Ev JeandeDieu

Ev JeandeDieu Ivugabutumwa
(1)

01/10/2022

Ukuri mw'iyoboka
Igice 17

UKO YONA YASHUSHANYAGA KRISTO

Imana yabwiye Yona mwene Amitayi it: jya i Nineve ubaburire bihane. Yona abyumvise atega ubwato ngo ahungire itarushishi.

Imana yohereza umuyaga mwinshi mu nyanja Wenda kumena ubwato, abantu baburimo baterwa n'ubwoba, bakoze ubufindo bamenya ko Ari Yona ubateje ibyago.

Nuko baterura Yona bamujugunya mu nyanja, Imana itegeka urufi runini ruramumira. Nuko Yona amara iminsi itatu Munda y'urufi.

Maze Yona asengera Imana Munda y'urufi, maze Imana itegeka urufi rumuruka I musozi. Nuko yona ajya I Nineve arababurira, barihana ntibarimbuka. Yona igice1 icya 2 nicya 3

Iminsi itatu Yona yamaze Munda y'urufi, yashushanyaga iminsi itatu kristo azamara ikuzimu. Kd Nkuko kuba munda y'urufi byatumye arokora ab'nineve Niko na kristo yamaze gatatu ikuzimu akarokora abantu.

Yona yashushanyaga Kristo Kd Imana yabikoreye kugira ngo abantu bahishurirwe ko igiye gutanga Kristo ngo abakize.

Yona mu isengesho yagaragaje ko yari munda y'ikuzimu, amazi yatwikiriye ubugingo bwe , arko Imana ikamukurira ubugingo muri rwa rwobo, asoza avuga ngo agakiza gaturuka ku Mana.

Yesu nawe arabihamya ruka 11.30 ngo Nkuko yona yabereye ab'i Nineve ikimenyetso Niko n'umwana w'umuntu azakibera abikigihe. Ruka11.32 ngo Kandi dore uruta Yona Ari hano.

23/09/2022

Ukuri mw'iyoboka Mana
Igice 16

MANU AB'ISRAHELI BARIRIYE MU BUTAYU YASHUSHANYAGA KRISTO.

Ab'israheli baturuka muri Erimu bagera mu butayu bw'isini, buri hagati ya Erimu na sinayi, nuko batangira kwivovotera Mose kubera inzara.

Mose atakiye Imana imubwira ko igiye kubavubira ibyokurya biturutse mw'Ijuru. Nuko nimugoroba inturumbutsi ziraza zigwa mu ngando z'amahema zirahazimagiza.

mu gitondo ikime kiraza kiratonda, ikime gishize mu butayu hasi haboneka utuntu dusa n'ikime kivuze.

Ab'israheli babibonye bayoberwa iby'aribyo. Mose arababwira ati; ibyo n'ibyokurya Imana ibahaye, ngo murye. Nuko ab'israheli babyita Manu.

Nuko ab'israheli batungwa na Manu imyaka mirongo one, kugera ubwo bagereye ku rugabano rw'i kanani. Kuva16.1-35

Uko Manu yaturutse mw'ijuru Niko na kristo yaje aturuka mw'ijuru. Kd uko abariye Manu bakize inzara Niko n'abakiriye Kristo bakize urupfu.

Manu yashushanyaga Kristo, Kd icyatumye Imana iyibamanurira yagira ngo abantu bahishurirwe ko Imana igiye kumanura Kristo ngo abacungure.

Ab'israheli bagaragaje ko batamenya icyo manu yasobanuraga, ubwo batangiye kubwira Yesu iby'ukuntu basekuruza babo bariraga Manu mu butayu.

Nuko Yesu atangira kubasobanurira . Yohana6.32-35 arababwira ati n'ukuri n'ukuri ndababwira Yuko Mose atariwe wabahaye umutsima uvuye mw'Ijuru, ahubwo ni Data ubaha umutsima w'ukuri uvuye mw'Ijuru.

Kuko umutsima w'imana ar'umanuka uva mw'Ijuru, ugaha abari mw'isi Ubugingo.

31/07/2022

Ubumana bwa kristo ntibwigeze bumubuza gupfa rubi ku musaraba. Hallelujah

01/07/2022

Ukuri mw'iyoboka Mana
Igice: 15

INZOKA MOSE YAMANITSE MU BUTAYU YASHUSHANYAGA YESU KRISTO.

Ab'israheli bamaze gutsinda umwami w'aradi war'utuye I negebu, bahaguruka k'umusozi hori baca mu nzira ijya ku nyanja itukura, ngo bakikire igihugu cya Edomu.

Imitima yabo icogozwa cyane n'urwo rugendo, abantu bavuga Imana na Mose nabi. Bituma Imana yohereza mu bantu inzoka z'ubusabwe butwika zirabarya, hapfa beshi.

