Deutch in hands of God

Deutch in hands of God your words can change the world! open your mouth and speak with your mind!

20/08/2021

Hano tugiye kukubwira bimwe mu bisobanuro by’inzozi abantu bakunze kurota:

1. Kurota ukora impanuka.

Iyo urose ukora mpanuka( cyane cyane iy’imodoka) ibyo bigaragaza ko hari ikintu gishobora kubangamira cyangwa guhagarika burundu ibikorwa byawe. Singombwa rero kugira ubwoba ngo uhagarike ingendo ngaho ngo uri gutinya impanuka. Ni ngombwa ahubwo ko usuzuma imishinga yawe ukareba niba ntagishobora kuyihungabanya.

2. Kurota uri kubyara.

Kubyara mu ndoto bifite igisobanuro cyiza. Bigaragaza ko hari ikintu gishya ushaka gushyira ahagaragara. Singombwa ko byanze bikunze bigomba kubyara umwana bishobora no kuba igikorwa gishya ushaka kubona cyatunganye cyangwa ijambo rikuri ku mutima ushaka kuzabwira umuntu. N’iyo waba warose ubyara ikintu kidafite ishusho nyayo y’umuntu cyangwa warose ko utwite byose bisobanura kimwe. Akenshi kubyara bisonurako hari amasezerano yawe agiye gusohora ni kimwe no kurota inkoko ituraga imishwi.

3. Kurota uzengurutswe n’abantu benshi.

Ibi bisobanurwa hakurikije ubu*ima bwa buri munsi bwa nyir’ ukurota. Niba watewe ubwoba n’ubwo bwinshi bw’abantu ugomba gutekereza ku bugwari ugira haba mu mibanire yawe n’abandi cyangwa bwo gutinya gucibwa urubanza igihe waba ufatiwe mu makosa. Nanone kandi bisobanura ko hari impano ufite ariko utajya ukoresha ngo u*ibyaze umusaruro ukaba ukwiye kuzamburwa. Igihe ubashije kwihagararaho muri icyo gikundi bigaragaza ingano y’ibyishimo uterwa no kugera kucyo wari wiyemeje. Kurota uzengurutswe n’inyamaswa bigira igisobanuro bitewe n’zo nyamaswa izo arizo. Iyo ari inka uba ugiye guhura n’ibibazo byinshi, iyo ari imbeba uba ugiye guhura n’inyatsi, iyo ari inshishi n’amasazi uba ufite ibintu biri kuguhiga bishaga kukugirira nabi.

4. Kurota uvuza induru ijwi ntirigende.

Gusobanura izi nzozi bisaba kureba ubu*ima bwawe mu minsi yashize akenshi umuntu akunze kurota ari mu mahina yatabaza ntihagire uwumva. Ugomba kureba niba mu minsi yashize ntaho wahuye n’ikibazo utari ufite ubushobozi bwo gukemura. Hari n’igihe biba byarabaye mu bwana ukongera kubyibuka ukuze.

5. Kurota wikubita hasi uturutse hejuru.

Ibyo bishobora gusobanura ko utinya kugira igihombo mu mishinga yawe. Niba warigeze kugira ikibazo ntihagire ukurengera izo nzozi zishobora kukugaragariza ubwoba bwo kumva ko ntawe ukwitayeho. Nanone bisobanura kugwa no kunamuka hamwe no gutsindwa n’ibigeragezo, ni kimwe no kurota ugwa mu mwobo. Kurota uva hasi ukazamuka hejuru uguruka akenshi bisobanura kwaguka mu buryo bw’umwuka no gukura kw’impano. Kurota wurira igiti cyangwa uzamuka escalier bisobanura kuzamuka mu ntera.

6.Kurota urupfu.

