![BEREKE KO BIBESHYEUmunsi umwe mu banyeshuri yafashe akandiko yandikaho ngo ndi umuswa (I am Stupid), noneho akomeka ku m...](https://img4.medioq.com/809/312/742298978093121.jpg)
06/04/2024
BEREKE KO BIBESHYE
Umunsi umwe mu banyeshuri yafashe akandiko yandikaho ngo ndi umuswa (I am Stupid), noneho akomeka ku mugongo w'umwe mu banyeshuri bigana noneho abuza abandi kugira icyo bamubwira.
Noneho abanyeshuri bose batangira guseka batembagara bamunnyega ndetse bamuryanira inzara.
Ubwo umwarimu wigisha imibare muri iryo shuri yinjiragamo yabahaye ihurizo ku kibaho noneho abanyeshuri bose kirabanira uretse wa munyeshuri mugenzi we yariyashyize ku mugongo agapapuro kanditseho ko ari umuswa.
Uwo munyeshuri azamura ukuboko maze mwarimu amuha ingwa ajya ku kibaho akora iryo hurizo neza maze mwarimu asaba bagenzi we kumukomera amashyi kuko ari umuhanga. Ariko ubwo umunyeshuri yari ku kibaho abona akandiko kometse ku mugongo w'uwo munyeshuri kavuga ko ari umuswa. Mwarimu yegera uwo munyeshuri amukuraho ako kandiko maze aramubwira ati biragaragarako utari u*i icyanditse mu mugongo wawe.
Maze mwarimu abwira abanyeshuri bandi bose ati, mbere y'uko mbahana ndagirango mbabwire ibintu bibiri by'ingenzi mugomba kwitaho:
Icya mbere:
Muri ubu bu*ima abantu benshi bazadushyiraho inyandiko zuzuyemo ibisa naho ari ibituranga ariko badutwerereye kugirango tudakomeza inzira nzima nziza twatangiye. Yungamo ati, iyo mugenzi wanyu aza kumenya urwandiko mwamushyize mu mugongo ntiyarikubasha gusubiza kiriya kibazo kuko byarikumutera ipfunwe n'igihunga cyangwa akaba yanava mu ishuri.
ISOMO: Mu bu*ima ni byiza kwirengagiza ibibi abandi badutwerera kugirango duhagarare ducike intege ahubwo intego ni ugukomeza tudaciwe intege n'abadusubiza inyuma bitewe n'inyandiko zabo ku bu*ima bwacu n'imibereho yacu.
ISOMO RYA 2:
Ikingenzi si umubare munini w'inshuti ufite ahubwo ikingenzi ni inshuti z'indahemuka ufite. Niba udafite inshuti zidashobora kukureberera aho utabasha kureba ngo zikurwanirire ngo zikwiteho, byaba byiza ubayeho wenyine aho kubana n'inshuti zikuryarya.
Irengagize izo nyandiko zose bagushyiraho amanywa n'ijoro maze ubereke ko bibeshye bidasubirwaho.