Iyerekwa ry'IKANYARIRA

Iyerekwa ry'IKANYARIRA ni gute warwana n'umwanzi utazi? abakristo benshi bafite ubumenyi kuby'ijuru n'ubwami bw'Imana ariko

Abefeso 6:12
Kuko tudakīrana n'abafite amaraso n'umubiri, ahubwo dukīrana n'abatware n'abafite ubushobozi n'abategeka iyi si y'umwijima, n'imyuka mibi y'ahantu ho mu ijuru.

Ntugacire umuntu urubanza ushingiye ku buzima arimo muri uwo mwanya, ngo biguhe prediction y'ahazaza he,kubera ko har'um...
04/01/2024

Ntugacire umuntu urubanza ushingiye ku buzima arimo muri uwo mwanya, ngo biguhe prediction y'ahazaza he,kubera ko har'umucamanza witwa IGIHE, igihe gifite imbaraga zo guhindura amakara zahabu💎 kingongera kigahindura zahabu amakara, igihe gitereka buri muntu na buri kintu mu mwanya wacyo , ntabwo ibihe turimo uyu munsi wowe wabishingira uca urubanza rw'ahazaza,mbere yo gucira urubanza umuntu uri mu bihe bibi banza umenye impamvu abirimo,nonese uwabonye Mose aragiye intama za sebukwe mu butayu yigeze atekereza ko umunsi umwe azayobora ubwoko bw'Imana? Imana yamujyanye mu butayu ngo azereke abandi inzira ntabwo Imana yaguha ibintu bikomeye itarigeze igucisha ahantu hakomeye,na yosuwa ubwe Imana mbere yo kumuha kujyana ubwoko bw'Imana I kanani yabanje kumugezayo mbere arahareba muri ba batasi yararimo, ntabwo kuba umuntu ari mu bihe bibi ar'ubugwari, ntabwo uri mu bihe byiza kuko ur'intwari. Har'ibintu Imana yemera ko ducamo kugira ngo tuzabashe kurinda ibyo izatugezaho mu bihe bizaza,

Yobu 23:10

Ariko izi inzira nyuramo, Nimara kungerageza nzavamo meze nk'izahabu.

Mbere yo gukomeretsa umuntu umufatanya n'ibihe bibi arimo banza umenya impamvu abirimo mbere yo kubwira mugenzi wawe ijambo ribi banza utekereze kabiri, amagambo mabi arica, amagambo mabi yasenye inzozi z'abantu benshi,niba abantu bamenyaga uburyo amagambo mabi yangiza umubano,urukundo,ahazaza, umuntu wabwiwe amagambo mabi, yitakariza icyizere,kandi icyizere nicyo moteur y'ibintu byose, NIBA UDASHOBOYE GUSHIMIRA UMUNTU,NIBA UDASHOBOYE GUTERA UMUNTU AKANYABUGABO NGO UMUKOMEZE NGO UMUKUNDE, CECEKA.urukundo nyarwo nukwemera ahahise ha mugenzi wawe, niba udashoboye gutanga urukundo nyarwo CECEKA, ururumi nta gufwa rugira ariko rufite imbaraga zo gusenya inzozi, ubugwaneza nicyo kintu kimwe kizakugira udasanzwe mur'iyisi uko wabaho kwose.

A new year is like a fresh page in a book. You hold the pen in your hands. You have the opportunity to create a wonderfu...
31/12/2023

A new year is like a fresh page in a book. You hold the pen in your hands. You have the opportunity to create a wonderful tale for yourself. Happy New Year 2024 in Advance!

2 Abakorinto 5:1717. Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba b...
31/12/2023

2 Abakorinto 5:17
17. Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.

Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana is...
31/12/2023

Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.”

(Rom 12:2)

BURYA NTA MANA NTA N'UBUZIMA
31/12/2023

BURYA NTA MANA NTA N'UBUZIMA

Zaburi 23:4 Naho nanyura mu gikombe cy'igicucu cy'urupfu, Sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, Inshyimbo yawe n'i...
29/12/2023

Zaburi 23:4

Naho nanyura mu gikombe cy'igicucu cy'urupfu, Sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, Inshyimbo yawe n'inkoni yawe ni byo bimpumuriza.