Ibyo biba kuri benshi. Kurota wapfuye cyangwa ugiye gupfa ntibisobanura ko ugiye gupfa, ahubwo bivuga imihindagurikire y’ibintu cyangwa iherezo ry’ikintu runaka kizatumahabaho itangira ry’ikindi. Urupfu rero rusobanura iherezo ry’igikorwa cyakorwa ko ari igihe cyo guhindura hagakorwa ibindi. Iyo urose undi muntu apfa bisobanura ko uwo muntu arimo gucika intege akaba agiye kugwa.

7. Kurota wambaye ubusa.

Kuba wambaye ubusa bisobanura ko ushobora kuba wumva utarinzwe mu mibereho yawe. Bishobora ariko na none kuba ikimenyetso cyo kwisanzura ku bantu bose ndetse no kwigirira ikizere. Birumvikana ko bishobora kugira igisobanuro cyiza cyangwa kibi kuko bishobora no kwerekanako uri biri hanze ntabanga ugira. Nanone kandi bisobanura ko nta gukiranuka ugira ko ufite ibintu byinshi bigutandukanya n’Imana.

8. Kurota warohamye.

Cyane cyane umuntu arota atyo iyo afite ibibazo bizamugora kubyikuramo. Icyo gihe rero uba ufite ubwoba bw’uko ushobora kunanirwa n’ako kazi kagutegereje. Nanone bisobanura kuzabiranywa n’ibigeragezo ukarengerwa n’isayo agahinda gasaze. Kurotera umuntu ari mu mazi yatobamye asa nabi nabyo bivuga ko hari ibyaha ari kwivurugutamo.

9. Kurota ukuka amenyo yose.

Ubundi amenyo ni ikimenyetso cy’ubuhangange n’inyota yo gushaka gutunga. Gukuka amenyo mu ndoto ni ubwoba bwo gutinya kuva ku buyobozi bw’ikintu runaka wari ukomeyemo.

10. Kurota ushyikirizwa ubutumwa.

Gushyikirizwa ubutumwa utiteguye bishobora kugushimisha ,kugutenguha cyangwa kugukomeretsa. Urugero rwa hafi ni urwo gutekereza ibisubizo by’ibizamini bishobora kandi gusobanura ko hari umuntu uhora wifuza kubona udaherutse.

11. Kurota wabonye amafaranga.

Kurota amafaranga bisobanura ko urota amafaranga aba afite ubukire mu mutima we aba ashaka kuzashyira ahagaragara. Izo nzozi kandi zigaragaza uko ateye ,ibyo akunda n’ubushake bwo kubishyira ahagaragara kugira ngo amenywe.

12. Kurota ubukwe.

Kurota ubukwe bigira ibisobanuro byinshi bitewe n’uburyo ubirosemo hamwe n’uwo ubiroteye ariko akenshi bisobanura urupfu. Iyo urose umuntu w’umugabo yakoze ubukwe yambaye ikanzu y’abageni biba ari urupfu. Iyo urose abantu basezerana bishobora gusobanura gushinga urugo cyangwa bigasobanura kubona agakiza cyangwa kongera kwivugurura mu gakiza bagasubira uko bahamagawe cyangwa se uko basezeranye n’Imana.

13. Kurota uri ku igare.

Kurota uri ku igare bishobora gusobanura urupfu kurota uri mu modoka cyangwa kuri moto bigasobanura kwihuta mu iterambere cyangwa se bigasobanura urugendo rw’ivugabutumwa byose biterwa n’ibyabanje ndetse n’ibyakuriye muri izo nzozi.

14. Kurota urya.

Kurota urya bigira ibisobanuro byinshi bitewe n’ibyo warose urya. Iyo warose urya ibintu bikomeye nk’imyumbati n’amateke cyangwa bishariye nk’umuravumba uba ugiye guhura n’ibibazo bikakaye iyo warose urya cyangwa unywa ibintu biryoheye uba ugiye guhura n’ibintu byiza.