Abantu bagira ubwoba batakira mose bati twavuze Imana nabi none dusabire idukize. Imana ibwira mose iti: cura inzoka mu muringa, uyimanike ku giti nk'ibendera, uwariwe n'inzoka nayireba arakira. Nuko Mose Acura inzoka mu muringa, uyirebye wese agakira.
Kubara21.1-9

Impamvu Imana yabikoze gutya, yagira ngo abantu bahishurirwe ko igiye gutanga Yesu Kristo ngo ababazwe, kugira ngo uzamwizera wese, azarokoke urupfu rw'iteka ryose.

Ziriya nzoka z'ubusabwe zariye ab'israheli, zashushanyaga ya nzoka yashutse Eva (satani) bigatuma Adamu akora icyaha, bikazanira abantu Bose urupfu no kurimbuka. Abaroma5.15-18

Naho iriya nzoka Mose yamanitse ku giti uyitegereje agakira, yashushanyaga Yesu Kristo warugiye kuzamanikwa ku musaraba, kugira ngo abantu Bose bazahabwe ubugingo. Yohana3.16 na yohana12.32

Yesu yabivuzeho ubwo yavuganaga na Nikodemu, ngo nkuko mose yamanitse inzoka mu butayu, Niko umwana w'umuntu akwiye kumanikwa, kugira ngo umwizera wese ahabwe ubugingo buhoraho. Yohana3.14-15

Nawe niba ushaka gukira urupfu rw'iteka ryose, icy'usabwa n'ukumenya Kristo ukamwizera. Yohana6.40 n'abaroma10.10

Wifuza kumenya byinshi kuri Kristo, twandikire cg uduhamagare kuri adresse usanga kuri uru rubuga.

25/03/2022

Ukuri mw'iyoboka Mana.
Igice 14

IBY'IMANA YAHOZE ISHAKA GUHISHURIRA ABRAHAMU.

Abrahamu yumviye Imana, ahaguruka iharani atazi iyo ajya aragenda agera i kanani ahitwa I shekemu.

Imara iramubonekera iramubwira iti; urubyaro rwawe nzaruha iki gihugu.

Urubyaro rwavurwaga hano, n'abizera. Naho igihugu Imana yavugaga, n'isi nshya.

Kd Abrahamu amaze gutandukana na roti, Imana yongera kubimusubiriramo.

Umutambyi merisedeki waje gusanganira Abrahamu Ubwo yavaga kugaruza iminyago, yashushanyaga ubutambyi bwa kristo.

Abrahamu nyuma yo kugaruza iminyago, Imana yongera kumugenderera mw'iyerekwa, iramubwira iti; urubyaro rwawe ruzangana n'inyenyeri.

Aha nabwo urubyaro rwavurwaga, n'abizera(itorero)

Umwana Abrahamu yabyaranye na hagari ariwe ishimayeri, yashushanyaga urubyaro rw'umubiri, arko uwo yabyaranye na sarayi, ariwe isaka yashushanyaga urubyaro rw'umwuka.(abizera cg itorero)

Abrahamu kujya gutamba isaka byashushanyaga kurimbuka kw'abantu, Iriiya ntama yashushanyaga kristo uzatangwa mu kimbo cy'abantu.

Abrahamu yagaragaje kwizera Imana mubyo yamubwiye byose nibyo yakoze, nicyo cyatumye Imana imubaraho gukiranuka.

Isaka abyara esawu na yakobo arko bar'abana batandukanye.
Esawa yashushanyaga urubyaro rw'umubiri arko yakobo yashushanyaga abana b'umwuka(itorero cg abizera).

Nicyo cyatumye yakobo ari nawe wahinduwe islaheri, ndetse abari nawe ubyara abakomotseho imiryango cumi n'ibiri y'abaislaheri.

17/03/2022
17/03/2022

Ukuri mw'iyoboka Mana.
Igice 13

IMANA ITEGURA
AGAKIZA MU BANTU

Imana imaze gupanga neza uburyo izatanga kristo ngo acungure abantu, yararebye ibona nimara kumutanga akabacungura, batazamenya ubwinshi bw'ineza n'ubuntu yabagiriye.

Kubera ko ntibari bakamenya ko ar'abanyabyaha Kandi ko bagiye kurimbuka, kuko icyaha cyabaciragaho iryo teka cyakozwe n'adamu.

Ibi byatumye Imana ishyiraho ubwoko bw'aba islaheli, ibatandukanyiriza n'abandi kugira ngo, ibigishe ibyayo maze bagaragaze kumvira kwabo.

Imana yabikoze ibizi ko batazashobora kumvira ibyo izabategeka, kuko k'ubwo gukomoka kuri Adamu icyaha kibabamo Kd barakivukana.

ahubwo yagira ngo abantu Bose bamenye ko ar'abanyabyaha, Kandi ko bagiye kurimbukira mu muriro utazima, Kandi ko badashobora kwikiza.