KUVA NAMENYA UBWENGE IMYAKA YOSE MAZE KW'ISI NTA MUNTU NIGEZE MBONA WIRINGIYE IMANA NIRANGIZA NGO IMUHEMUKIRE,IMUTERERAN...
29/12/2023

KUVA NAMENYA UBWENGE IMYAKA YOSE MAZE KW'ISI NTA MUNTU NIGEZE MBONA WIRINGIYE IMANA NIRANGIZA NGO IMUHEMUKIRE,IMUTERERANE,YIBAGIRWE IBIHE BYIZA BAGIRANYE SINIGEZE MBONA UMUNTU WAGENDANYE N'IMANA YAKOZWE N'ISONI.

NJYEWE KURI EXPERIENCE PFITE MU MYAKA IRENGA 20 NGENDANA NA KRISTO, SINKIRI WA MUNTU URIRA IMBERE Y'IKIBAZO NGO NIRIRWE MU MISOZI MBWIRA IMANA UBUNINI BW'IBIBAZO BYANJYE, AHUBWO NIZE KUBWIRA IBIBAZO BYANJYE UBUNINI BW'IMANA YANJYE. AHO KUBWIRA IMANA UBUNINI BW'IKIBAZO AHUBWO BWIRA IKIBAZO UBUNINI BW'IMANA.

29/12/2023
07/04/2023

REKA DUSENGE.

URWANDIKO RWA GATATU RWANDIKIWE   ITORERO RYO MU RWANDA.Yesu ashimwe cyane bene data Mu gihe nkiki mu buryo nkubu niko I...
04/04/2023

URWANDIKO RWA GATATU RWANDIKIWE
ITORERO RYO MU RWANDA.

Yesu ashimwe cyane bene data
Mu gihe nkiki mu buryo nkubu niko Imana yahisemo kunkoresha Ishaka kuvugana nawe unkurikirana buri munsi IJAMBO RY'IMANA RIRIMO IHISHURIRWA N'UBUHANUZI, n'ihishurirwa Imana impa buri munsi ngo mbaganirize
Yesu yaduhamagaye mu buryo butandukanye,umuhamagaro wa paulo siwo wa petero, njyewe umuhamagaro wanjye ntabwo ari ukubabwira ngo mwihane mwizere yesu oya ibyo har'abandi babihamagariwe, ninayo mpamvu twese twamwizeye akatubera umwami n'umukiza, njye umuhamagaro wanjye nukwibutsa itorero ry'Imana iri jambo riri mu:

Abefeso 6:12

Kuko tudakīrana n'abafite amaraso n'umubiri, ahubwo dukīrana n'abatware n'abafite ubushobozi n'abategeka iyi si y'umwijima, n'imyuka mibi y'ahantu ho mu ijuru.

Iyo usomye mu gitabo cy'ibyahishuwe 2:12-13 urwandiko rwandikiwe abi perugamu:
Imana yabishimiye kwihangana kwabo,kwizera kwabo kwezwa kwabo,guhamya Imana kwabo ariko ibi byiza ntibyakuyeho ko intebe ya satani ariho yabaga, (( NZI AHO UBA KO ARIHO INTEBE Y'UBWAMI BWA SATANI IBA)) Dimension spirituel bari bafite, ntiyabashaga kwirukana bwa bwami bwa satani bwari aho babaga, bakicwa, bagafungwa, bagakubitwa bari bameze nk'intama zigiye mw'ibagiro,abantu benshi bitiranya ubutayu no kutabohoka bari munsengero ariko intebe ya sh*tani iri muri bo no mu miryango yabo, baraterekereye,batanze ibitambo,n'ibindi ibingibi nibyo bituma usenga ariko ubuzima bwawe bukagira imbago utarenga,indwara za karande n'ibindi,ntabutayu urimo ahubwo ukeneye ubumenyi butuma usenya ya ntebe ya satani, iyo uyisenye byose bijya ku murongo, urasenga ariko
hari
SPIRITUEL DIMENSION ugomba kugeraho aho guhinduka umuhigo w'abanzi bawe ,ahubwo ugahinduka umuhigi w'abanzi bawe,

