Virunga Silver👍👍👍 #SilverProMax Party
SADC ibashije guhirika ubutegetsi mu Rwanda hakurikiraho Uganda #SADC,#UGANDA,#M23
Aya masaha nabuganga za 100 shya zatagiye igikorwa cyo gutwara abagenzi❤️
Abafana bamakipe yombi bageze kuri Pele stediam inyamirambo 🙏 @gasogiunited @official_rayonsports
Umusesenguzi Robert Mugabe yagarutse ku cyatumye intambara yongera kubura hagati ya M23 na Leta ya Kongo ndetse n'indi mitwe bafatanyije nka FDLR, Mai Mai n'indi! Ni ayahe macenga atavugwa ari muri iyi ntambara? EACRF yabuze iki ngo ibe ikumiriye iyi ntambara? Ibyo M23 ishinja zimwe mu ngabo za EACRF nk'Uburundi bifite ishingiro? Buri mutwe urimo urwana muri iyi ntambara ufite ayahe mayeri? Tubane mu kiganiro https://youtu.be/vxgSaW-IRdc?si=0F0v6DM7jFA1CeEL
Impuguke Mugabo wabaye igihe kinini mu Bwongerereza ndetse akorana na Ambasade bya hafi yaduhaye ikiganiro ku kibazo Amb. Jonston Busingye yahuye nacyo ubwo umunyamakuru wiyise umushoramari uturuka Malaysia yamuvanagamo amakuru yagoranye gusobanura nyuma! Ubundi abavugwa muri iyi dosiye uretse amazina gusa ni bantu ki? Hari ibitari ngombwa Ambasaderi yakoze? Haba hari andi makuru ashobora kuba atarasohoka? Ku bindi bibazo byose waba wibaza tubane mu kiganiro https://youtu.be/N7e4IbW1LLM?si=xdJDUbUSy5g7P4r4
Hari mu rukerera rwo kuwa mbere ku italiki nk'iyi muri 1990 Ingabo za FPR Inkotanyi zateye u Rwanda mu rugamba rwo kubohoza Igihugu! Habyalimana yahise azita Inyenzi Inyangarwanda! Intambara yamaze imyaka 4! Iki gihugu tubona cyavuye mu marira n'imiborogo! Hari ikizere kuri twe n'abazagisigarana? Tubane mu kiganiro #Akarayifumbwe https://youtu.be/kPDMF_NqZFo?si=LsGWOZDQQyqQeMtC
Abari bakomeye mu buhinzi bw'ibirayi mu Kinigi no mu bworozi bw'inka z'amahembe izi bahura mu Mutara barahangayitse! Ibirayi byo mu Kinigi turi kurya bishobora kuba ari ibya nyuma! Mu kinigi bizahacika habere ibindi! Niba hari utumasa tw'inka z'amahembe ufite mu Mutara ni utwa nyuma! Mu Mutara inka z'amahembe zizahacika habere ibindi! Ariko se, Ibirayi byo mu Kinigi bizasimbuzwa iki? Inka zo mu Mutara zizasimbuzwa iki? Iri ntiryaba ari irindi korosi nyuma y'iry'Ibikingi ryo mu myaka ishize? Tubane mu kiganiro #Akarayifumbwe https://youtu.be/o8Hy94FsPxA?si=aKnzFxRHTAEUHY3f
Perezida #Kagame yatangaje ko azongera akiyamamaza muri 2024! Ubwo yajyaga ku butegetsi muri 2000 nari mfite imyaka 22, azasoza manda zose yemerewe kwiyamamariza mfite 56! Uburebure bw'igihe amaze ku butegetsi mbubarire ku myaka abumazeho cg ibyo yabukozeho? Abavuga ko nyuma ye hazaba ibibazo bo bite? Hari ikizere cy'ahazaza Igihugu gitanga?Twe Abaturage dusabwa iki? Tubane mu kiganiro #Akarayifumbwe https://youtu.be/6JGHfqFbyRo?si=U_bdYaehvn6MHSM-
Urubanza rwa Kazungu rurimo imibare myinshi! Iyo wumvise ubuhamya bw'Abamucikiye iwe mu Busanza aho yabiciraga wumvamo uburyo yateguraga iki gikorwa kuva ku guhitamo ukurikiyeho kwicwa kugeza ku gusibanganya ibimenyetso! Iyi mibare iyo urebye neza iri no mu rubanza rwe! Kwemera icyaha byihuse, umwirondoro udafututse, kwiburanira, gusaba umuhezo n'ibindi byose bisa n'aho ari indi mibare! Ubushinjacyaha niburangara gato...Tubane mu kiganiro https://youtu.be/zL62Ob7xZaI?si=PcjxtM1OL5pzP2vC
"Nyuma y'uko Kazungu ansambanyirije iwe mu Busanza ku ngufu agashaka no kunyica uko yishe n'abandi ndetse na nyuma akaba yarajyaga ampamagara ariko nari ntarongera kumubona amaso ku maso! Kongera kumubona rero ejo bundi mu rukiko byarampungabanyije cyane": Ubuhamya bw'umwe muri ba bakobwa babashije gucika Kazungu atabishe yavuze uko yabonye urubanza rwe rwatangiye n'igihano yumva yahabwa? Tubane mu kiganiro https://youtu.be/zO4z1ujaZGk?si=T-qJGPkLDokJdqg8
Urubanza rwa Kazungu rwatangiranye urujijo! Umuntu ushinjwa ibyaha nk'ibye waje kuburana ntawe umwunganira, umwirondoro udasobanutse wasomwe n'urukiko, ibura ry'abo baba barafatanyije muri kimwe cyangwa byose mu byaha ashinjwa, gusaba ko aburana mu muhezo n'ibindi! Muri make urujijo ruracyari rwose kuri Kazungu n'ukuntu yishe abagera kuri 14! Ibya SIDA avuga nabyo ntibivugwaho rumwe! Tubane mu kiganiro https://youtu.be/-kst1ydHQ8o?si=y6lbIFQVwIbcR_bK