17/04/2024
Abaturarwanda bagera kuri 30% bagerwaho n’umwotsi w’itabi
- Aho iwanyu bakinywera itabi mu ruhame?
- Hakorwa iki ngo abo bantu bacike kuri iyo ngeso
works in sector
(7)
Abaturarwanda bagera kuri 30% bagerwaho n’umwotsi w’itabi
- Aho iwanyu bakinywera itabi mu ruhame?
- Hakorwa iki ngo abo bantu bacike kuri iyo ngeso
"BITE MU MUDUGUDU"
Aho iwanyu mu mudugudu mwazindukiye mu yihe mirimo? Nibigukundira udusangiza n'agafoto!
"BURAKEYE 05h00-06h00"
Abawe wifuriza igitondo cyiza ni bande?
Bazindure bitahire akazi!
AMAKURU
Abaturage baturiye uruganda rwa Kawa rwitwa Isangano ruherereye mu Kagari ka Gitinda mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, baravuga ko babangamiwe n'amazi aruturukamo akoreshwa mu gutunganya ikawa, kuko yiroha mu ngo zabo agateza umunuko ubangamira ubuzima bwabo.
Aba baturage bavuga ko ubuyobozi bw'uruganda mbere bwageragezaga gushyiramo imiti igabanya umunuko w'amazi y'umushongi wa Kawa, none ngo kuri ubu iyo miti ntigishyirwamo. Barasaba ko ubuyobozi bwabafasha gushaka umuti w'iki kibazo.
Kuri uyu wa Gatanu, Ihuriro ry'Abagize Amadini n'Amatorero mu Karere ka Nyagatare bari kumwe n'Abayobozi b'Akarere n'Inzego z'Umutekano, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyagatare. Ni igikorwa cyabimburiwe no kunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Abagize iri huriro ry’Amadini n’Amatorero muri aka Karere baremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Mirenge igize Akarere inka 14, izo nka zikaba zifite agaciro k’arenga 7,500,000 Frw mu rwego rwo kubaba hafi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, yashimiye abagize Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero muri aka Karere ku gikorwa bakoze, maze abatuma kwigisha gahunda y’ubumwe bw’Abanyarwanda ku bo bayobora.
Aba banyamadini, bavuze ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bavuze ko Igihugu gifite ubuyobozi bwiza bitandukanye na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bikaba bibafasha gushyira hamwe.
AMAKURU
Kuri uyu wa Kane, ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro mu Karere habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, hibukwa by'umwihariko Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Komine Murambi, harimo n'abarenga 5000 bari bahungiye muri Kiliziya ya Kiziguro no mu nkengero zayo.
Ni igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihu Dr Bizimana Jean Damascene, Minisiteri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango Dr Valentine Uwamariya, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Pudence Rubingisa n'abandi bayobozi.
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango Dr Valentine Uwamariya, yayabye ababyeyi gutoza abana icyiza no kurerera neza u Rwanda rw’ejo hazaza, rugakomeza kuba Igihugu cyubaka ubumwe bw'Abanyarwanda.
Minisitiri Valentine kandi yasabye urubyiruko kwiga amateka y’igihugu rukabasha gutandukanya ukuri n’ikinyoma, gukunda igihugu no kugikorera rutizigamye rwigira ku masomo y’ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside, no gukoresha ikoranabuhanga mu kuvuguruza abagipfobya Jenoside.
Muri aka kanya urimo kutwumvira he ?
Gahunda ni
Mu kanya ni ikiganiro Bya bihe.Turagaruka kuri Batisimu mu Rwanda.Akenshi yajyanaga n'ibirori muri Bya bihe.Ese ni gute iyi Batisimu yubatse ukwemera n'urukundo mu banyarwanda?Ese ntiyaba yarabaye iyo kwishimisha mu birori,kubaka ubukristu nyabwo n'urukundo bikibagirana?Ibitekerezo byanyu ni ingenzi cyane!!!!
Mwaramutse neza bakunzi ba 95.5?Ndabifuriza igitondo cyiza mwese!Aho iwanyu se haramutse havugwa ayahe makuru?
Friday vibration hejuru cyane !!!!
Turi mu kiganiro
Tujyane muri gahunda y'INTASHYO NA MUZIKA.Ushaka gutashya bande?Ni iyihe ndirimbo ushaka kumvana nabo?
Josue behind the Mic,turabakunda!
