22/11/2023
Umugore wa Twahirwa Séraphin uburana ibyaha bya jenoside n’iby’intambara mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi, yateje umwiryane kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2023.
Uyu mugore w’imyaka 53 y’amavuko yahawe umwanya ngo atange ubuhamya. Yabanje gusobanurira imbere y’abacamanza isano afitanye na Twahirwa, ati: "Twahirwa Séraphin ni umugabo wanjye, twashakanye byemewe n’amategeko, dufitanye n’abana."
Yasobanuye ko amaze igihe kinini atabana na Twahirwa kandi ko baheruka kuvugana ku murongo wa telefone kera ku buryo atakwibuka imyaka ishize. Mu bana batatu babyaranye ngo abana n’umwe, abandi ntabwo azi aho baherereye.
Ubwo Perezidante w’urukiko yamubazaga amakuru arambuye ku ibura ry’abana be babiri, yavuze ko yayatangira mu muhezo. Ati: "Ibyo bibazo byerekeranye n’abana banjye sinshaka kubisubiza. Nakwifuza ko bibera mu mwihererero."
Uyu mutangabuhamya wari mu bwoko bw’Abatutsi yabajijwe uko yahuye na Twahirwa, asubiza ati: "Nabaga kwa mukuru wanjye i Kigali, turahura, turakundana, twemeranya kubana, tujyana iwacu. Kugeza aho ngaho nta bindi ndi buvuge. Ibindi ndabivugira mu muhezo."
Perezidante w’urukiko yumvise bwangu icyifuzo cy’umugore wa Twahirwa, ashyira iburanisha mu muhezo, abanyamakuru barukurikira, abaregera indishyi n’abandi badafite aho bahurira n’urubanza barasohoka.
Nyuma y’igihe gikabakaba amasaha abiri, abari basohowe basubiye mu rukiko, basanga umugore wa Twahirwa arira, yongera gusaba ko ku bw’impamvu z’umutekano we ndetse n’isano afitanye n’uregwa, urubanza rwakomereza mu muhezo. Ati: "Aba bantu bari hano dukomoka mu gihugu kimwe kandi bamwe dufitanye amasano."
Uruhande rwunganira abaregera indishyi rwanze ko iburanisha rikomereza mu muhezo, rusobanura ko rwavumbuye amakuru y’uko Twahirwa yahamagaye uyu mugore kenshi, amushyiraho igitutu ngo azabeshye abakora iperereza ku byaha akurikiranweho. Rwahamije ko bombi bavuganye kuri telefone no kuri WhatsApp inshuro 1057, kandi ngo hari ubwo bavuganaga kuri telefone iminota irenga 30, hari n’aho ngo yamubujije guhishurira inzego z’ubutabera ko bavugana.
Ibyo abunganira abaregera indishyi bavuze byababaje Me Vincent Lurquin wunganira Twahirwa na Me Jean Flamme wunganira Basabose Pierre na we uburanira muri uru rubanza. Me Flamme yabwiye Perezidante w’urukiko ko atari bwemere ko uyu mutangabuhamya akomeza kuvugwaho aya magambo, impande zombi zitangira gutongana, iburanisha riganzwa n’akavuyo.
Perezidante w’urukiko yasabye Me Flamme gutuza, amubwira ko ijambo ari iry’abunganira abaregera indishyi, mu gihe bari bakomeje kuvuga, uyu munyamategeko wa Basabose yabarogoye, agira ati: "Sinemera ko uwo duhanganye avuga ibintu bidatuma dukomeza." Byabaye ngombwa ko iburanisha risubikwa.
Nyuma y’iminota ibarirwa muri 30, iburanisha ryasubukuwe, Perezidante aha umwanya uruhande rwunganira abaregera indishyi ngo rukomeze rusobanure iby’iri tumanaho rya Twahirwa n’umugore we, rusobanura ko ryabayeho tariki ya 25 Ugushyingo 2019, uregwa asaba umugore kumuha nimero za telefone z’abamukoraho iperereza, amuha iy’umwe muri bo.
