ISIBO TV

ISIBO TV Contact information, map and directions, contact form, opening hours, services, ratings, photos, videos and announcements from ISIBO TV, TV Channel, KN 3 Road, Kigali.

*ISIBO TV
*CHANNEL 121 On Startimes Decoder
*THE HUB OF CONTENT
*TV'S APP "I TV RWANDA" On google Play Store
*YOUTUBE CHANNEL "ISIBO TV OFFICIAL"
*INSTAGRAM ACCOUNT ""
*FACEBOOK ACCOUNT "ISIBO TV”
*TWITTER(X) ACCOUNT “ISIBO TV”

Abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bakomeje kwijandika mu bikorwa by'urugomo n'ubusahuzi, n...
28/01/2025

Abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bakomeje kwijandika mu bikorwa by'urugomo n'ubusahuzi, nyuma y'uko Leta y'icyo gihugu itangije imyigaragambyo i Kinshasa mu kurwanya ifatwa ry'Umujyi wa Goma ubu uri mu maboko ya M23.

✍️

Ubuzima bw'abadiplomate bo mu bindi bihugu bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buri mu kaga, nyuma y'uko ...
28/01/2025

Ubuzima bw'abadiplomate bo mu bindi bihugu bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buri mu kaga, nyuma y'uko abaturage b’i Kinshasa biriwe mu myigaragambyo bagatwika za ambasade ndetse n'abo mu nzego z'umutekano bagatangira gufata mpiri abo badiplomate bakajya kubafunga.

✍️

Nyuma y'uko akoze ubukwe mu 2017 akaba asubitse ibyo gukora umuziki, Umuhanzi Umutare Gaby yaganjwe n'inganzo ateguza in...
28/01/2025

Nyuma y'uko akoze ubukwe mu 2017 akaba asubitse ibyo gukora umuziki, Umuhanzi Umutare Gaby yaganjwe n'inganzo ateguza indirimbo nshya yise 'Adeyi' avuga ko izajya hanze mu gihe cya vuba.

✍️

28/01/2025

Abaturage b’i Kinshasa biriwe mu myigaragambyo aho biraye muri za Ambasade z'ibihugu bitandukanye zirimo iy'u Bushinwa n'ibindi bihugu, bagatwika ibiro byazo ndetse n'ibikoresho birimo n'imodoka zazo.

✍️

Umuhanzikazi Bwiza mu mushinga w'indirimbo igaruka ku Ntwari z'u Rwanda Fireman ari kwivuriza muri Huye Isange Rehabilit...
28/01/2025

Umuhanzikazi Bwiza mu mushinga w'indirimbo igaruka ku Ntwari z'u Rwanda 

Fireman ari kwivuriza muri Huye Isange Rehabilitation center

Boukur ni we uhagarariye u Rwanda muri 2025

Zari Hassan ni umwe mu b'ibyamamare bakomeje kuba hafi Annie Idibia (umugore wa 2Face Idibia) uri mu bihe bitamworoheye bya gatanya.

Aya n’andi makuru wayakurikira mu busesenguzi bwa na , mu Kiganiro Isibo Radar kiri guca kuri 98.7 Isibo FM kugeza Saa Mbiri. Wanadukurikira kuri YouTube Channel ya ISIBO Tv Radio Official, cyangwa ugakoresha Application ya ISIBO Tv Radio.

✍️

🎥

28/01/2025

: FIREMAN ARI KWIVURIZA MURI HUYE ISANGE REHABILITATION CENTER 😭

Boukur niwe uhagarariye u Rwanda muri   2025.Uwase Bukuru Christiane [  ], ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kugaragara ...
28/01/2025

Boukur niwe uhagarariye u Rwanda muri 2025.

Uwase Bukuru Christiane [ ], ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kugaragara ku rutonde rw’abahanzi 10 bahagarariye ibihugu byabo mu irushanwa ry’umuziki rizwi nka “Prix Découvertes RFI" ritegurwa na Radio Mpuzamahanga y'Abafaransa.

ku wa 16 Gashyantare 2025, abafana bazashyirirwaho uburyo bwo gutora binyuze kuri Internet.