AMAKURU
Ku bitaro bya Ngarama biherereye mu Karere ka Gatsibo, harimo kubera igikorwa cyo gusuzuma kanseri y'inkondo y'umura ndetse n'iy'ibere ku bari n'abategarugori batuye mu bice ibi bitaro bikoreramo.
Bamwe mu bitabiriye ibi bikorwa, bavuga ko aya ari amahirwe bahawe yo kwisuzumisha izi kanseri nk'abatuye ibice by'icyaro, ndetse no kongera guhabwa ubumenyi bujyanye no kwirinda izi ndwara.
Ubuyobozi bw'Ibitaro bya Ngarama bufatanije n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC, bugaragaza ko iyi gahunda izamara iminsi 4, aho nko mu gihe cy'umunsi umwe gusa hakiriwe abari n'abategarugori basaga 100 baje kwisuzumisha iyi ndwara.
Ibitaro bya Ngarama bigaragaza ko muri uku kwezi Kwa Kane ari bwo bagiye kuzajya basuzuma izi ndwara za kanseri y'inkondo y'umura na Kanseri y'ibere, mu gihe mu myaka yashize bajyaga bifashisha ibindi bitaro.
AMAKURU
Abakoresha ikiyaga cya Cyabayaga cyifashishwa mu kuhira imyaka yiganjemo umuceri mu kibaya cy'Umuvumba mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko bari mu gihirahiro nyuma y'uko rwiyemezamirimo wari wahawe akazi ko gutunganya iki kiyaga agikuramo amarebe yatorotse adasoje akazi yari yahawe.
Ibi ngo byatumye uburobyi bwakorerwaga muri iki kiyaga buhagarara, ibyo abarobyi bavuga ko bibahangayikishije.
"BWAKEYE BUTE"
Aho iwanyu akavura kahageze? Ni akahe kazi mwazindukiyemo?
AMAKURU
Kuri uyu wa Kabiri, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'ubworozi Eric Rwigamba ari kumwe na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba n'abandi bayobozi, bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Karangazi, Akagari ka Ndama mu nteko z'abaturage.
Abaturage basabwe kurwanya ubujura no konesha, Kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, kwitegura amatora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka wa 2024, ndetse na gahunda ihari yo kongera umukamo.
Aba baturage kandi bibukijwe gahunda yo gukora ubuhinzi bwunganira ubworozi ndetse no kubyaza umusaruro ubutaka bafite ahafashwe n'Umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub ku bufatanye n'abashoramari.
Pasika yagenze ite ?
Saa 18h ni Amakuru yaranze icyumweru kuri 95.5 FM Radio Nyagatare
Pasika yahumuye !!!
Saa 20h ni
AMAKURU
Abatuye mu Karere ka Nyagatare, by’umwihariko abakora ibikorwa by’ubuhinzi bw’umwuga, baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cy’ubuke bw’imashini zihinga ndetse n’iziboneka zikaba zihenze cyane.
====
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, buravuga ko hakenewe gukuba kabiri ubwanikiro buhari hagamijwe gufata neza umusaruro, kuko ubuhari ubu bufite ubushobozi bwo kumisha nibura 30% by’umusaruro wose uboneka mu gihembwe kimwe cy’ihinga.
====
Abacururiza n’abahahira mu dusoko duto duherereye mu karere ka Kirehe, baravuga ko twatumye biteza imbere kandi bakanabona ibicuruzwa byujuje ubuziranenge.
AMAKURU
Abatuye mu Karere ka Nyagatare, by’umwihariko abakora ibikorwa by’ubuhinzi bw’umwuga, baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cy’ubuke bw’imashini zihinga ndetse n’iziboneka zikaba zigonderwa na bake kuko zihenze cyane.
Ibi barabivuga mu gihe amabiwiriza ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi avuga ko abafite ubutaka borororeyeho bagomba guhinga 70% byabwo, ariko ngo kuri ubu izi mashini zigonderwa na bake kuko kuri hegitari imwe imashini ikodeshwa amafaranga ibihumbi 120,000 mu gihe mbere yakodeshwaga ibihumbi 70,000 y'amafaranga y'u Rwanda.
Aba baturage barasaba ko leta yabashyiriramo nkunganire mu kubona izi mashini mu buryo buhagije.
Mwaramutse neza bakunzi ba 95.5 FM?Ndabifuriza igitondo cyiza.Ese ni gute murimo kwitegura umunsi mukuru wa Pasika aho mu rusisiro rw'iwanyu?