20/08/2021

1, kurota uri kubyara: iki n'ikimenyetso kiza cyerekanako ibyifuzo byawe bizagenda neza.
2, umuntu urota umugorewe ari kubyara; bivuzeko mumuryango wanyu mushobora kuba mugiye guhura n'ikintu gishya kdi mutari mwiteguye.
3, umugore urota ari kubise agiye kubyara umwana w'umuhungu: byerekanako azabaho ubu*ima bwiza cyane
4, kurota wabyaye umwana mwiza cyane w'umukobwa: bivuzeko umwaka wae uzagenda neza kdi ko uzabona ubufasha bukomeye bwaba ubw'amafranga cg ibindi bintu byose ukeneye.
5, kurota uri kubyara arko wabanje kugira uburibwe buhambaye; bivuzeko ikintu uri gushaka kugeraho muburyo bworoshye kizabanza kukugora cyane kdi kikurushye arko nyuma uzabashya kukigeraho.
6, umugore urota yabyaye abana 2 b'impanga: bivuzeko ibyo witeguye ko bizagenda neza bizagenda neza cyane mbese ibyishimo byawe bizikuba2
7, umugore urota umwana we yapfuye: bivuzeko ugiye guhura n'ibibazo bikomeye cyane mubu*ima bwae.
8, kurota undi muntu runaka yabyaye;biba bisobanuye kimwe nkaho ari woe wabyae➡ bivuze intangiriro nshya y'ubu*ima kdiko ibyo witeze uzabigeraho.
9, kurota ubona ababyeyi benshi babyaye: biba bivuzeko muminsi iri imbere ugiye kuzahura n'abantu beza mubu*ima bwawe bakubere inshuti utari warigeze ubonaho narimwe my bu*ima bwawe,
10, kurota inshuti yae yabyaye umwana w'umuhungu; bivuzeko uwomuntu azagira ubu*ima bwisanzuye kdi muzakomeza kuba inshuti
11, umucuru*i urota abandi bantu babyaye cg ariwe wabyaye: bivuzeko my bucuru*i bwiwe bizagenda neza cyn ntakibazo.
ll,inzozi zerekeye :
🚼
__________
12, kurota ubona umwana mwiza aseka kdi yishime; bisobanuyeko ugiye guhura n'ibintu byiza cyane mubu*ima kdi ugatera imbere.
13, kurota ubona umwana ufite ubumuga; ugiye guhura n'ibibazo bikomeye muminsi irimbere.
14, kurota uteruye umwana w'umuhungu, bisobanuyeko inshingano zose ufite muminsi irimbere uzazigeraho ntangorane nazimwe.
15, kurota uteruye umwana w'umukobwa; ikintu wifuzagako bagufasha humura bazagufasha kdi bizagenda neza cyane.
16, kurota ubona abana benshi mwishimanye muri ahantu runaka: mumisi irimbere ugiye guhura n'imigisha myinshi cyn kdi byose bizagenda neza.
17, kurota uri gukina n'abana; biba bisobanuyeko imipango(plans) yawe yose izagenda neza.
18, kurota wifuza kugirira nabi umwana cg abana benshi : ibi bisobanuye amahirwe make mubu*ima bwae kdi ko ibyo witaga amabanga byose bigiye kujya hanze maze rubanda Bose bamenye ibyawe.
19, kuba uri umunyeshuri ukarota uri gukina n'abana : bisobanuyeko kwishuri uzabana neza kdi amasomo yae azagenda neza cyane.
20, kurota umwana wae ahura n'ibibazo bikomeye( nk'uburwayi, impanuka cg ikindi kiza) bisobanuyeko ugiye guhura n'amagambo akomeye y'abantu kdi ayo magambo azahungabanya byinshi mubu*ima bwawe, ugiye guhura n'ibihe bibi cyane bityo rero icyaba cyiza n'ukubyitegura ukaba unashaka uko wazahangana n'ibyo bibazo
21, kurota umwana wae arimo kugusuzugura cg ari kukubwira nabi; bisobanuyeko uwo mwana agiyeguhura n'ibiazo bikomeye cyane.
22, kurota ubona umwana hanyuma ugahita umubura: bisobanuyeko ugiye guhura n'ibibazo kdi ntabushobozi ufite bwo guhangana nabyo.
