cya Muhazi mu Murenge wa Murambi wo mu Karere ka Gatsibo, hari kubakwa uruganda rw’amazi rukaba ruzatanga amazi ku mirenge 14 yo mu turere twa Gatsibo, Kayonza na Nyagatare.

Mu nkengero z’ikiyaga cya Muhazi mu Murenge wa Murambi wo mu Karere ka Gatsibo, hari kubakwa uruganda rw’amazi rukaba ruzatanga amazi ku mirenge 14 yo mu turere twa Gatsibo, Kayonza na Nyagat…

Nyuma y’imyaka igera kuri itanu ishuri ryisumbuye ry’icyitegererezo rya Ntare Louisenlund School riherereye mu Karere ka...
30/07/2024

Nyuma y’imyaka igera kuri itanu ishuri ryisumbuye ry’icyitegererezo rya Ntare Louisenlund School riherereye mu Karere ka Bugesera riri kubakwa, kuri ubu rikaba ryaruzuye, rigiye gufungura imiryango ku banyeshuri bazatangira mu mwaka wa mbere muri Nzeri 2024.

Nyuma y’imyaka igera kuri itanu ishuri ryisumbuye ry’icyitegererezo rya Ntare Louisenlund School riherereye mu Karere ka Bugesera riri kubakwa, kuri ubu rikaba ryaruzuye, rigiye gufungura imiryango…

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwasabye ababyeyi bafite abana batashoboye kubona amanota abemerera kwimuka mu mwaka bi...
28/07/2024

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwasabye ababyeyi bafite abana batashoboye kubona amanota abemerera kwimuka mu mwaka bigagamo kohereza abana babo gukurikirana amasomo yateguwe n’ Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB muri gahunda nzamurabushobozi ku banyeshuri.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwasabye ababyeyi bafite abana batashoboye kubona amanota abemerera kwimuka mu mwaka bigagamo kohereza abana babo gukurikirana amasomo yateguwe n’ Urwego rw’Igihugu…

Nyuma y’aho inzego z’ubuzima zemereje ko indwara y’ubush*ta bw’inkende yageze mu Rwanda, kuri ubu hari uburyo umuntu yak...
28/07/2024

Nyuma y’aho inzego z’ubuzima zemereje ko indwara y’ubush*ta bw’inkende yageze mu Rwanda, kuri ubu hari uburyo umuntu yakwirinda iyi ndwara.

Mu itangazo ry’ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima-RBC, Abanyarwanda basobanuriwe uko bakwiye kwirinda iyi ndwara nk’uko byasobanuwe na Dr. Rwagasore Edson akaba ari umuyobozi ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri RBC, iyi ndwara izwi iterwa na virusi ya MPox ikaba yaragaragaye hirya no hino ku isi guhera mu mwaka w’i 2022.

Dr Rwagasore yasobanuye uko Abanyarwanda bakwiye kwirinda iyi ndwara, yagize ati: “Abantu bakwiye kwita ku ngamba z’ubwirinzi, ari zo kwirinda gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso byayo cyangwa gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu wagaragaje ibimenyetso bya MPox, gukaraba intoki neza n’isabune ni imwe mu ngamba.”

Nyuma y’aho inzego z’ubuzima zemereje ko indwara y’ubush*ta bw’inkende yageze mu Rwanda, kuri ubu hari uburyo umuntu yakwirinda iyi ndwara. Mu itangazo ry’ikigo cy& #82…

Mu Murenge wa Zaza, Akarere ka Ngoma hari gukorwa icyanya cy’urusobe rw’ibinyabuzima kizaterwamo ubwoko bw’ibiti bya gak...
27/07/2024

Mu Murenge wa Zaza, Akarere ka Ngoma hari gukorwa icyanya cy’urusobe rw’ibinyabuzima kizaterwamo ubwoko bw’ibiti bya gakondo 50 byazimiye mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo n’abaturage.

Ni igikorwa kiri gukorwa binyuze muri kimwe mu bice bigize umushinga wa TREPPA cyitwa ‘Sancta’ umushinga ugamije kufasha Intara y’Iburasirazuba kugendana n’ihindagurika ry’ikirere.

https://muhaziyacu.rw/amakuru/ngoma-hari-gukorwa-icyanya-cyurusobe-rwibinyabuzima-kuri-hegitari-10/

Ku rwego rwa KireheDistrict  Umuganda usoza Nyakanga, wakorewe mu Murenge Kigarama, Cyanya, mu Mudugudu wa Nyamikoni aho...
27/07/2024

Ku rwego rwa KireheDistrict Umuganda usoza Nyakanga, wakorewe mu Murenge Kigarama, Cyanya, mu Mudugudu wa Nyamikoni aho abawitabiriye bakoze ibice by'umuhanda Nyakavogo-Nyamikoni-Cyanya(Km 5) byangiritse; kugira ngo woroshye ubuhahirane hagati y'imirenge ya Kigarama na Musaza.