Saa 18h ni Umwanya w'Amakuru. Ntimucikwe
AMAKURU
Abatuye mu Karere ka Gatsibo, by’umwihariko mu Mirenge ikora ku kiyaga cya Muhazi, baravuga ko igihe kigeze ngo iki kiyaga ku gice cy'akarere kabo kibyazwe umusaruro uko bikwiye bityo ngo na bo bibafashe mu kwiteza imbere binyuze mu kazi bashobora kuhabona. Ibi barabivuga mu gihe ahenshi ku nkengero z'iki kiyaga hakorerwa ibikorwa by'ubuhinzi nyamara bo basanga hakwiye gukorerwa ubukerarugendo.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Gatsibo, buvuga ko hari gahunda yaguye yamaze gutegurwa kugira ngo hatangire ibikorwa byo kuhashora imari binyuze mu kureshya abafatanyabikorwa n’abashoramari batandukanye.
Ubuyobozi bw’aka Karere kandi, buvuga ko icyari cyaradindije uyu mushinga ari uko aha mu nkengero z'iki kiyaga cya Muhazi ubutaka bwaho buri mu gice cyahariwe ubuhinzi, gusa ngo muri iyi minsi harimo kunozwa igishushanyombonera cy'Akarere kugira ngo iki gice kivanwe mu buhinzi bityo hatangire kuhabyaza umusaruro binyuze mu bukerarugendo.
Iki kiyaga cya Muhazi ku gice cy'Akarere ka Gatsibo gikora ku Mirenge itatu y’aka Karere ari yo Gasange, Kiramuruzi na Murambi.
AMAKURU
Ubushakashatsi bwa bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, bwagaragaje ko mu turere 18 abaturage bashima serivisi z’inzego z’ibanze ku gipimo kiri hejuru ya 75%. Akarere ka Ngoma ni ko kaza ku isonga ku gipimo cya 83.4%, Akarere Nyagatare kari ku mwanaya wa Gatanu n’amanota 79.8%, na ho Gatsibo iri ku mwanya wa 24 n’amanota 71.6%.
Akarere ka Nyagatare kazamutseho amanota 9.0% ugereranije n’ibipimo by’umwaka wa 2022, naho Akarere ka Gatsibo kaje ku mwanya wa 24 n’amanota 71.6% muri uyu mwaka wa 2023 kasubiye inyuma ho amanota 13.3%, kuko muri 2022 kari gafite amanota 84.9%.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rwakoze ubu ubu bushakashatsi ku nzego z’Ibanze, nka kimwe mu byiciro bigize Inkingi y’Imiyoborere, hagamijwe kumenya uko abaturage babona ishyirwa mu bikorwa rya Politiki ya Leta yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi.
Muri ubu bushakashatsi, hibanzwe ku mikorere y’inzego z’ibanze, serivisi zitangwa n’inzego z’ibanze, imikorere ya bamwe mu bakozi bazo ndetse n’ibibangamira imitangire ya serivisi muri izo nzego.
AMAKURU
Abakoresha ikiraro cya Mirama Imirenge Nyagatare na Rukomo mu Karere ka Nyagatare, barishimira ko iki kiraro kirimo gukorwa nyuma y’imyaka irenga ibiri cyangiritse bigatuma ubuhahirane butagenda neza. Kuva mu kwezi kwa Kabiri k’uyu mwaka wa 2024 ni bwo imirimo yo kugisana yatangiye, bikaba biteganijwe ko izarangira mu kwezi kwa Gatanu.
Saa 15h ni Umwanya w'Intashyo
Saa 11h ni ikiganiro
Murikumwe na Manzi Claude
18H00' AMAKURU
TANGA IGITEKEREZO
Mwiriwe neza?Muri iyi gahunda y'Intashyo na Muzika ni bande wumva ushaka gutashya,urabatura iyihe ndirimbo?
Nyagatare
162
Be the first to know and let us send you an email when 95.5 FM Radio Nyagatare posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.
Send a message to 95.5 FM Radio Nyagatare:
AMAKURU Abaturage baturiye uruganda rwa Kawa rwitwa Isangano ruherereye mu Kagari ka Gitinda mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, baravuga ko babangamiwe n'amazi aruturukamo akoreshwa mu gutunganya ikawa, kuko yiroha mu ngo zabo agateza umunuko ubangamira ubuzima bwabo. Aba baturage bavuga ko ubuyobozi bw'uruganda mbere bwageragezaga gushyiramo imiti igabanya umunuko w'amazi y'umushongi wa Kawa, none ngo kuri ubu iyo miti ntigishyirwamo. Barasaba ko ubuyobozi bwabafasha gushaka umuti w'iki kibazo.