23, kurota ubona umwana w'uruhinja abyuka agahagarara cg agatangira kugenda: biba bisobanuyeko hari ahantu hashya ugiye kujya (haba mukazi, mubutumwa cg x ahandi...) kdi aho Bantu ukazafatwa neza cyane.
24, kurota umwana yapfuye: bisobanuyeko ibyaguteraga ubwoba ndetse n'ibyaguhangayikishaga bigiye kuva munzira.
25, kurota ubona umwana ufite ubumuga bw'imbavu kdi bukabije cg afite ibice byo mumaso bitzuuye:
bisobanurako hari ibintu bikomeye cyane bigiye kuba mubu*ima bwawe ( nko gupfusha umuntu cg x ukabura ikindi kintu cy'ingenzi kdi gifite agaciro kanini kuri woe)
26, kurota wahindutse umwana urimo kurira cyane: bisobanuyeko ugiye kuzahura n'ukuri kdi ko bizakugora cyane kukwakira, gusa ahaho nukuvugango iyo warusanzwe uri mubibazo, biba bivuzeko bigiye gukemuka ukava mugahinda warumazemo iminsi.
27, kurota uri kubona umwana ari kurira cyane ameze nabi noneho wagerageza kumuhoza akanga guceceka: byerekanako urushye kdi uremerewe mumutima wawe kdi ukaba ugiye guhura n'ibibazo biremereye kdi ko ntanubushobozi ufite buhagije bwo guhangana nabyo cg x kubikemura.
28, kurota ubona impanuka yabaye wajya kureba ugasanga n'abana bari barimo: ibi bisobanuyeko ugiye kubona imigisha ariko ivuye mubibazo bikomeye bizaba byavutse.
29, kurota ubona umwana arimo gushya cg ahura n'ikindi kibazo ariko ntubashye kumutabara: itegure ibibazo bitoroshye yewe nugerageza no kubirwanya ntibizakunda uzagera aho wiyakire nyuma uzatangire ubu*ima bushya.
30, kurota ubona umwana akwita mama cg papa nyamara woe wamureba ugasanga ntawe u*i kdi we bigaragarako aku*i; ibi byerekanako rubanda bagiye kuzakwishyiramo wagerageza kubisobanuraho bikanaba iby'ubusa bikarangira batakumvishe.
31, kurota umuntu arimo gukomanga wajya kureba ugasanga n'umwana akinjira akwishimiye cyane; byo bisobanuyeko hari amahirwe akomeye agiye kuza agusanga woe kora neza ibyo ugomba ago mahirwe arahari.

12/07/2021

Job Description The Development Bank of Rwanda is Rwanda’s only National Development Bank mandated to support Rwanda’s development goals. Over the last years, the bank has undergone substantial re-organization aimed at positioning it as an “innovative and sustainable provider of development fi...

10/07/2021

About One Acre Fund Founded in 2006, One Acre Fund supplies 1 million smallholder farmers with the agricultural services they need to make their farms vastly more productive. Our 8,000+ team is dra…

30/06/2021
26/06/2021

Marketing and Commuinications Manager University of Global Health Equity (UGHE) Kigali, Rwanda Marketing & Communications Manager University of Global Health Equity is on a mission to radicall…

24/06/2021

2 Positions at BBOXX Capital Rwanda: (Deadline 7 July 2021) Marketing Communications Manager at BBOXX Capital Rwanda: (Deadline 7 July 2021) Reports to: Head of Brand and Communications Location: A…

Address

Kigali

Telephone

0788628778

Website

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Deutch in hands of God posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Business

Send a message to Deutch in hands of God:

Videos

Share

Category

Greeting!!!

hey my friends



You may also like