TORERO RY'IMANA MUVE MURI ROUTINE( IBINTU BIMWE)
IMANA IRAMBWIYE NGO MBABWIRE MUVE MU BU KRISTO BURI BASIC BUTUMA MUCISHWAMO IJISHO KUGEZA AHO ITORERO RY'IMANA BARITAKARIJE ICYIZERE, AYO MASINAGOGI MWIRIRWA MUSIRIMBIRAMO NGO MUR'ABARAMYI MAZE S'UKWIHWEZA NGO MWAGIYE MU MWUKA MUKAHAVA MUJYA MU MABI,AGAKIZA KASIMBUJWE INDA NINI,MUFITE ISHUSHO YO KWERA ARIKO AMASEGA NIYO MENSHI YIGABIJE ITORERO, MURAYOBYA BENSHI ,UMUNTU ARABASANGA AFITE INYOTA Y'AGAKIZA MUKAMWICA MU MWUKA AKIVUKA, AKAZINUKWA AGAKIZA, MWITEGURE KO BURI MUNTU WESE WATOBANZE UMURIMO W'IMANA AGAKINIRA KU GICANIRO AHERA HAYO, IRAJE IBIMUBAZE, ESE YARAVUZE NGO BURI WESE YIKORERE UMUSARABA WE NONE IMISARABA YANYU MWARAYIJUGUNYE ABANDI BASIGARANYE IBICE, MUZAMBUKA GUTE? KO UMUSARABA WAWE ARIWO KIRARO CYAWE? KURAMYA GUSIRIMBA KUBYINA MUKABIRA IBYUYA NI BYIZA ARIKO NTITUKONGEREHO NGO: UYU MUNSI TWAGIZE IBIHE BYIZAA NINDE WABIGISHIJE IBYO NGIBYO? NINDE WABAROZE WA MUGANI WA PAWULO? AHO MUKORERA IBYO BYOSE NIHO INTEBE YA SH*TANI IRI,MISSION YA CHRISTIANISME UBUNDI MURAYIZI? REKA NYIBIBUTSE MURASANGA BAMWE MURI HORS SUJET.

Luka 4:18-19
Umwuka w’Uwiteka ari muri jye, nicyo cyatumye ansigira, kugira ngo mbwirize abakene ubutumwa bwiza. Yantumwe kumenyesha imbohe ko zibohorwa, n’impumyi ko zihumuka, no kubohora ibisenzegeri. No kumenyesha abantu, iby’umwaka Umwami Umwami agiriyemo imbabazi”

NTABWO YESU YADUTUMYE KUBYINA NTANUBWO YADUTUMYE AMAJWI MEZA YO KURIRIMBA .

MISSION YACU N'UGUTANGARIZA IMBOHE KO ZIBOHORWA

MURI BIBLE Y'ICYONGEREZA HO HARAVUGA NGO

(He has sent me to proclaim that captives will be released”. ))

AMATERANIRO ATARIMO KUBOHORA ABANTU NTABWO AR'UWITEKA UBA WATERANYIJE, MUBA MWITERANYIJE NKUKO ABANTU BAJYA MU BIMINA BAKAJYA KUGABANA, NI CONFERENCES NKIZINDI ZOSE.

ABANTU BARAZA MW'ITORERO NYABINGI,AMAHENBE, IBITEGA, IBIHUHIRANO KARANDE INDWARA ZARABAHESE IBITUGU,N'IBINDI BIBI BYINSHI,

MW'ISI Y'UMWUKA ROHO ZABO ZIRI MU MAGEREZA, SATANI YUBATSE UBWAMI BUTAJEGAJEGA MU MIRYANGO YABO, BARABABAYE ,ROHO ZIRARUSHYE ZIKENEYE ABAKOZI B'IMANA BATARUNGURUKA MU CYIBO,AHUBWO BARUNGURUKA MU MWUKA BAFITE AUTHORITY YO GUTEGEKA NO GUHA AMABWIRIZA IYO MYUKA KUREKURA ABANTU B'IMANA BAKAVA MURI ZA GEREZA.