AMAKURU Ku bitaro bya Ngarama biherereye mu Karere ka Gatsibo, harimo kubera igikorwa cyo gusuzuma kanseri y'inkondo y'umura ndetse n'iy'ibere ku bari n'abategarugori batuye mu bice ibi bitaro bikoreramo. Bamwe mu bitabiriye ibi bikorwa, bavuga ko aya ari amahirwe bahawe yo kwisuzumisha izi kanseri nk'abatuye ibice by'icyaro, ndetse no kongera guhabwa ubumenyi bujyanye no kwirinda izi ndwara. Ubuyobozi bw'Ibitaro bya Ngarama bufatanije n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC, bugaragaza ko iyi gahunda izamara iminsi 4, aho nko mu gihe cy'umunsi umwe gusa hakiriwe abari n'abategarugori basaga 100 baje kwisuzumisha iyi ndwara. Ibitaro bya Ngarama bigaragaza ko muri uku kwezi Kwa Kane ari bwo bagiye kuzajya basuzuma izi ndwara za kanseri y'inkondo y'umura na Kanseri y'ibere, mu gihe mu myaka yashize bajyaga bifashisha ibindi bitaro.
AMAKURU Abakoresha ikiyaga cya Cyabayaga cyifashishwa mu kuhira imyaka yiganjemo umuceri mu kibaya cy'Umuvumba mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko bari mu gihirahiro nyuma y'uko rwiyemezamirimo wari wahawe akazi ko gutunganya iki kiyaga agikuramo amarebe yatorotse adasoje akazi yari yahawe. Ibi ngo byatumye uburobyi bwakorerwaga muri iki kiyaga buhagarara, ibyo abarobyi bavuga ko bibahangayikishije.
AMAKURU Impunzi z'Abanye-Congo zicumbikiwe mu Nkambi ya Nyabiheke iherereye mu Karere ka Gatsibo, kuri uyu wa Gatatu zakoze urugendo rwo kwamagana ubwicanyi bukomeje gukorerwa abo mu bwoko bw'Abatutsi bavuga Ikinyarwanda, Abanyamulenge n'Abahema mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abitabiriye uru rugendo bari bafite ibyapa biriho ubutumwa bwamagana Leta ya Congo irangajwe imbere na Perezida Félix Antoine Tshisekedi. Bamwe muri izi mpunzi, ni abahungiye mu Rwanda guhera mu 1996, bagaragaje ko bababajwe no kuba igihugu cy’amavuko kidatekanye ku buryo basubirayo ndetse bene wabo bakaba bakomeje gukorerwa Jenoside amahanga arebera. Abaganiriye na RBA, bahuriza ku gusaba imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubatabara, basaba Perezida wa RDC guhagarika ubwicanyi buri gukorerwa bene wabo. Kuva mu 1996, impunzi zo muri Congo zinjiye ku butaka bw’u Rwanda zihunga ubwicanyi bwakorerwaga abavuga Ikinyarwanda, by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi. Kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye abarenga ibihumbi 100.
AMAKURU Abahoze ari ba rushimusi n'abahigi b’inyamaswa zo muri Pariki y’Igihugu y'Akagera muri Nyagatare District, bavuga ko bacitse kuri izo ngeso nyuma yaho bigishirijwe ububi bw'ibyo bikorwa, none kuri ubu bashinze itsinda bise "Tuzihekubaho" aho batangiye ubworozi bw'ingurube.
AMAKURU Hari abatuye mu Karere ka Nyagatare, bishimira ko ubu basigaye bahererwa service mu nyubako nziza z'ibiro by'utugari biyubakiye, mu gihe mbere aho utugari twabo twakoreraga zari inyubako zishaje cyane kandi zitajyanye n'igihe. Muri uyu mwaka w'imihigo 2023-2024 mu karere ka Nyagatare, hari utugari dutanu twagombaga kubakwa abaturage ari bo babigizemo uruhare kandi n'igitekerezo ari bo ubwabo bakigize. Tumwe muri two twaruzuye ndetse twatangiye no gukorerwamo. Kugeza ubu mu tugari 106 two mu Karere ka Nyagatare, utugera kuri 31 ni two twubatswe bigizwemo uruhare n'abaturage ubwabo, ariko n'inkunga ya Leta yagiye izamo bitewe n'aho abaturage babaga bagejeje bikagaragara ko bakeneye ubufasha.
