29/03/2021
Alice n'umukobwa uvuka mu karere ka Muhanga.
Nyuma yo kurangiza amashuri yabonye akazi keza i Kigali maze aza kwegeranya amafranga aguramo akamodoka ko kugendamo.
Ababyeyi, inshuti n'abavandimwe baranezerewe cyane kuko yazaga kubasura ameze neza atwaye imodoka ye.
Gusa siko bose byabashimishaga ahubwo Marume we n'umugore we bamugiriraga ishyari.
Umunsi umwe ubwo yaratashye iwabo ageze ahantu mu ishyamba yarebye imbere ye maze abona inzoka y'igitangaza, icyamutangaje nuko yari inzoka nini cyane
Yategereje ko iva mu muhanda agatambuka ariko aho kugenda igakomeza kumurebana ubukana
Nuko maze asohoka mu modoka afata Bible maze asoma muri Zaburi(Psaume)2
3:3--4 havuga hati:
Asubiza intege mu bugingo bwanjye anyobora inzira yo gukiranuka kubw'Izina rye.
Naho nanyura mu gikombe cy'igicucu cy'urupfu
sinzatinya ikibi cyose kuko ndikumwe nawe.
Akirangiza gusoma ayo magambo yumva ijwi rimwongorera riti: injira mu modoka uyigonge.
Koko yarabikoze ayica ku mutwe irapfa akomeza urugendo, ageze iwabo mu rugo yahawe inkuru ko Marume n'umugore bari gutaka umutwe benda gusara.
Nuko ajya kubareba maze bakimubona batangira kurira bamusaba imbabazi bamubwira byose ko aribo bamuteje inzoka banamusaba ko yabasengera bagakira umutwe.
Menya ko inzira zose ucamo aho uri hose uba urinzwe n'Imana kandi igukunda ariyo mpamvu ikuba hafi.
Ntiwirengagize gushima. Imana kuko bidasaba umwanya muremure mu kwandika
Kora SHARE ku nshuti zawe... God bless You!