AMAKURU
Abaturage baturiye uruganda rwa Kawa rwitwa Isangano ruherereye mu Kagari ka Gitinda mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, baravuga ko babangamiwe n'amazi aruturukamo akoreshwa mu gutunganya ikawa, kuko yiroha mu ngo zabo agateza umunuko ubangamira ubuzima bwabo.
Aba baturage bavuga ko ubuyobozi bw'uruganda mbere bwageragezaga gushyiramo imiti igabanya umunuko w'amazi y'umushongi wa Kawa, none ngo kuri ubu iyo miti ntigishyirwamo. Barasaba ko ubuyobozi bwabafasha gushaka umuti w'iki kibazo.
AMAKURU
Ku bitaro bya Ngarama biherereye mu Karere ka Gatsibo, harimo kubera igikorwa cyo gusuzuma kanseri y'inkondo y'umura ndetse n'iy'ibere ku bari n'abategarugori batuye mu bice ibi bitaro bikoreramo.
Bamwe mu bitabiriye ibi bikorwa, bavuga ko aya ari amahirwe bahawe yo kwisuzumisha izi kanseri nk'abatuye ibice by'icyaro, ndetse no kongera guhabwa ubumenyi bujyanye no kwirinda izi ndwara.
Ubuyobozi bw'Ibitaro bya Ngarama bufatanije n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC, bugaragaza ko iyi gahunda izamara iminsi 4, aho nko mu gihe cy'umunsi umwe gusa hakiriwe abari n'abategarugori basaga 100 baje kwisuzumisha iyi ndwara.
Ibitaro bya Ngarama bigaragaza ko muri uku kwezi Kwa Kane ari bwo bagiye kuzajya basuzuma izi ndwara za kanseri y'inkondo y'umura na Kanseri y'ibere, mu gihe mu myaka yashize bajyaga bifashisha ibindi bitaro.
AMAKURU
Abakoresha ikiyaga cya Cyabayaga cyifashishwa mu kuhira imyaka yiganjemo umuceri mu kibaya cy'Umuvumba mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko bari mu gihirahiro nyuma y'uko rwiyemezamirimo wari wahawe akazi ko gutunganya iki kiyaga agikuramo amarebe yatorotse adasoje akazi yari yahawe.
Ibi ngo byatumye uburobyi bwakorerwaga muri iki kiyaga buhagarara, ibyo abarobyi bavuga ko bibahangayikishije.
AMAKURU
Impunzi z'Abanye-Congo zicumbikiwe mu Nkambi ya Nyabiheke iherereye mu Karere ka Gatsibo, kuri uyu wa Gatatu zakoze urugendo rwo kwamagana ubwicanyi bukomeje gukorerwa abo mu bwoko bw'Abatutsi bavuga Ikinyarwanda, Abanyamulenge n'Abahema mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abitabiriye uru rugendo bari bafite ibyapa biriho ubutumwa bwamagana Leta ya Congo irangajwe imbere na Perezida Félix Antoine Tshisekedi.
Bamwe muri izi mpunzi, ni abahungiye mu Rwanda guhera mu 1996, bagaragaje ko bababajwe no kuba igihugu cy’amavuko kidatekanye ku buryo basubirayo ndetse bene wabo bakaba bakomeje gukorerwa Jenoside amahanga arebera.
Abaganiriye na RBA, bahuriza ku gusaba imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubatabara, basaba Perezida wa RDC guhagarika ubwicanyi buri gukorerwa bene wabo.
Kuva mu 1996, impunzi zo muri Congo zinjiye ku butaka bw’u Rwanda zihunga ubwicanyi bwakorerwaga abavuga Ikinyarwanda, by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi. Kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye abarenga ibihumbi 100.
AMAKURU
Abahoze ari ba rushimusi n'abahigi b’inyamaswa zo muri Pariki y’Igihugu y'Akagera muri Nyagatare District, bavuga ko bacitse kuri izo ngeso nyuma yaho bigishirijwe ububi bw'ibyo bikorwa, none kuri ubu bashinze itsinda bise "Tuzihekubaho" aho batangiye ubworozi bw'ingurube.
AMAKURU
Hari abatuye mu Karere ka Nyagatare, bishimira ko ubu basigaye bahererwa service mu nyubako nziza z'ibiro by'utugari biyubakiye, mu gihe mbere aho utugari twabo twakoreraga zari inyubako zishaje cyane kandi zitajyanye n'igihe.
Muri uyu mwaka w'imihigo 2023-2024 mu karere ka Nyagatare, hari utugari dutanu twagombaga kubakwa abaturage ari bo babigizemo uruhare kandi n'igitekerezo ari bo ubwabo bakigize. Tumwe muri two twaruzuye ndetse twatangiye no gukorerwamo.