Ibi byatumye uku gutanga kristo ihitamo kubigira ubwiru, ikajya ibibabwirira mu migani no mu buryo bwo kubashushanyiriza.

Imana Ibwira Abrahamu iti siga umuryango wawe ujye mu gihugu cy'i kanani.

iramusezeranya Iti: nzaguha umugisha. Bavandimwe umugisha Imana yabwiraga abrahamu n'ugukizwa urupfu rw'iteka ryose (agakiza)

nzaguhindura ubwoko bukomeye; Aha yashakaga kumubwira ko, ubwoko bw'abera buzakomoka mu muryango we(itorero)

Uzakuvuma nzamuvuma; hano yashakaga kumubwira ko, uzanga kwemera kristo, azarimbuka.

Nzaha umugisha abazakwifuriza umugisha; aha yashakaga kumubwira ko abazemera kristo bazabona ubugingo.

Muri wowe nimw'imiryango yose yo mw'isi izaherwa umugisha;
Aha yashakaga kumubwira ko kristo uzavukira mu bamukomokaho ariwe uza kiza abantu Bose urupfu rw'iteka ryose.

Ibyanditswe byagufasha kurushaho gusobanukirwa.
Ibyakozwe n'intumwa3.25-26
Abagaratiya3.13-14
Itangiriro12.1-4
Mariko4.11
Efeso3.9
Efeso5.32
Tito2.13

05/03/2022

Ukuri mw'iyoboka Mana.
Igice:12

IMANA IPANGA UBURYO
KRISTO AZAZA MW'ISI.

Icyaha Adamu yakoze cyatumye ikiremwa muntu cyose gicirwaho iteka ryokuzarimbukira mu muriro utazima, hamwe na satani.

Ibi byateye Imana agahinda Kenshi, bituma yiyemeza gutanga kristo wari umutoni wayo, ngw'apfe mukimbo cy'abantu Bose.

Uy'umwanzuro Imana yawufashe ntawe igishije inama, ndetse nta n'uyibisabye, ahubwo yabikoze kubw'urukundo n'impuhwe yagiriye ikiremwa muntu.

Imana imaze gufata uy'umwanzuro, itangira gupanga ukw'izamutanga.

Aha Imana yanzuye kw'izamutanga akagenda agatwitwa amezi cyenda n'umukobwa ukiri sugi.

hanyuma avuke ar'uruhinja, Akure, abeho ubuzima nk'ubwa bantu, ndetse nk'ubw'umuntu uri hasi y'abandi kugira ngo yisanishe nabo, abone uko azabacungura.

Imana Kandi yanzuye kw'abantu nibamara gucungurwa, izabaremera isi nshya ikuzuzamo ibyiza gusa, maze bakazayibamo iteka banezerewe.

27/02/2022

Ukuri mw'iyoboka Mana
Igice11

UKO KRISTO YARI MBERE YUKO AZA GUCUNGURA ABANTU.

Kristo amaze kuza mw'isi, abantu bari bazi kw'ari mwene Mariya na yosefu, batekerezaga uwariwe bagendeye kugisekuruza akomokamo ku mubiri.

Ibi byatumaga habaho impaka mugihe Yesu yabaga Arimo kugerageza kubibwira.

Arko uko igihe cyagiye gishira, abantu bagiye bahishurirwa ko atari ko biri.

Nibyo byabaye ku mutware w'abasirikare n'abantu bamurindaga bobonye ibibaye Yesu apfuye, baravuga bati kumbe koko uyu yar'umwana w'Imana. Matayo27.54

Pahuro nawe amaze guhamagarwa ahishurirwa uwo kristo ariwe, aravuga ngo twatekerezaga kristo dukurikije amasekuruza, n'ukuvuga Mariya na ba Dawidi.., ariko none
Ntitukimutekereza dutyo
2abakorinto5.16

Yesu cg Yezu (kristo) niwe kiremwa cya mbere Imana yahereyeho kurema.

Yamuremye mw'ishusho yayo imuha ubwiza, kamere, imbaraga n'ubwenge nk'ibyayo korosayi1.15

Uko Imana iri nuko kristo yar'ari, ntawabaga yabasha kubatandukanya, abafiripi2.6

Kristo yabanaga n'Imana, akayumvira, akaba ariwe uyikorera byose kuko ntakindi kiremwa cyari cyakabaho kd akabikora neza.

Iby'Imana yakoraga babikorega hamwe cyangwa ikabimuha ngo abikore, ndetse no mw'iremwa ry'ibindi biremwa bari kumwe.

Byatumye Imana imukunda cyane yibanira nawe mw'ijuru, akajya ahora hafi y'Imana, ikamurutisha ibyaremwe byose, yohana1.1-3.

