29/11/2021
Ijambo ry'Ubuzima Gicurasi N² 2021
Josiane ni Umunyalibanikazi, rero igihe habaga inkongi y’umuriro ikomeye cyane ku cyambu cya Beyrouth muri Kanama y’umwaka ushize, yari mu mahanga ya kure. Yabisangije bagenzi be bagenderaga Ijambo ry’Ubuzima cyo kimwe na we, ati « Mu mutima wanjye nagize umubabaro, umujinya, agahinda, ukwiheba. Ese ibyago Libani imaze kugira kugeza ubu ntibyari bihagije ? Natekerezaga ku mudugudu wacu wari wabaye umuyonga, aho navukiye nkanahakurira, aho ababyeyi banjye n'incuti bakomeretse, abandi bagapfa, abandi bakajyanwa kwa muganga ari intere, amazu, amashuri, ibitaro nzi neza byasenyaguritse.
« Nagerageje kuba hafi ya mama ndetse n’abavandimwe banjye, nasubije ubutumwa bwinshi bw’abantu banyerekaga ko bandi hafi bankomeresha urukundo ndetse n’amasengesho, ngerageza kumva buri muntu mu bikomere byarimo gufunguka. Icyo gihe, nagerageje kumva ndetse ndatekereza nshimitse ko guhura n'abababaye bidufasha gutanga igisubizo dufite urukundo Imana yadushyize mu mitima. Hirya y’amarira, navumbuye urumuri mu bavandimwe bo muri Libani, benshi muri bo bakiri bato, barahagurutse maze bitegereza iruhande rwabo bityo bita ku bantu bari bakeneye ubufasha. Nagize icyizere muri jye, ko hari bamwe mu rubyiruko bita cyane kuri politike kubera ko bari bamaze kwibonera ko igisubizo kigomba gushakirwa mu biganiro nyabyo, mu mahoro ndetse no kuvumbura ko twese turi abavandimwe. »