Uru ruhande rushingiye ku iperereza ryakozwe mu 2020, rwavuze kandi ko tariki ya 6 Ukuboza 2019, Twahirwa yongeye guhamagara umugore we, amusaba kujya ku ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, HCR, akaribwira ko hari abantu bamuhamagara, bashobora kumugirira nabi n’abana be.
Abunganira abaregera indishyi bagaragarije urukiko ko hari impungenge ko Twahirwa yaba yarateye ubwoba umugore we ku buryo byagira ingaruka ku buhamya yatanga, baboneraho gusaba urukiko kureba muri telefone y’uregwa kugira rumenye niba mbere y’uko aza gutanga ubuhamya kuri uyu wa 22 Ugushyingo, batabanje kuvugana.
Uyu mutangabuhamya yahise abwira Perezidante w’urukiko ko yamuha ikiruhuko kubera ko atameze neza, abashinzwe kurinda abatangabuhamya bamutwara bamurandase. Me Flamme abibonye, yahise agira ati: "Ibiri kubera hano birakomeye cyane kandi byakemuka neza. Mwibaze igihe amaze yicaye hano, yashaka kujya ku bwiherero abapolisi bakamuherekeza kandi yaje gutanga ubuhamya ku byo umugabo we aregwa."
Urukiko rwahaye umugore wa Twahirwa ikiruhuko cy’iminota 30 kugira ngo yitabweho, agaruke atange ubuhamya ameze neza. Ubwo yagarukaga akerewe, Me Lurquin yamusabiye ikindi kiruhuko, akazasubira mu rukiko kuri uyu wa 23 Ugushyingo, kandi ko akarindwa kuba yahungabanywa n’abatangabuhamya bagenzi be baturutse mu Rwanda. Me Flamme yongeye gusaba ko ubuhamya bwe bwazumvwa mu muhezo.
Urukiko rwafashe umwanzuro wo gusubika urubanza nk’uko Me Lurquin yabisabye, rurwimurira kuri uyu wa 23 Ugushyingo. Hazakomeza kumvwa ubuhamya bw’umugore wa Twahirwa ariko ntirwamenyesheje abitabiriye niba buzakomeza kumvwa mu muhezo cyangwa mu ruhame.
Musaza w’uyu mugore (wo kwa se wabo) aherutse gutanga ubuhamya muri uru rubanza tariki ya 15 Ugushyingo 2023, asobanura ko we (uyu mugore) na Twahirwa batabanye neza kuko mbere y’uko basezerana imbere y’amategeko, ‘yamuteruye’ akiri umwana, kandi ngo mbere no mu gihe cya jenoside yasambanyirizaga Abatutsi mu rugo rwabo. Ibi na we ubwe yigeze kubivugira mu ibazwa.
Yagize ati: "Yambwiye ko nyuma yo kubana na Twahirwa, batabanaga neza, ko hari abakobwa yajyaga azana mu rugo, akabafata ku ngufu abireba. Yarabimbwiye, akambwira na menace ahura na zo kuko hari abo mu muryango we bagiye mu Nkotanyi."
Me Lurquin yahishuye ko mu byo uyu mugore yavugiye mu muhezo kuri uyu wa 22 Ugushyingo ari uko ngo "Twahirwa atigeze amuterura" cyangwa amugire umugore ku ngufu. Ati: "Ibi rero bihabanye rero n’ibyo yavugaga ubwo yabazwaga mbere."
Twahirwa yabaye Perezida w’Interahamwe muri segiteri Karambo (ubu ni mu Gatenga). Ubushinjacyaha buvuga ko yatanze amabwiriza yo kwica, gusahura no gukorera urugomo Abatutsi muri Kigali. Ibyaha aregwa ntabyemera.