DAWIDI WE YAGIYE MU MWUKA ARABIBONA ARASENGA NGO:

Zaburi 142: 8: haravuga ngo:

MANA Kura umutima wanjye munzu y’imbohe”😰😰😰🙏🙏

BIBILIYA Y'ICYONGEREZA YO IRAVUGA NGO:

Bring me out of prison, so that I can thank you”

IMANA IKENEYE KO ABANTU BAYO BAVA MU MIKINO ITORERO NTABWO AR'ISOKO.

KUBAHA IMANA N'IBYO IDUTEGEKA ,GUSENGA UBUDASIBA NO KWIGA CYANE IJAMBO RY'IMANA NIBYO BIZADUKURA MU KUBA ABANTU BASANZWE TUKAJYA MUYINDI DIMENSION SPIRITUEL.

REKA TURUHUKE UBUTAHA TUZAGANIRA KU MBARAGA Z'IMITONGERO.

Tugiye kuganira amagambo y'abantu bakuze mu by'umwuka,Uyu munsi ndagira ngo tuganire ku RUHUMBI.Ngira ngo mwese uruhimbi...
30/03/2023

Tugiye kuganira amagambo y'abantu bakuze mu by'umwuka,
Uyu munsi ndagira ngo tuganire ku RUHUMBI.
Ngira ngo mwese uruhimbi muraruzi keretse ku muntu utaragera mu rusengero.
ibibazo ducamo bitugoye byose ntibiba bisanzwe,
har'ibibazo by'ibikorano,abantu bafite umubiri bakiyambaza ibiremwa by'umwijima bitagaragara n'aya maso asanzwe bakakuremera ishyano,
ese waruzi ko har'indwara zicurirwa mu ruganda rwo mw'isi y"umwijima? zikinjizwa mu mibiri y'abantu mu buryo buri spirituel? Wajya kwa muganga bakayibona koko? waruziko umwanzi wawe ajya ku mupfumu cyangwa umurozi runaka i bunaka bagatamba ibitambo,umupfumu agahamagaza dayimoni runaka bakayibagira itungo ikanywa amaraso cyangwa ikindi gitambo, barangiza bakayisaba bakayibwira ngo: jya mu mubiri wa kanaka nugeramo wihindure cancer? Wihindure diabete?, wihindure indwara y'umwijima abyimbe inda bavuge ko arwaye urushwima kugeza apfuye? genda umuteze impanuka? genda umuteze ibizazane ajye muri Gereza arangiriremo?ibyo bintu bigategurwa neza cyane bigafata n'igihe satani ni planner.

Urugero:

Ukumva ngo kanaka yarwanye n'umugore ,barafunze agiye gereza,aragarutse ukumva ngo agize ibindi bibazo, asubiye gereza,amazemo igihe ukumva ngo yanyoye ibintu yikoreye ubwe ngo yitabye Imana ,abantu benshi bagenda gurya,abatari mu mwuka badafite ubumenyi kw'isi y'umwijima bo babona urupfu gusa, ariko ibibazo bimaze imyaka biganisha kuri rwa rupfu ntabyo babona,n'ibindi nkibyo nusubiza ubwenge inyuma nawe har'ingero nyinshi waduha . Indwara n'ibindi byica abantu bakenyutse,ibintu byose ubona bitegurirwa mw'isi y'umwuka, abana ba yobu bo biyumvamo esprit ibabwira ngo mutegure ibirori kandi bibere mu nzu kugira ngo Zanzu zibagwire bapfe byari byapanzwe mw'isi y'ibiremwa bitagaragara,twabivuzeho mw'isoma ry'ubushize.

ntamwanya duha Imana tuzakura he amakuru y'ibiri kudutegurirwa? Satani azi gukora plan z'urugamba,ahora ahindura strategies ,nawe ugomba guhora imbere y'Imana, ubutasi bwawe mu by'umwuka bukaguka ijambo ry'Imana ukarimira kuko niyo ntwaro izagufasha mukurwanya umwanzi na bibiliya ntayo dusoma, yesu ari mu butayu yatsindishije satani ijambo rivuga riti: (HANDITSE NGO)

KUBARA 22:39 Balāmu ajyana na Balaki, bajya i Kiriyatihusoti.
40 Balaki atamba ibitambo by'inka n'iby'intama, acira Balāmu na ba batware bari kumwe na we.