Ubwo buryo Imana yamuremye nukuntu yabanaga nayo, nibyo byatumye Imana imwita Umwana wayo, kd nawe akayita se, yohana1.18

Aha niho tubonera URUKUNDO Imana yadukunze!
Uyu wari umutoni gutya ku Mana , niwe Imana Yatanze ngo aducungure urupfu rw'iteka ryose, yohana 3.16 na yohana11.50

abafiripi2.6uwo nubwo yari afite akamero k'Imana ntiyatekereje ko guhwana n'Imana ar'ikintu cyo kugundirwa.

18/02/2022

Ukuri mw'iyoboka Mana.
Igice 10

URUKUNDO IMANA YAKUNZE
UMUNTU RWAYITEYE KUMUROKORA.

Imana imaze guca iteka ry'uko satani n'abamwumviye bose bazashyirwa mu muriro utazima, yasanze abantu Bose bagomba kurimbukira mur'uwo muriro, bazira kuko bakomoka kuri Adamu.

Ibi byatumye yongera kugira agahinda Kenshi, arko kubwo kwera kwayo ntiyabasha kurimbura satani na Adam ngo isige abamukomokoho, Kandi Bose bafite kamere ya satani kubwo kuvuka kuri Adamu uri mu butware bwa satani kubwo ku mwumvira.

Imana yongera kwitegereza abantu Bose n'ukuntu yabaremye, ndetse n'ukuntu bari bari mw'ishusho yayo.

Yitegereza ubwinshi bwabo, n'umuriro bazajugunywamo, batazira icyo bakoze kuko bavuka Ari abanyabyaha bo kurimbuka, ahubwo bazira icyaha cya Adamu.

Aha urukundo Imana yakunze umuntu ikimurema rwarushijeho gusaga cyane ku bantu, bituma ifata umwanzu wo kutazabajugunyana na satani mu muriro utazima, arko kubwo kutabera kwayo ntibyayikundira.

Byatumye Imana Imara igihe ishaka icyo yakora kugira ngo ikure abantu mu muriro utazima bitangije kwera kwayo, ibona igishoboka ar'uko igomba gutanga incungu.

Iyi ncungu yagombaga kuba Ari ikiremwa gitunganye gifite kwera k'ubumana kugira ngo icungure, abanyabyaha umuriro utazima.

k'ubwo kwera kw'Imana n'urukundo Imana yakunze ikiremwa muntu, yanzuye gutanga Yesu Kristo (Yezu ) ngw'aze ajye muri wa muriro, mu kimbo cy'ikiremwa muntu cyose.

Ibyanditswe byagufasha gusobanukirwa
Yohana3.16
Yohana11.50
Abaroma 5.15-19

15/02/2022

Ukuri mw'iyoboka Mana.
Igice 09

ICYAHA ADAMU YAKOZE CYATUMYE ABANTU BOSE BACIRWAHO ITEKA

Satani amaze koshya Adam agakora icyo Imana yamubujije gukora, byatumye yamburwa ubutware bwe, ahita atangira gutwarwa na satani.

Ibi byatumye ahabwa igihano nk'icyo satani yakatiwe, cyo kuzashyirwa mu muriro ugurumana ubutazima kugeza iteka ryose.

Ndetse Kandi icyaha Adamu yakoze, cyatumye abantu bose bitwa abanyabyaha kuko bamukomokaho.

Kubw'icyo cyaha Adamu yakoze, umuntu wese iyo avutse mu buryo bw'umubiri, avukana icyaha Kd Atari yamenya gukora ikibi cg icyiza.

Nicyo cyatumye ikiremwa muntu cyose gicirwaho iteka ryo kurimbukira mu muriro utazima, bazira icyaha Adamu yakoze cyo kutumvira Imana, akumvira satani.

Kujya mu muriro utazima kw'abakomoka kuri Adamu, ntikwatewe nibyo bakoze ahubwo kwatewe n'icyaha cyakozwe n'Adamu

Abaroma5.16 kuko iherezo ry'icyo cyaha ryariryo gucirwaho iteka.

Ibyanditswe byagufasha gusobanukirwa birenzeho
Abaroma5.12-19

13/02/2022

Ukuri mw'iyoboka Mana.
Igice 08

IHEREZO SATANI
YAHAWE N'ABAMWUMVIYE BOSE.

Imana imaze gufata umwanzuro wo gushyiraho iherezo ku bintu byose yaremye ikarema ibindi bundi bushya kuko ibyambere satani yabyangije, yahise ishyiriraho satani igihano gikwiranye n'ibyo yakoze.

Imana irema isi yari yuzuyeho amazi gusa, irayakamura hejuru ya mazi haboneka ubutaka bwumutse, asigaye hejuru y'ubutaka ahinduka inyanja.

