26/07/2022
Nyuma y’igihe Amalon atagaragara, yashyize hanze EP nshya igaruka ku biyobyabwenge yashinjwaga.
Bizimana Amani wamenyekanye mu muziki nka Amalon, nyuma y’igihe atumvikana mu muziki yagarukanye EP nshya iriho indirimbo avugamo ibiyobyabwenge yashinjwaga.
Muri 2018 nibwo muzika Nyarwanda yari yungutse indi mpano itangaje, Amalon. Umuhanzi w’ijwi ryihariye kandi ryoroshye gukurura uwari wese ukunda umuziki.
Uyu musore yagiye akundwa mu ndirimbo zitandukanye yakoze nka ‘Yambi’ ‘Byakubaho’ ‘Impanga’ n’izindi zitandukanye.
Nyuma y’imyaka itatu Amalon wari wamuritswe mu muziki na 1K ntertainment ya Dj Pius, yaje gutandukana n’iyi nzu yari ishinzwe kumufasha muri muzika. Gutanduakana n’iyi nzu byabaye itangiriro ryo kubura kw’uyu muhanzi.
Kuva ubwo Amalon yatangiye kugenda aburirwa irengero muri muzika gake gake bamwe bagahamya ko ari ukubera ibiyobya bwenge byari bimaze kumugira imbata.
Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo uyu muhanzi yongeye kwubura umutwe agaruka mu ishura nshya, akaba yarahise ashyira hanze EP nshyashya igizwe n’indirimbo enye.
Amalon ugaragara asa n’uwaciye ukubiri n’ibiyobyabwenge bitewe nuko abyibushye bitandukanye na mbere, iyi EP ye nshyashya yayise HKP (Hovah Knows Peace).