Akana Nkemurampaka katangajwe, gahagarariwe n’umunyamuziki Angélique Kidjo.
..✍🏾:

98.7 FM

Amashusho ya Arikiyepisikopi Philip Anyolo wo muri Kenya agaragara abyina indirimbo yitwa Anguka Nayo y'umuhanzi Wadagli...
28/01/2025

Amashusho ya Arikiyepisikopi Philip Anyolo wo muri Kenya agaragara abyina indirimbo yitwa Anguka Nayo y'umuhanzi Wadagliz, akomeje kwigarurira imitima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga. 

Uyu muvugabutumwa bigaragara ko ageze mu za bukuru yabyinnye iyo ndirimbo mu birori by’umunsi w’umuryango biherutse kubera ahitwa Don Bosco Shrine i Nairobi, abakiri bato bari kumwe na we  bishimira uko yagaragaje ko abayobozi b’itorero bashobora guhuza n'urubyiruko mu buryo bushimishije kandi butandukanye butamenyerewe madini.

✍️

Ben na Chance bibarutse umwana wa kaneCouple ya Ben Serugo na Mbanza Chance yibarutse umwana wa kane mu ijoro ryo ku wa ...
28/01/2025

Ben na Chance bibarutse umwana wa kane

Couple ya Ben Serugo na Mbanza Chance yibarutse umwana wa kane mu ijoro ryo ku wa 27 Mutarama 2025.

Amakuru ahari avuga ko uyu mwana w'umuhungu yavukiye muri Canada.
...✍🏾:

98.7 FM

Kugeza ubu abasirikare 116 ba FARDC ni bo bamaze guhungira  mu Rwanda, nyuma yo gutsindwa urugamba bari bahanganyemo n’U...
28/01/2025

Kugeza ubu abasirikare 116 ba FARDC ni bo bamaze guhungira mu Rwanda, nyuma yo gutsindwa urugamba bari bahanganyemo n’Umutwe wa M23. Harimo batatu binjiye mu Rwanda kuri uyu wa 28 Mutarama 2025, barimo umwe ufite ipeti rya Lieutenant n’undi ufite Sous Lieutenant .

✍️
📸 : RBA

Bamwe mu basirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) wa Wazalendo bahungiye mu Rwanda bafite ibikomer...
28/01/2025

Bamwe mu basirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) wa Wazalendo bahungiye mu Rwanda bafite ibikomere, batangiye guhabwa ubuvuzi n'Ingabo z'u Rwanda (RDF).

✍️

Bamwe mu rubyiruko rw'Abanye-Congo bahungiye mu Rwanda mu Karere ka Rubavu bagahabwa iby'ibanze nkenerwa, babyutse bakin...
28/01/2025

Bamwe mu rubyiruko rw'Abanye-Congo bahungiye mu Rwanda mu Karere ka Rubavu bagahabwa iby'ibanze nkenerwa, babyutse bakina agapira mu gihe hagitegerejwe amaherezo y'intambara ihuje M23 n'Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC). 

✍️

Zari Hassan ni umwe mu b'ibyamamare bakomeje kuba hafi Annie Idibia (umugore wa 2Face Idibia) uri mubihe bitamworoheye b...
28/01/2025

Zari Hassan ni umwe mu b'ibyamamare bakomeje kuba hafi Annie Idibia (umugore wa 2Face Idibia) uri mubihe bitamworoheye bya gatanya.

Amakuru ava muri Nigeria avuga ko uyu mugore wa 2Baba yajyanwe mu bitaro (Rehab) nyuma yo kumererwa nabi biturutse ku nkuru za gatanya yatswe, ndetse ari kwitabwaho n'abarimo Tiwa Savage.

Ku munsi wo ku Cyumweru nibwo 2Baba yakoresheje Instagram ye avuga ko yatandukanye n'umugore we.