Aya mazi yo munsi y'ubutaka niyo Imana yifashishije ikora umwuzure wo mugihe cya nawa itangiriro7.11

Munsi y'ubutaka n'amazi, munsi y'amazi n'ikuzimu, Aya mazi yo munsi y'ubutaka niyo agabanya isi n'ikuzimu.

Ikuzimu nta kwezi, izuba, cg inyenyeri, ahubwo hahora umwijima wicuraburindi.
Ndetse Kandi hariyo ibice bitandukanye.

Umuntu y'apfuye umubiri wivanga n'itaka, roho zo kuko ar'umwuka zimanuka ikuzimu.

Iyo zigeze ikuzimu izabera zijya mu gice kibanza, izabanyabyaha zikajya mugice gikurikiraho, ahaba satani n'myuka mibi yose.

Igice cya gatatu nicyo cy'ikuzimu ho hasi, aha niho Imana yacanye umuriro ugurumana ubutazima iteka ryose zaburi86.13

Uy'umuriro ugurumana ubutazima iteka ryose, niwo gehanamu, urupfu rw'iteka, inyanja yaka umuriro n'amazuku, irimbukiro, cg urupfu rwa kabiri.

uy'umuriro Kandi Imana yawucanye kugira ngo izawucishe amateka.

Nukuvuga kuwujugunyamo satani kubw'ibyo yakoze, abamarayika bamukurikiye, ndetse n'ibindi biremwa byamwumviye byose.

Hanyuma yabyose hazajugunywamo urupfu na byabice bindi by'ikuzimu kugira ngo ahari ikuzimu hasigare umworera Wakamo umuriro iteka ryose.

Ibyanditswe byagufasha gusobanukirwa birenzeho.
Ibyahishuwe20.10
Amosi7.4
Imigani9.18
Zaburi88.7
1abakorinto15.26
Ibyahishuwe20.14

27/01/2022

Ukuri mw'iyoboka Mana.
Igice:07

IMANA ISHYIRA
IHEREZO KU BINTU BYOSE.

Ubw' Imana yarimbuzaga ibiri mw'isi umwuzure w'amazi kubwo gukabya ububi kw'abantu, yabonye Nowa ariwe mukiranutsi wenyine.

Ibyo byatumye imurokorana na bantu barindwi, bo mu muryango we.

Umwuzure urangiye nowa n'abantu barindwi barokoranywe nawe batangira kuba mw'isi.

Aha ab'abantu ntakibi bari batangira gukora ahubwo Nowa yabakoreshaga ibintu byatumaga Imana inezerwa, bituma ibakunda kandi ikabishimira, ndetse bituma Imana yibwira ko batazahinduka babi.

Nuko Imana ibaha umugisha, irababwira iti mwororoke mugwire mwuzure isi,itangiriro 9.1

Bamaze kororoka batangiye kugwira, baterwa na wa mwuka wa satani w'ubwibone, bashaka kwishyira hejuru.

Banga kumvira Imana ngo bakwire mw'isi Nkuko yababwiye, ahubwo bajya inama yo kubaka inzu ikagera ku Mana, kugira ngo bere gukwira mw'isi Nkuko Imana ishaka, ndetse banamamare itangiriro,11.3-9

Nuko Imana ibibonye gutyo inyuranya indimi zabo, bituma bakwira mw'isi.

Bamaze gukwira mw'isi bakomeza kuba babi, imitima y'abantu yuzura ubugome, ubwicanyi, irari, ubugambanyi, ishyari, gusenga ibigirwa Mana, n'ibindi bibi byinshi nkibyo mubona ubu ngubu.

Ibyo byatumye isi yuzuramo umubabaro, abantu batangira gutaka no kuboroga.
Itangiriro19.13 na 19.2425

Uko guhinduka babi kw'abakomotse mubarokotse umwuzure, kwatumye Imana ibona ko satani yangije kamere y'umuntu, ubwo yoshyaga Adamu gukora ibyo Imana yamubujije, Kandi ibona ko kubw'ibyo bidashoboka ko abakomoka kuri Adamu bakora ibyo ishaka.

Aha Imana yahise yibuka ibyo satani yakoze byose ahereye mw'ijuru, ibonako ibyo yaremye byose satani yabyangije, Kandi ko byatumye itakaza icyubahiro cyayo.

Byatumye Imana igira agahinda keshi yanzura kurimbura byose ikarema ibindi bishya.

Uyu mwanzuro Imana iwufata nta muntu wabimenye, igihe kigeze ibinyuza mu
bahanuzi bayo bera.

Ibwira yesaya65.17 dore ndarema ijuru rishya n'isi nshya, ibyakera ntibizibukwa Kd ntibizatekerezwa.
1petero4.7
2petero3.13

Imana yahise ishyiraho iherezo kuri buri kintu( byose biba ibizarangira), Kandi ishyiraho n'igihe bizarangira, kugira ngo ireme ibishya bitunganye aribyo bizahoraho.

