10/10/2020
IMBAVU😆😆!!!😆!!!😆😆
Joriji yari afite urugendo, ajya hariya Nyabugogo yinjira muri Volcano yerekeza i Burundi, akimara kujyamo abwira abagenzi bose na Shoferi ati nitugera i Kabgayi muze kumbwira! Ni uko baragenda, bamwe baranasinzira maze nka nyuma y'amasaha atatu, Joriji abaza Shoferi ati ariko Kabgayi burya ni kure kabisa, ntiturahagera?
Shoferi arikanga, ati twaharenze kare cyane rwose ubu aha tugeze hitwa ku Kanyaru! Joriji ati ariko nari nabibasabye n'abagenzi bose, simbyumva! Ubwo abagenzi na Shoferi barumvikana bemera gusubira inyuma bakageza Joriji I Kabgayi!
Ubwo baraza bafata Huye, barakomeza I Nyanza no mu Ruhango, barakomeza Byimana maze bageze i Kabgayi bategereza ko Joriji avamo baraheba, bagiye kubona babona akoze mu gakapu yari afite akuramo ibinini, akuramo n'agacupa k'amazi anywa bya binini, arangije ariruhutsa ati: "Ahwiiii! Mama yari yambwiye ngo ningera i Kabgayi nze kunywa ibi binini, ubu ubwo mbirangije dushatse twakomeza kuko antegerereje i Bujumbura".