Ni ubutumwa yahise asiba ndetse nyuma y'iminota mike avuga ko Instagram ye yari yinjiriwe(hacked).

Gusa nyuma gato yahise agaruka mu mashusho avuga ko Instagram ye ntawayinjiriye ariwe wabyitangarije, nubwo ayo mashusho nayo yongeye akayasiba.
..✍🏾:

98.7 FM

APR FC iracakirana na AS Kigali! Rayon Sports yesuranye na Police FC! Tuganire kuri Transferts! Byose ni mu kiganiro Isi...
28/01/2025

APR FC iracakirana na AS Kigali! 

Rayon Sports yesuranye na Police FC! 

Tuganire kuri Transferts! 

Byose ni mu kiganiro Isibo Sports kiri guca nonaha kuri 98.7 ISIBO FM kugeza Saa Sita, hamwe na , Ndayisaba Léonidas na . Wanadukurikira kuri YouTube Channel ya ISIBO Tv Radio Official, cyangwa ugakoresha Application ya ISIBO Tv Radio.

✍️

Umuhanzikazi Kemi Sera wo muri Uganda akomeje guhabwa inkwenene na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, nyuma y'uko ...
28/01/2025

Umuhanzikazi Kemi Sera wo muri Uganda akomeje guhabwa inkwenene na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, nyuma y'uko avuze ko agifite ijwi ryiza ryo kuririmba ariko akaba asaba inkunga y'amafaranga kugira ngo akomeze gukora umuziki. 

Impamvu yahawe urw'amenyo ni uko mu minsi yashize hakwirakwiye inkuru y'uko uyu mukobwa yakundanye n'umuntu batarahura imbonankubone akamusezeranya kumuhindurira ubuzima bukaba bwiza ndetse bagapanga guhurira muri Afurika y'Epfo, bikarangira uwo mukobwa atekewe umutwe acucurwa utwo yari afite twose arakomeretswa ndetse abura n'itike imusubiza muri Uganda.

✍️

  yashavujwe n'icyemezo cya Perezida Donald Trump.Mu marira menshi  Selena Gomez yagaragaje ko atanejejwe na politiki ya...
28/01/2025

yashavujwe n'icyemezo cya Perezida Donald Trump.

Mu marira menshi Selena Gomez yagaragaje ko atanejejwe na politiki ya Perezida Donald Trump yo kwirukana abimukira bari muri Amerika badafite ibyangobwa byemewe byo kuhaba.

Binyuze mu mashusho yari yashyize kuri Instagram, uyu muhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime yarize avuga ko iyi politiki iteye ubwoba ndetse abantu bari hafi ye bose badafite ibyangombwa bibemerera kuba muri Amerika agiye kubatakaza.

Aya mashusho yasibwe nyuma y'uko uyu muhanzikazi abisabwe na benshi mubamukurikira ndetse hari n'abari batangiye kumwibasira bikomeye binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
...✍🏾

98.7 FM

28/01/2025

APR FC IRACAKIRANA NA AS KIGALI | RAYON SPORTS YESURANE NA POLICE FC | TUGANIRE NA TRANSFER

Umunyarwandakazi Kantengwa Judith wamamaye nka Judith Heard mu bikorwa byo kumurika imideli ndetse n’iby’ubugiraneza mur...
28/01/2025

Umunyarwandakazi Kantengwa Judith wamamaye nka Judith Heard mu bikorwa byo kumurika imideli ndetse n’iby’ubugiraneza muri Uganda no mu Rwanda yakiriye agakiza, ku Cyumweru gushize abatirizwa mu Rusengero rwa Victory Church muri Uganda.

✍️

Address

KN 3 Road
Kigali
250

Opening Hours

Monday 07:30 - 22:45
Tuesday 07:30 - 22:45
Wednesday 07:30 - 22:30
Thursday 07:30 - 22:45
Friday 07:30 - 22:45
Saturday 07:30 - 22:45

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when ISIBO TV posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Videos

Share

Category