Ibyo birangiye Imana iha satani igihano gihwanye n'ibyo yakoze
Kd gituma atazongera kugira Aho ahurira nibi bishya Imana yari yanzuye kurema.
Ibyahishuwe20.10

Ibindi byanditswe byagufasha.
Itangiriro 6.11
Itangiriro 7.11-24
Itangiriro 9.18-25
Itangiriro10. 31-32

14/01/2022

Ukuri mw'iyoboka Mana.
Igice 06

IMANA IRIMBURA ABANTU BABI IGASIGA ABEZA, NABO BAGAHINDUKA BABI.

Satani amaze kwangiza isi abantu Bose bamaze kuba babi, Imana irareba ibona ko abantu babaye babi bikabije, Kandi ibona ko badashobora guhindukira ngo bongere babe beza, bituma Imana igira agagahinda, yicuza icyatumye irema umuntu maze yanzura kurimbura isi nibyo yayiremeyemo byose
itangiriro 6.5-7 na 6.11-13

Imana igiye kurimbura isi n'ibirimo byose, ibonamo umugabo witwa Nowa imugirira impuhwe kuko yabonye ariwe mukiranutsi mw'isi yose.

Imana irimbura ibiremwa byose Byari mw'isi ikoresheje amazi y'umwuzure, birapfa byose arko irokorana Nowa n'umugore, n'abahungu be batatu n'abagore babo, ndetse irokora ikigore n'ikigabo kuri buri kintu cyose gifite Ubugingo, ikoresheje inkuge.

Umwuzure urangiye nowa n'umuryango we batambira Imana igitambo, maze Imana iranezerwa bituma urukundo yakundaga umuntu rugaruka muriyo, maze yicuza n'icyatumye irimbura umuntu bituma isezeranya Nowa n'abazamukomokaho
Ibyiza byinshi Kandi ko itazongera kurimbuz abantu umwuzure. Itangiriro9.11

Imana kubw'urukundo ntiyatekereje ko bazongera guhinduka babi, ahubwo itangira kubapangira kubaho neza nkuko yashakaga.

Ariko kuko abantu Bose bavukana ya kamere ya satani bayikomoye kuri Adamu, nubundi uko bagiye bororoka bagiye baba babi, ndetse bageza Aho baba babi kurenza abarimbuwe n'umwuzure.

Nubundi byateye Imana agahinda arko ikajya yihangangana, gusa har' ahantu yagiye igera ikananirwa kwihanganira ibibi bakora ikaharimbura.

Aho twavuga nki sodomu, itangiriro19.24-29
ndetse bikomeza igenda irimbura ab'inaniwe kwihanganira, kugeza igihe yamariye gushyiramo iherezo rya byose.

Aho wabisanga muri bibiriya; itangiriro9.1-7
Itangiriro 9.18-19
Itangiriro 6.1-22
Itangiriro 7.1-24
Itangiriro 8.1-22

13/01/2022

Ukuri mw'iyoboka Mana.
Igice: 05

KUVA SATANI YATANGIRA GUTWARA IY'ISI, NIBWO UMUBABARO WATANGIYE.

Imibabaro, ibyago, amakuba, agahinda, amarira, n'ibindi
bibi byinshi, nibyo duhura
nabyo buri munsi.
Ibi ntibiba kubantu gusa, ahubwo ni kubiremwa byose biri mw'iy'isi, kuko
itwarwa na satani.

Adamu akimara kumvira
Satani washutse umugore aje mw'ishusho y'inzoka, akarya imbuto z'igiti Imana yari yaramubujije, yahise atakaza ubwiza bw'Imana n'ishusho yayo yari yararemanywe,
ndetse atakaza n'ibyiza byose
Imana yari yaramuhaye.

Yatangiye ubwo atwarwa na satani uwo yumviye,yakira kamere ya satani; ubwibone, kwishyira hejuru, ishyari, urwango, n'umujinya.
Iyi kamere ya satani Kandi yageze kubiremwa byose by'iy'isi bifite ubugingo.

Satani amaze guhindura umutima w'umuntu gutyo, byahise bimworohera, kubabaza abari mw'isi no kuyangiza akoresheje abantu ubwabo
kuko ariwo wari Umupango we, kugira ngo abone uko
yishima Hejuru y'Imana.

Byatangiriye kuri Adamu n'umugore: bakimara kumvira satani bakarya ziriya mbuto, bahise batangira ubuzima bw'ubwoba no kwihishahisha kuko babonaga bambaye ubusa, Kd kubwa wa mutima n'inyamaswa zirimo n'inzoka zatangiye kubahiga nabo batangira kuzihiga, ndetse no guhigana ubwazo.