Kugeza ubu mu tugari 106 two mu Karere ka Nyagatare, utugera kuri 31 ni two twubatswe bigizwemo uruhare n'abaturage ubwabo, ariko n'inkunga ya Leta yagiye izamo bitewe n'aho abaturage babaga bagejeje bikagaragara ko bakeneye ubufasha.
AMAKURU
Abarema n'abacururiza mu isoko rya Rwagitima mu Karere ka Gatsibo baturutse mu bice bitandukanye, barasaba ko ryakubakirwa kuko baterwa igihombo n'uko ibicuruzwa byabo byangirika by'umwihariko mu gihe cy'imvura. Nk'imvura yaguye kuri uyu wa Gatatu, yangije ibicuruzwa bitandukanye by'abaremye iri soko.
Nko kuri uyu munsi hirya no hino mu gihugu haguye imvura nyinshi, abacuruzi bavuga ko bahombejwe n'uko imvura yanyagiye ibicuruzwa byabo bikangirika. Bimwe mu icuruzwa bya benshi mu bacuruzi byanyagiwe, abashoboye bayihungira mu ngo z'abaturage mu gihe bimwe mu biribwa byo imivu y'amazi yabitembanye.
Abari biteze kuza guhahira iby'ubunani muri iri soko muri aya masaha ntacyo baragura kubera isoko ritubakiye, nyamara rihuriza hamwe abava mu bice bitandukanye byo mu Ntara y'Iburasirazuba.
Abaturage barongera gusaba Akarere ka Gatsibo kububakira iri soko bagacuriza ahantu heza bityo bikagabanya ibihombo bahura na byo.
Turacyarikumwe na Chorale Ijwi ry'Imana Mu gitaramp cya Noheli
Mu kwihizihiza ijoro rya Noheli turikumwe na Chorale Ijwi ry'Imana yo muri Paroisse gatolika ya Nyagatare
Mu gihe habura amasaha make ngo umunsi mukuru wa Noheli ubura amasaha make, 95.5 FM Radio Nyagatare yakiriye abana barimo gutaramana n'abanyamakuru bifurizanya Noheli nziza.
AMAKURU
Hari abaturage batuye ahitwa mu Gikorosi mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko bamaze hafi umwaka bijejwe umuriro w'amashanyarazi kuko, none amaso yaheze mu kirere.
Ni nyuma y'uko muri aka gace batuyemo hashinzwe amapoto na bo bahita batangira gukoresha installation abandi bagura ibikoresho bikoreshwa n'umuriro ariko kugeza ubu nta kirakorwa, bakaba bibaza icyabuze ngo bahabwe uwo muriro.
#AMAKURU
Abagize imiryango ikabakaba 300 yo mu Karere ka Nyagatare yatujwe ahitwa mu Gihorobwa mu mwaka wa 2007 muri gahunda yo gutuza abaturage mu midugudu, kuri ubu baravuga ko bahangayikishijwe n'uko kuva icyo gihe batarahabwa ibyangombwa by'aho yatujwe, ibintu iyo miryango ivuga ko bitayoroheye.
Ku ikubitiro imiryango yahatujwe yari irindwi igizwe n'Abanyarwanda bari birukanywe mu gihugu cya Tanzania, gusa nyuma yaho ubuyobozi bwahatuje n'abandi baturage. Aho bose batujwe ni mu butaka bwari ubw'umuturage wari warahatuye mbere, ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare bumuha ubundi butaka bw'ingurane ahitwa mu Kirebe mu Murenge wa Rwimiyaga.
Gusa yaba aba batujwe muri ubwo butaka bitwa ko babuhawe bavuye muri Tanzania ndetse n'abandi banyarwanda baje kuhatuzwa nyuma baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse n'uyu waguraniwe ubutaka, bose ntawe ugira icyangombwa cy'ubutaka, bakaba bibaza icyabuze ngo babihabee kandi imyaka ibaye 16 badahwema kugaragaza iki kibazo.
"BITE MU MUDUGUDU"
Polisi yabasabye abatwara ibinyabiziga kujya babanza kumenya ibyo umugenzi atwaye no kugira amakenga ku bagenzi babishyura menshi mu buryo budasobanutse.
Ni nyuma y'uko hirya no hino mu gihugu hagenda hafatirwa abamotari bahetse abagenzi batwaye urumogi.
Ese mubona ibi byashoboka? Kubera iki?
Umutoza w'umunyacongo blaza ufite ubwenegihugu bw'abafaransa yitwa @Ghyislain-Bienvenue-Tchiamas akaba aha yasinyaga amasezerano y'umwaka umwe ashobora kongerwa muri Equipe ya @Gicumbifc.
Akaba yaratoje amakipe nka @asotoho.officiel
@Diablenoire
zo muri @CongoBrazzaville
yanageze k'umukino wanyuma w'igikombe cy'igihugu arikumwe na
@asotoho.officiel
akaba intego ari ukuza mumakipe meza yambere muri shapiyona y'uRwanda
@Primusnationallegue.
Igitambo cya Misa cya Noheli