Balamu yubatse uruhimbi rukorerwaho imihango iri spirituel igamije kuzana umuvumo mu bisiraheli, baga fallinga muri buri kintu,muri business ,mu kazi ukora,mu rugo rwawe n'ibindi, ku gicaniro cyubatswe na balamu na balaki hakoreweho imihango igamije kurangiriza urugendo rwabisiraheli rukarangirira mu butayu, amahirwe yabo bari hejuru cyane mu mbaraga zo mu mwuka,

Gutsindwa k'umuntu mu buzima,gupfa,gupfusha,kumugara, kurwara har'igihe biva ku mihango y'umwijima yakozwe kubwe ahantu runaka ku ruhimbi runaka ibunaka

Abefeso 6:12

Kuko tudakīrana n'abafite amaraso n'umubiri, ahubwo dukīrana n'abatware n'abafite ubushobozi n'abategeka iyi si y'umwijima, n'imyuka mibi y'ahantu ho mu ijuru.

Itorero ry'Imana rigomba kugira ubumenyi bwagutse cyane ndetse kubibera mw'iyisi itagaragara,pawulo avuga turwana nayo, ibintu bidafite amaraso ntibigire umubiri ,kandi bifite ubushobozi, bitegeka iyisi hano niho ruzingiye.warwana n'umwanzi utazi ugatsinda urugamba? Ntuzi ibifaru afite,ntuzi umubare w'abasirikare afite nta n'amakuru ufite namba ku mitegurire niyo wasenga gute nta bumenyi kw'ijambo ry"Imana uzatsindwa, uzaba umeze nk'ukuteramakofi ufire ubumuga bwo kutareba,utera ibipfutsi mu kirere atabonauwo bari kurwana ,abisiraheli iyo batamenya ko kwicaza Mose kw'ibuye bakamufata amaboko ko ariho har'ibanga ryo gutsinda intambara barigushira.

Hoseya 4:6

6. “Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge. Ubwo uretse ubwenge, nanjye nzakureka we kumbera umutambyi.

Bibiliya y'ikinyarwanda ntibisobanura neza iravuga ubwenge kandi n'ubumenyi
Reba izindi bibles uko zibivuga:

FRANCAIS:

Osée 4:6

Mon peuple périt faute de connaissance; parce que tu as rejeté la connaissance, je te rejetterai de mon sacerdoce.

ENGLISH

Oseas 4:6

6 My people are destroyed for lack of knowledge:

Because thou hast rejected knowledge,

I will also reject thee, that thou shalt be no priest to me:

TUZAKOMEZA....

Niba haricyo ukuyemo please andika AMEN gusa muri comment tuzakomeze tuganira kubwenge bwo mw'ijuru nk'abasikare ba kristo tuzaganira ku mabanga Menshi yo mw'isi y'umwijima n'iburyo twatsinda urugamba.

Imana ibahe umugisha AMEN

Mwari kumwe na EVANGELIST NGOBOKA OTIS.

ISOMO RYA MBERE
28/03/2023

ISOMO RYA MBERE

NDANASUHUJE MW'IZINA RY'UMWAMI WACU YESU KRISTO

ISOMO RYA MBERE:

Yobu 1:1-13,

Yobu yar'umugabo w'ubashwe mu burasirazuba bwose bw'igihugu cya usi atunze atunganiwe anakora umurimo w'Imana
Yobu abana be bahoraga mu birori za anniversaires ,house party ,bride shower n'ibindi byinshi nk'abantu bari mu bihe byiza by'ubuzima bwabo, nyamara muyind'isi itagaragara isi y'umwuka isi y'ibiremwa bitagaragara har'ibiganiro byari biri Kuba bigamije gusenya bya byishimo,bwa butunzi cya cyubahiro rwa rukundo bari bafite,
reba nk'igitabo cya yobu 1:10 : haravuga ngo:

Ariko rambura ukuboko kwawe ukore ku byo atunze byose, na we azakwihakana ari imbere yawe.”( uwo ni satani amusaba)

ntiyarabizi na gato ko ari kugambanirwa mw'isi y'umwuka, uri kuririmba,urabwiriza,urikubaka amazu,uri kugura amamodoka meza,urakunzwe mu kazi niba wubatse mu rugo ibintu byose biragenda neza mbese ubuzima buri kugenda nkuko ubishaka,iyo tugeze mur"ibi bihe gusenga turabigabanya abandi ahubwo tukanabireka nyamara iki nicyo gihe cyo kwegera Imana cyane kurenza nuko wayegeraga uri mu bibazo,

ukamenya amakuru yibiri kugupangirwa mw'isi itagaragara ugomba kuzamura ubushobozi bwawe bwo kubonera amakuru ku gihe,
IMANA iyo uyegereye cyane amakuru yibibera mu mw'ijima uyabonera ku gihe, ahar'ikibazo kigiye kukuzira Imana ikaguha itsinzi kitarakugeraho,yobu n'abana be baratunguwe,nubwo Imana yamushumbushije ariko n'ibindi bishya si byabindi, yamuhaye abandi bana ariko si babandi, ibi bintu byateguwe igihe kirekire uyu muryango utabizi,ibibazo uri gucamo none bikomeye ni wowe Bitunguye ariko ababiteguye ntibibatunguye, wowe uraryama ugasinzira ariko har'isi itaryama nta joro n'amanywa bibayo satani agira plan z'igihe kirekire uyu munsi muri 2023 ashobora kuba ari kugutegurira insanganya izakubaho muri 2030 wowe uri mu birori urishimye ariko satani n'ingabo ze barikugusaba, erega buriya nubwo ar'Imana yabyemeye iyo yobu agira ubutasi bwo mu mwuka akamenya ibigiye kumubaho yari kubivuguruza nonese Imana ntiyabwiye Mose ngo igiye kurimbura abisiraheli bose Mose akabyanga? Akayibwira ngo go tekereza amahanga yumvise ngo wakuye abantu muri egiputa uza kubicira mu butayu? Imana igahindura gahunda,ugomba kubaka ubutasi bwo mu mwuka muri wowe ukagira ububasha bwo gusenya imigambi ya satani ikiri ku meza itarakugeraho kubigeraho ugomba Guha Imana igihe gihagije,ukayihora imbere Guterana,kuririmba,kubwiriza kwiyeza ntibihagije yobu yahoraga yeza abana be ariko ntibyababujije Gupfira rimwe bose ibyo mvuze ugomba kubyongeraho UBUTASI BWO MU MWUKA KUMENYA IBIHE N'IBIPANGWA kumenya gutata ibibera mw'isi itagaragara, pawulo yandikiye itorero rya tesalonike ati:

Abatesalonike 5:3

Ubwo bazaba bavuga bati “Ni amahoro nta kibi kiriho”, ni bwo kurimbuka kuzabatungura nk'uko ibise bitungura umugore utwite, kandi ntibazabasha kubikira na hato.

Abanyarwanda ba kera baravugaga ngo umwami uraguza yatsinze uwirirwa abuguza, twe abari muri kristo ntituraguza dufite umwuka wera aduha amakuru ku gihe dusenga Imana ikadufungura amaso tukamenya ibihishwe. Igihugu kidafite ubutasi bukomeye ntikiramba..

DUSENGE UBUDASIBA.

AMEN.

NDANASUHUJE MW'IZINA RY'UMWAMI WACU YESU KRISTO ISOMO RYA MBERE: Yobu 1:1-13,Yobu yar'umugabo w'ubashwe mu burasirazuba ...

Address

Kigali

Telephone

+250786006884

Website

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Iyerekwa ry'IKANYARIRA posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Business

Send a message to Iyerekwa ry'IKANYARIRA:

Videos

Share

Category