Adamu akomereza ku mubabaro wo kubura icyarya kuko yahingaga bikarumba.
Umugore nawe akomereza ku mubabaro uterwa n'ibise, abyara kaini.
babyaye bwa kabiri, badukwa mo nundi mubabaro w'urupfu rutwara aberi yishwe na kaini k'ubwa wamutima wishyari.

Bikomeza gutyo ukw'abantu biyongera n'ububi muribo bukarushaho kuvumbuka, bituma isi yuzura umubabaro, bitera Imana agahinda.

Itangiriro5.5 Kandi Imana ibona yuko ingeso z'abantu zari mbi cyane mw'isi, Kandi ko kwibwira kose imitima yabo itekereza Ari kubi iteka ryose. 6 Imana yicuza yuko yaremye abantu mw'isi, biyitera agahinda mu mutima. 7 Imana iravuga iti nzarimbura abantu naremye, mbatsembe mw'isi, uhereye ku muntu n'inyamaswa n'amatungo..... Kuko nicujije icyatumye mbirema.

Bavandimwe natwe twakomotse mu rubyaro rwa Adamu, niyompamvu imibabaro ikidukurikirana Kd iy'isi turiho iracyari iya satani kugeza aho izashirira.

Aho wabisanga muri bibiriya:
Itangiriro3.8-24
Itangiriro4.1-15

27/12/2021

Ukuri mw'iyoboka Mana.
Igice:04

UKO SATANI YARIGANIJE
UMUNTU UBUTWARE BWE.

Ubwo satani yageragezaga Yesu, yamuzamuye mu kanya Gato amwereka, ubwami bwose bwo mw'isi, arambwira ati ndaguha ubu butware bwose n'ikuzo ryabwo kuko ari nge wabugabanye Luka4.5-6

Aha nashakaga kukwereka ko ubwami bw'isi Ari ubwa satani Kd na kristo ntiyabihakanye Kandi icyari kimuzanye nugukuraho ubwami bwa satani kuko yari azanye ubw'Imana.

Dore uko satani yafashe ubwami bw'isi; satani amaze kwirukanwa mw ijuru, amanukana mw'isi n'abamarayika be.
Basanga isi imeze neza!
irimo amoko atandukanye y'inyamaswa, ibimera bitandukanye, umuntu ndetse n'ingobyi ya edeni.

Satani asanga inyamanswa zose zirya ibimera zibayeho neza
Kandi zibanye neza.
Asanga umuntu yibera muri ya ngobyi ya edeni Kd Imana yaramuhaye gutegeka ibiri mw'isi byose.

Satani abonye ko umuntu ariwe ufite ubutware bwibiri mw'isi byose, atangira gushaka uko yabumwaka.

Satani kuko yari kiremwa kitagaragarira amaso y'umubiri,
Abona niyambara umubiri w'inzoka aribwo bizamworohera, kuko inzoka yarushaga inyamanswa
Zose uburiganya.

Nuko satani yambara yambara umubiri w'inzoka aragenda yoshya umuntu kurya kumbuto zigiti Imana yari yaramubujije kuryaho, amaze kuzirya aba yumviye satani gutyo.
atangira ubwo agendera mukumvira satani, nuko satani Abariwe utangira kumutwarana nibiri mw'isi byose.

Imana ibonye ko ubutware bw'ibiri mw'isi bubaye ubwa satani Kd ko umuntu yaremye yumviye
satani, ikura wa
Muntu muri ya ngobyi ya
edeni imujyana mw'isi.

Imana ifata yangobyi ya edeni irayizitira, n'abakerubi muburyo amaso y'umubiri
Atabasha kuyibona.
Umuntu ava mu bwiza bw'Imana, atangira kubana na satani gutyo; mu mubabaro.

Aho wabisanga muri bibiriya: Itangiriro 3.1-25.

21/12/2021

Ukuri mw'iyoboka Mana
Igice:03

UKO SATANI YAJE MW'ISI.

Satani yahoze mw'ijuru afite Izina ryiza Kandi ari marayika wubashywe, kuko yar'afite abamarayika atwara.

Nuko aterwa kwishyira hejuru nuko yari yubashywe, atangira gushaka guhabwa icyubahiro nk'imana.

Atangira kwihimbaza no kuvuga Imana nabi mw'ijuru, bituma bamwe bamarayika bitandukanya n'Imana baramukurikira.

Nuko satani ateza umwuka mubi mw'ijuru, bituma mikayeri marayika ushinzwe iby'intambara ateranya ingabo maze bahagurukira kurwanya satani na babamarayika bamukurikiye.

Nuko bararwana satani aratsindwa, maze mikayeri n'ingabo ze bamujugunyana mw'isi n'abamarayika be.

Hamwe muho wabisanga muri bibiriya; ibyahishuwe12.7-9 ndetse ibyahishuwe12.12
Yesu nawe yabivuzeho muri ruka 10.18

17/12/2021

Ukuri mw'iyoboka Mana.
Igice: 02

URUKUNDO IMANA YAKUNZE
UMUNTU IKIMARA KU MUREMA.