AMAKURU Abarema n'abacururiza mu isoko rya Rwagitima mu Karere ka Gatsibo baturutse mu bice bitandukanye, barasaba ko ryakubakirwa kuko baterwa igihombo n'uko ibicuruzwa byabo byangirika by'umwihariko mu gihe cy'imvura. Nk'imvura yaguye kuri uyu wa Gatatu, yangije ibicuruzwa bitandukanye by'abaremye iri soko. Nko kuri uyu munsi hirya no hino mu gihugu haguye imvura nyinshi, abacuruzi bavuga ko bahombejwe n'uko imvura yanyagiye ibicuruzwa byabo bikangirika. Bimwe mu icuruzwa bya benshi mu bacuruzi byanyagiwe, abashoboye bayihungira mu ngo z'abaturage mu gihe bimwe mu biribwa byo imivu y'amazi yabitembanye. Abari biteze kuza guhahira iby'ubunani muri iri soko muri aya masaha ntacyo baragura kubera isoko ritubakiye, nyamara rihuriza hamwe abava mu bice bitandukanye byo mu Ntara y'Iburasirazuba. Abaturage barongera gusaba Akarere ka Gatsibo kububakira iri soko bagacuriza ahantu heza bityo bikagabanya ibihombo bahura na byo.
Mu kwihizihiza ijoro rya Noheli turikumwe na Chorale Ijwi ry'Imana yo muri Paroisse gatolika ya Nyagatare
Mu gihe habura amasaha make ngo umunsi mukuru wa Noheli ubura amasaha make, 95.5 FM Radio Nyagatare yakiriye abana barimo gutaramana n'abanyamakuru bifurizanya Noheli nziza.
AMAKURU Hari abaturage batuye ahitwa mu Gikorosi mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko bamaze hafi umwaka bijejwe umuriro w'amashanyarazi kuko, none amaso yaheze mu kirere. Ni nyuma y'uko muri aka gace batuyemo hashinzwe amapoto na bo bahita batangira gukoresha installation abandi bagura ibikoresho bikoreshwa n'umuriro ariko kugeza ubu nta kirakorwa, bakaba bibaza icyabuze ngo bahabwe uwo muriro.
#AMAKURU Abagize imiryango ikabakaba 300 yo mu Karere ka Nyagatare yatujwe ahitwa mu Gihorobwa mu mwaka wa 2007 muri gahunda yo gutuza abaturage mu midugudu, kuri ubu baravuga ko bahangayikishijwe n'uko kuva icyo gihe batarahabwa ibyangombwa by'aho yatujwe, ibintu iyo miryango ivuga ko bitayoroheye. Ku ikubitiro imiryango yahatujwe yari irindwi igizwe n'Abanyarwanda bari birukanywe mu gihugu cya Tanzania, gusa nyuma yaho ubuyobozi bwahatuje n'abandi baturage. Aho bose batujwe ni mu butaka bwari ubw'umuturage wari warahatuye mbere, ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare bumuha ubundi butaka bw'ingurane ahitwa mu Kirebe mu Murenge wa Rwimiyaga. Gusa yaba aba batujwe muri ubwo butaka bitwa ko babuhawe bavuye muri Tanzania ndetse n'abandi banyarwanda baje kuhatuzwa nyuma baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse n'uyu waguraniwe ubutaka, bose ntawe ugira icyangombwa cy'ubutaka, bakaba bibaza icyabuze ngo babihabee kandi imyaka ibaye 16 badahwema kugaragaza iki kibazo.
"BITE MU MUDUGUDU" Polisi yabasabye abatwara ibinyabiziga kujya babanza kumenya ibyo umugenzi atwaye no kugira amakenga ku bagenzi babishyura menshi mu buryo budasobanutse. Ni nyuma y'uko hirya no hino mu gihugu hagenda hafatirwa abamotari bahetse abagenzi batwaye urumogi. Ese mubona ibi byashoboka? Kubera iki?
Umutoza w'umunyacongo blaza ufite ubwenegihugu bw'abafaransa yitwa @Ghyislain-Bienvenue-Tchiamas akaba aha yasinyaga amasezerano y'umwaka umwe ashobora kongerwa muri Equipe ya @Gicumbifc. Akaba yaratoje amakipe nka @asotoho.officiel @Diablenoire zo muri @CongoBrazzaville yanageze k'umukino wanyuma w'igikombe cy'igihugu arikumwe na @asotoho.officiel akaba intego ari ukuza mumakipe meza yambere muri shapiyona y'uRwanda @Primusnationallegue.