Bamwe mu borozi b’inkoko bo mu Ntara y’Iburasirazuba bahangayikishijwe n’ihindagurika ry’ibiciro by’ibiryo byazo ku maso...
25/07/2024

Bamwe mu borozi b’inkoko bo mu Ntara y’Iburasirazuba bahangayikishijwe n’ihindagurika ry’ibiciro by’ibiryo byazo ku masoko, bigatuma ubworozi bakora butagenda neza ndetse bamwe bagahitamo kubuhagarika.

Impamvu zitera ihindagurika ry’ibiciro by’ibiryo by’inkoko ni uko mu Rwanda hatari inganda zihagije zikora ibyo biryo, bigatuma ba nyiringanda bahitamo kubitumiza hanze igiciro babigurishaho kikiyongera.

Bamwe mu borozi b’inkoko bo mu Ntara y’Iburasirazuba bahangayikishijwe n’ihindagurika ry’ibiciro by’ibiryo byazo ku masoko, bigatuma ubworozi bakora butagenda neza nde…

Kayitare Godfrey wavuze mu izina ry’amakoperative y’aborozi mu Karere ka Nyagatare yagaragarije Minisitiri w’Intebe Dr. ...
25/07/2024

Kayitare Godfrey wavuze mu izina ry’amakoperative y’aborozi mu Karere ka Nyagatare yagaragarije Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ko bagihura n’imbogamizi zirimo ibikorwaremezo bike n’imiti y’inka idahagije kugira ngo umukamo ukomeze kwiyongera ndetse unagezwe ku isoko uhagije.

Kayitare Godfrey wavuze mu izina ry’amakoperative y’aborozi mu Karere ka Nyagatare yagaragarije Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ko bagihura n’imbogamizi zirimo ibik…

Ku ishuri rya Polisi rya Gishari mu Karere ka Rwamagana hari kubera umuhango wo gusoza amahugurwa y'abakozi bashya b'Urw...
25/07/2024

Ku ishuri rya Polisi rya Gishari mu Karere ka Rwamagana hari kubera umuhango wo gusoza amahugurwa y'abakozi bashya b'Urwego rwa DASSO 349, icyiciro cya 7 bo mu turere 12. Iki cyiciro kigizwe n'abagabo 241 n'abagore 108 bakaba barangije amahugurwa y'amezi atatu.

Uwari Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo Dr. Jeanne d'Arc Mujawamariya yirukanwe kuri izo nshingano kubera ibyo akur...
25/07/2024

Uwari Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo Dr. Jeanne d'Arc Mujawamariya yirukanwe kuri izo nshingano kubera ibyo akurikiranyweho nk'uko itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe muri iki gitondo ribivuga.

Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente amaze gufungura ku mugaragaro uruganda rw'amata y'ifu ruherereye Rutaraka mu Ka...
24/07/2024

Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente amaze gufungura ku mugaragaro uruganda rw'amata y'ifu ruherereye Rutaraka mu Karere ka Nyagatare, ruzajya rukusanya amata y'aborozi mu Turere dutandukanye tw'Igihugu, cyane cyane ayo muri Nyagatare, Gicumbi na Gatsibo.

Biteganyijwe ko kuri uyu Gatatu, tariki ya 24 Nyakanga, mu Karere ka Nyagatare harafungurwa  ku mugaragaro uruganda rw'a...
23/07/2024

Biteganyijwe ko kuri uyu Gatatu, tariki ya 24 Nyakanga, mu Karere ka Nyagatare harafungurwa ku mugaragaro uruganda rw'amata y'ifu (Inyange Milk Powder Plant) rwitezweho guhindura imibereho y'aborozi binyuze mu kubagurira umukamo.

Kuri ubu umukamo w'amata y'inka aborozi bohereza ku makusanyirizo wavuye kuri litiro 2000 ugera kuri litiro zirenga ibihumbi 100 ku munsi mu myaka 30 ishize muri Nyagatare District .

Biteganyijwe ko uru ruganda ruzajya rwakira rukanatunganya litiro ibihumbi 650 ku munsi azajya aturuka mu bice bitandukanye by'igihugu.

Abanyeshuri bagera ku 54,778 bo mu bigo by’amashuri byo mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba kuri uyu wa kabiri, Tari...
23/07/2024

Abanyeshuri bagera ku 54,778 bo mu bigo by’amashuri byo mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba kuri uyu wa kabiri, Tariki 23 Nyakanga 2024, batangiye gukora ibizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2023/2024 mu cyiciro rusange, amashuri yisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro.

Abanyeshuri bagera ku 54,778 bo mu bigo by’amashuri byo mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba kuri uyu wa kabiri, Tariki 23 Nyakanga 2024, batangiye gukora ibizamini bisoza umwaka w’a…

Abana bane bagororerwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange c...
23/07/2024

Abana bane bagororerwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye aho ubuyobozi bw’Akarere bwizeye ko bazatsinda kuko babitayeho bihagije.

Abana bane bagororerwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye aho ubuyobozi bw’Akarere bwizeye ko bazatsin…

Address


Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Muhazi Yacu posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Business

Send a message to Muhazi Yacu:

Shortcuts

  • Address
  • Telephone
  • Alerts
  • Contact The Business
  • Claim ownership or report listing
  • Want your business to be the top-listed Media Company?

Share