Imana yaremye umuntu imurutishije ibindi biremwa byose biri mwisi.
Mu biremwa byose byo mw'isi, umuntu niwe Imana yaremye mw'ishusho yayo.

Imana imaze kurema umuntu mw'ishusho yayo, yamuhaye kuba umutware w'ibiri mw'isi no mu kirere byose, kandi
Imuha no kuba ariwe
ubyita amazina.

Imana imaze gushyira umuntu mw'isi ibona adakwiriye kuyibamo, ifata agace Gato k'iburasirazuba bw'isi, irahakorutira.
Imezamo ibiti byiza byera imbuto ziribwa, hagati imezamo igiti cy'ubugingo nicy'ubwenge.

Ishyiramo n'umugezi haba ahantu hatoshye, maze ihita ingobyi ya edeni.
Izana uwo muntu imutuza mw'iyo ngobyi, imuha gutungwa n'imbuto zo muri yo zose ariko imubuza igiti cy'ubwenge.

Imana ireba umuntu yaremye ibona adakwiriye kugumya kuba wenyine mw'iyo ngobyi, iramusinziriza imukuramo urubavu rumwe iruhinduramo umugore umukwiye.
uwo muntu Imana yamwise Adamu nawe yita umugore Eva.

babaho neza banezerewe bishimye, nta mibabaro, agahinda, amakuba cg ibyago.

Aho wabisanga muri bibiriya;
Itangiriro1.26-28
Itangiriro2.8-17
Itangiriro2.18
Itangiriro2.21-23.

12/12/2021

Ukuri mw'iyoboka Mana.
igice: 01

SOBANUKIRWA IMANA NYAKURI.

Amazina yose twita lmana ninabwo busobanuro bwayo,
Rurema, rubasha, Uwiteka, ushobora byose, n'andi meshi ntarondiye.

Hariho byishi byitwa Imana, arko Imana nyakuri n'imwe rukumbi, ibindi byose n'ibigirwamana.

Ibigirwamana bigira itangiriro n'iherezo, Kandi bikagira n'uwabishyizeho.
Ntibishobora byose Kd bikenera gufashwa n'umuntu.

Arko Imana nyakuri iba
mw'ijuru, ahantu hasumba ahandi hose mu bwiza, no kuba hirengereye.

Yicara ku ntebe isumba izindi, izengurutswe n'ibizima bine n'abakuru makumyabiri na
bane, bashinzwe kuyiramya no kuyihimbaza.
Ikagira abakerubi n'abaserafi
Bashinzwe uburinzi abantu hose, ndetse n'abamarayika nk'imyuka ikoresha ubushake bwayo.

Imana nyakuri ntigira itangiriro kuko yahozeho, Kandi ntigira iherezo kuko izahoraho. Ntihinduka uko yahoze imeze Niko ikiri Kd Niko izahora.

Imbaraga zayo zirahambaye kuko ibintu byose niyo yabiremye, niyo nkomoko y'imbaraga zose n'abanyembaraga, icyishaka gukora cyose iragikora kuko byose birayishobokera, Kd ntakiyinanira.

Mu mbaraga z'ubushobozi bwayo buhambaye ibasha guhindura ikiriho nkikitigeze kubaho no guhindura ikigeze kubaho nkikiriho, ibasha kwigira idafatika Kandi iriho, iravuga bikabaho yategeka bigakomera.

Yimura imisozi itabimenye, inyeganyeza isi, isatura ibitare,
ifata amazi y'inyanja ikayabuza kugenda.

Mu bushobozi bwo kumenya kwayo imenya ibitaraba ikarebera hose icyarimwe, ihera mw'itangiriro ikamenya iherezo
Igahera mw'iherezo ikamenya itangiriro.

Kamere yayo n'ubuntu imbabazi n'urukundo bitabashika gusobanurwa, kuko Ubuntu bwayo butumwa ikora byose byagaciro gahebuje nta kiguzi.
Imbabazi zayo zigatuma abanyabyaha beshi bitwa abakiranutsi.

Urukundo rwayo rugatuma itanga umukiranutsi ngo akize abanyabyaha, Kandi rugatuma ihindura umunyabyaha umwana wayo, rukamukura mu rupfu rw'iteka ryose rukamushyira mu kubaho iteka ryose.

18/11/2021

Reka nisuhurize abantu Bose iyi page ibasha kugeraho, nabaha ikaze cyane.

Iki n'igikoresho tugiye kujya twifashisha kugira ngo dusangire iby'Imana idutegurira umunsi kuwundi.

Mwese ndabahaye ikaze rero, munanyereka ko turi kumwe.

Address

Kigali

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Ev JeandeDieu posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Business

Send a message to Ev JeandeDieu:

Videos

Share