23/04/2024
Mwaramutse neza. Umugabo wanjye yigize Yezu. Ni umuntu utagirana ikibazo nuwariwe wese, afasha atitaye ku kibazo, nyamara akirengagiza ko isi turimo itameze nko mu bihe bya Yezu, abantu babaye abahemu kuburyo njye ntawo kwizera nkigira rwose. Nari naramuhaye rugari kugeza ubwo atangiye kwivanga mu bibazo byanjye, nshwana n’umuntu bwacya nkumva ngo bahuye basangiye ngo we nta kibazo bafitanye. Natangajwe no kumva ambwira ngo avuye gusura masenge w’umugome twese twanga mu muryango wigeze no kuturoga turi abana, umugabo arangije ati ni nyirabukwe ntiyamuhamagara ngo yange kwitaba. Ubu buntu butiza urugi ndabona butazadusiga amahoro, mungire inama kuko uyu we ndabona azanatwicisha atabizi.